ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/4 pp. 16-17
  • Kuki Abakristo babatizwa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Abakristo babatizwa?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Kubatizwa ni intego y’ingenzi ukwiriye kwihatira kugeraho
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ese witeguye kubatizwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Icyo Umubatizo Wawe Usobanura
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Icyo Umubatizo Wawe Usobanura
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/4 pp. 16-17

Jya wiga ijambo ry’Imana

Kuki Abakristo babatizwa?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Umubatizo wa gikristo usobanura iki?

Iyo umuntu abatijwe, ni nk’aho aba asabye Imana uburenganzira bwo kugirana na yo imishyikirano ya bugufi. Ku bw’ibyo, Umukristo ntiyagombye kubatizwa akiri uruhinja, ahubwo yagombye kubatizwa amaze kuba mukuru, ku buryo ashobora kwiga ibyerekeye Imana akaba umwigishwa wa Yesu (Ibyakozwe 8:12; 1 Petero 3:21). Tuba abigishwa ba Yesu, iyo twize ibyo yadutegetse kandi tukabishyira mu bikorwa.​—⁠Soma muri Matayo 28:19, 20.

Mu gihe cy’intumwa za Yesu, abantu benshi bize ibyerekeye Imana na Yesu nta kuzuyaza. Urugero, hari umuntu wamenye ko urupfu rwa Yesu rwatumye abantu bagira ibyiringiro byo kuzabona agakiza, maze ahita aba umwigishwa wa Yesu. No muri iki gihe, abantu benshi b’imitima itaryarya bahisemo kuba abigishwa ba Yesu.​—⁠Soma mu Byakozwe 8:26-31, 35-38.

2. Kuki Yesu yabatijwe?

Yesu yari afite imyaka igera hafi kuri 30, igihe Yohana Umubatiza yamwibizaga mu ruzi rwa Yorodani. Umubatizo wa Yesu wagaragazaga ko yafashe umwanzuro wo gukora ibyo Imana yari imwitezeho (Abaheburayo 10:7). Ibyo byari bikubiyemo gutanga ubuzima bwe, bukaba igitambo cy’ibyaha by’abantu. Na mbere y’uko Yesu aza ku isi avuye mu ijuru, yakundaga Se Yehova, kandi akamwumvira buri gihe.​—⁠Soma muri Mariko 1:9-11; Yohana 8:29; 17:5.

3. Kuki Umukristo yagombye kubatizwa?

Twe dutandukanye na Yesu, kuko tuvuka turi abanyabyaha. Icyakora, urupfu rwa Yesu rw’igitambo rwatumye tugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi (Abaroma 5:10, 12; 12:1, 2). Mu by’ukuri dushobora kuba abayo, tukaba bamwe mu bagize umuryango wayo (2 Abakorinto 6:18). Bigenda bite kugira ngo tube bamwe mu bagize uwo muryango? Twiyegurira Yehova mu isengesho ryacu rya bwite, tugahiga umuhigo wo gukora ibyo ashaka mu gihe cyose dushigaje kubaho. Iyo tumaze kumwiyegurira muri ubwo buryo, tubigaragariza mu ruhame tubatizwa.​—⁠Soma muri Matayo 16:24; 1 Petero 4:2.

4. Wakwitegura kubatizwa ute?

Abahamya ba Yehova bigisha Bibiliya umuntu wese ushaka kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro ya gikristo bizatuma urushaho gukunda Imana no kuyizera. Nanone, bizagufasha kugira imyifatire myiza no gukora ibyiza. Kwitoza kugira urukundo, ukwizera n’indi mico ya gikristo, bizagufasha guhigura umuhigo wahize wo gukorera Yehova iteka ryose.​—⁠Soma muri Yohana 17:3; Abaheburayo 10:24, 25.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 18 muri iki gitabo, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze