ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/4 pp. 12-15
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/4 pp. 12-15

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

NI IKI cyatumye umuntu wari wararetse gukurikiza amahame yo mu rwego rw’idini yari yarigishijwe kuva akiri muto, yongera kuyakurikiza? Byagenze bite kugira ngo umusore wari ukiri muto abone se yari yarifuje ubuzima bwe bwose? Soma izi nkuru wiyumvire uko byagenze.

“Nifuzaga kugarukira Yehova.”​—ELIE KHALIL

YAVUTSE: 1976

IGIHUGU: SHIPURE

KERA: NARI UMWANA W’IKIRARA

IBYAMBAYEHO: Navukiye mu gihugu cya Shipure, nkurira muri Ositaraliya. Ababyeyi banjye ni Abahamya ba Yehova, kandi bakoze uko bashoboye kugira ngo bantoze gukunda Yehova n’Ijambo rye Bibiliya. Icyakora maze kuba ingimbi, natangiye kwigomeka. Iyo byageraga nijoro nasohokaga nomboka, ngahurira n’abandi basore hanze. Twibaga imodoka tugakora n’ibindi bibi byinshi.

Nabanje kujya nkora ibyo bintu byose rwihishwa, kuko natinyaga ko ababyeyi banjye babimenya bakababara. Icyakora ubwo bwoba bwagezaho burashira. Nagiranye agakungu n’abantu bandutaga kandi batakundaga Yehova, maze bantoza ingeso mbi. Amaherezo nabwiye ababyeyi banjye ko ntifuzaga kuba mu idini ryabo. Bakoze uko bashoboye kugira ngo bamfashe, ariko mbabera ibamba. Ibyo byarabababaje cyane.

Maze kuva mu rugo, natangiye gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse nkajya mpinga marijuana nkanayicuruza. Nishoye mu bwiyandarike kandi namaraga igihe kirekire mu birori byaberaga mu mazu babyiniramo. Nanone natangiye kujya ndakazwa n’ubusa. Iyo umuntu yavugaga cyangwa agakora ibyo ntashaka, nahitaga ndakara cyane, akenshi nkamutombokera kandi nkamukubita. Urebye, ibintu byose nari narabujijwe gukora nkiri Umukristo, ni byo nakoze.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Nagiranye ubucuti na mugenzi wanjye twasangiraga ibiyobyabwenge, akaba yari yarapfushije se akiri umwana. Twakundaga kurara tuvuga, tukageza igicuku kinishye. Rimwe na rimwe, yambwiraga ukuntu yakumburaga se cyane. Kubera ko nakuze nzi ibirebana n’ibyiringiro by’umuzuko, nashidutse namubwiye ko Yesu yazuye abapfuye, kandi ko yadusezeranyije ko azabikora no mu gihe kizaza (Yohana 5:28, 29). Naramubwiraga nti “tekereza wongeye kubona so, maze twese tukabana iteka ku isi yahindutse paradizo!” Ayo magambo yamukoze ku mutima.

Hari n’igihe iyo ncuti yanjye yagiraga itya igaterura ikiganiro ku birebana n’iminsi y’imperuka cyangwa inyigisho y’ubutatu. Icyo gihe nafataga Bibiliya ye nkamwereka imirongo y’Ibyanditswe itandukanye, isobanura ukuri ku byerekeye Yehova Imana, Yesu n’iminsi y’imperuka (Yohana 14:28; 2 Timoteyo 3:1-5). Uko nagendaga mbwira iyo ncuti yanjye ibirebana na Yehova, ni ko nagendaga ndushaho gutekereza kuri Yehova.

Buhoro buhoro, imbuto z’ukuri ko muri Bibiliya ababyeyi bari barateye mu mutima wanjye zatangiye gukura. Urugero, hari igihe nasohokanaga n’incuti zanjye tukanywa ibiyobyabwenge, maze nkagira ntya ngatekereza kuri Yehova. Abenshi mu ncuti zanjye bihandagazaga bavuga ko bakunda Imana, ariko imyifatire yabo yagaragazaga ko batayikunda. Kubera ko ntifuzaga kuba nka bo, nahise mbona icyo nagombaga gukora; nagombaga kugarukira Yehova.

Nubwo kumenya icyo nagombaga gukora byari byoroshye, kugikora byo byari ibindi bindi. Bimwe mu byo nagombaga guhindura ntibyangoye. Urugero, naretse ibiyobyabwenge bitangoye cyane. Nanone naciye ukubiri n’incuti nari mfite, maze ntangira kwigana Bibiliya n’umusaza w’Umukristo.

Icyakora hari ibyangoye guhindura. Kumenya kwifata mu gihe ndakaye byarangoye cyane. Hari ubwo namaraga igihe narabishoboye, ariko nyuma yaho nkaba nsubiye ku kanjye. Iyo ibyo byambagaho narababaraga cyane, kuko nabaga numva ko nta cyo nzageraho. Byanciye intege, maze negera wa musaza wanyigishaga Bibiliya. Uwo musaza yambereye isoko y’ihumure, kuko yanyihanganiraga kandi akangaragariza ineza. Igihe kimwe yigeze kunsaba gusoma ingingo yo mu Munara w’Umurinzi, yavugaga ibirebana n’akamaro ko kutagamburura.a Twaganiriye ku ntambwe nagombaga kujya ntera mu gihe numvise ndakaye. Kuzirikana ibivugwa muri iyo ngingo no gusenga Yehova cyane, byatumye buhoro buhoro menya kwifata igihe nabaga ndakaye. Amaherezo muri Mata 2000, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova. Tekereza ukuntu ababyeyi banjye bishimye!

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ubu numva ntuje kandi mfite umutimanama ukeye, kubera ko ntacyandurisha umubiri wanjye ibiyobyabwenge cyangwa ubwiyandarike. Icyo naba nkora cyose, naba ndi mu kazi, ndi mu materaniro ya gikristo cyangwa ndi mu myidagaduro runaka, mba mfite ibyishimo byinshi. Ubu numva nishimiye ubuzima.

Nshimira Yehova, kubera ko yampaye ababyeyi batigeze barambirwa kumfasha. Nanone nterwa inkunga n’amagambo ya Yesu aboneka muri Yohana 6:44, agira ati “nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye.” Nshimishwa cyane n’uko Yehova yanyireherejeho, maze nkamugarukira.

“Nifuzaga kugira data.”​—⁠MARCO ANTONIO ALVAREZ SOTO

YAVUTSE: 1977

IGIHUGU: SHILI

KERA: NARIRIMBAGA UMUZIKA W’AKAHEBWE

IBYAMBAYEHO: Narezwe na mama, ndererwa mu mugi mwiza wa Punta Arenas, uri mu nkomane ya Magellan, muri Amerika y’Amajyepfo. Ababyeyi banjye batandukanye mfite imyaka itanu, maze nsigara mu bwigunge. Nifuzaga kugira data.

Abahamya ba Yehova batangiye kwigisha mama Bibiliya, maze na we akajya anjyana mu materaniro ya gikristo abera ku Nzu y’Ubwami. Icyakora nangaga amateraniro, ku buryo nayajyagamo ndakaye. Maze kugira imyaka 13, naretse kujya mu materaniro burundu.

Icyo gihe nakundaga umuzika, kandi nahise mbona ko nari umuhanzi w’umuhanga. Nagize imyaka 15 ncurangira abantu umuzika w’akahebwe mu minsi mikuru, mu tubari no mu birori by’abantu ku giti cyabo. Nakoranye n’abahanzi b’abahanga, batumye nkunda indirimbo za kera ziyubashye. Natangiye kwiga umuzika mu ishuri ryo mu gace twabagamo. Maze kugira imyaka 20, nimukiye mu murwa mukuru wa Shili, ari wo Santiago, kugira nkomeze amashuri. Nanone, nakomeje kuba mu matsinda y’abahanzi baririmba indirimbo z’akahebwe.

Muri icyo gihe cyose, numvaga hari icyo mbuze. Kugira ngo niyibagize ako gahinda, jye na bagenzi banjye twacuranganaga, twaranywaga tugasinda kandi tugakoresha ibiyobyabwenge. Numvaga ari bo bavandimwe banjye. Nari narigize icyigomeke, ku buryo niyo wambonaga wahitaga ubyibwira. Nambaraga imyenda y’umukara, kandi nari narateretse ubwanwa n’umusatsi ku buryo umusatsi wanjye wageraga hafi mu mayunguyungu.

Incuro nyinshi, imyitwarire yanjye yatumaga ngirana ibibazo n’abapolisi, hakaba n’igihe turwanye. Igihe kimwe ubwo nari nanyoye, narwanye n’abacuruza ibiyobyabwenge kuko barimo batwiyenzaho, jye n’incuti zanjye. Abo bantu barankubise baranoza ku buryo bamennye urwasaya.

Icyakora, agahinda kenshi nagiraga nagaterwaga n’incuti zanjye magara. Umunsi umwe namenye ko umukobwa wari incuti yanjye yari yarantendetse akikundanira n’umuhungu w’incuti yanjye magara, kandi incuti zanjye zose zikabimpisha. Maze kubimenya byarambabaje cyane.

Naje kugaruka mu mugi wa Punta Arenas, maze ntangira kwigisha umuzika no gucurangisha igikoresho cy’umuzika kimeze nka gitari. Nanone nakomeje kuririmbana n’amatsinda atandukanye aririmba indirimbo z’akahebwe, kandi tugasohora indirimbo. Naje guhura n’umukobwa mwiza cyane witwa Sussan, maze duhita twibanira. Nyuma yaho, Sussan yaje kubona ko nyina yizeraga ubutatu, ariko jye simbwemere. Yarambajije ati “none se ukuri ni ukuhe?” Namushubije ko iyo nyigisho y’ubutatu ari ikinyoma, nubwo ntashoboraga kubisobanura nkoresheje Bibiliya. Ariko nari nzi abantu bashoboraga kubisobanura. Namubwiye ko Abahamya ba Yehova bashoboraga kumwereka aho ukuri kuri bakoresheje Bibiliya. Icyo gihe nakoze ikintu nari maze imyaka myinshi ntakora. Nasenze Imana nyisaba kumfasha.

Nyuma y’iminsi mike, nabonye umuntu numvaga nzi, mubaza niba yari Umuhamya wa Yehova. Nubwo wabonaga isura yanjye yamuteye ubwoba, yangaragarije ineza ansubiza ibibazo nari mubajije ku birebana n’amateraniro abera ku Nzu y’Ubwami. Icyo gihe nemeye ntashidikanya ko kuba duhuye, byari igisubizo cy’isengesho ryanjye. Nagiye mu Nzu y’Ubwami, maze nicara inyuma kugira ngo hatagira umbona. Icyakora, abenshi batangiye kumenya, bibuka ko kera nkiri umwana nateranaga. Bampaye ikaze kandi barampobera ku buryo numvise ngize amahoro adasanzwe. Nabaye nk’ugarutse mu rugo. Igihe nabonaga umugabo wanyigishije Bibiliya nkiri umwana, namusabye kongera kunyigisha.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Umunsi umwe, nasomye mu Migani 27:11, hagira hati “mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye.” Nashimishijwe no kumenya ko umuntu buntu ashobora gushimisha Umuremyi w’isanzure ry’ikirere. Nahise mbona ko Yehova ari we Data nari narifuje ubuzima bwanjye bwose.

Nashakaga gushimisha Data wo mu ijuru no gukora ibyo ashaka, ariko nari maze imyaka myinshi narabaswe n’ibiyobyabwenge n’inzoga. Naje gusobanukirwa icyo Yesu yashakaga kuvuga muri Matayo 6:24, hagira hati “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri.” Uko narwanaga intambara ngira ngo mpinduke, nakozwe ku mutima n’ihame ryo mu 1 Abakorinto 15:33, rigira riti “kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.” Nabonye ko ntari gucika ku ngeso mbi mu gihe nari gukomeza kujya aho nakundaga kujya no kwifatanya n’abari incuti zanjye. Iyo nama yo muri Bibiliya yarumvikanaga: nagombaga gufata ingamba zitajenjetse kugira ngo nce ukubiri n’ibintu byatumaga nteshuka.​—⁠Matayo 5:30.

Gufata umwanzuro wo kureka wa muzika w’akahebwe, ni byo byangoye kurusha ibindi kubera ko nawukundaga. Icyakora incuti nari mfite mu itorero zaramfashije, maze amaherezo uwo muzika ndawureka. Nanone, naretse kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge. Ya misatsi yanjye na yo narayikase, nogosha ubwanwa ndeka no kwambara imyenda y’umukara nari menyereye. Igihe nabwiraga Sussan ko nshaka gukata umusatsi wanjye, yagize amatsiko yibaza uko byangendekeye. Yarambwiye ati “turajyana ku Nzu y’Ubwami ndebe ibihabera.” Yakunze ibyo yahabonye maze bidatinze na we atangira kwiga Bibiliya. Nyuma yaho twashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko, maze mu mwaka wa 2008 turabatizwa, tuba Abahamya ba Yehova. Jye n’umugore wanjye dushimishwa no kuba dufatanya na mama gukorera Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Nararokotse mva mu isi abantu bumva ko itanga ibyishimo nyamara bishuka, kandi nitandukanya n’incuti z’indyarya. Ndacyakunda umuzika ariko ntoranya uwo numva. Ntera inkunga abagize umuryango wanjye n’abandi, ariko cyane cyane abakiri bato, mbabwira ibyambayeho. Mba nifuza kubafasha kubona ko nubwo ibyo iyi si idushukisha bishobora gusa nk’aho ari byiza, amaherezo usanga ari “ibishingwe.”​—Abafilipi 3:8.

Nabonye incuti nyancuti mu itorero rya gikristo rirangwa n’urukundo n’amahoro. Ikiruta byose, ni uko kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova byatumye amaherezo mbona Data.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Iyo ngingo ifite umutwe ugira uti “Kugira Icyo Umuntu Ageraho Binyuriye mu Kutarambirwa,” yasohotse mu nomero y’iyi gazeti yo ku itariki ya 1 Gashyantare 2000, ku ipaji ya 4-6.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]

“Nagarukiye Yehova bitewe n’uko yanyireherejeho”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze