ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/4 pp. 23-28
  • Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yozefu yarinze umuryango we
  • Yozefu yatungaga umuryango we
  • ‘Bataye umutwe bamushakisha’
  • Yakomeje kwihangana ari uwizerwa
  • Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana
    Twigane ukwizera kwabo
  • “None se ndi mu cyimbo cy’Imana?”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • “Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni?”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • “Nimwumve inzozi narose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/4 pp. 23-28

Mwigane ukwizera kwabo

Yarinze umuryango we, arawutunga kandi arihangana

YOZEFU agize atya afashe imitwaro ayihekesha indogobe. Sa n’umureba ari mu mudugudu wa Betelehemu nijoro akebaguza, agenda akubita iryo tungo ryikorera imitwaro, rishishe kandi rifite imbaraga. Nta gushidikanya ko yatekerezaga ku rugendo rurerure yari agiye gukora. Yari agiye muri Egiputa, aho yari guhura n’abantu atazi, bavuga ururimi atazi kandi bafite imigenzo atamenyereye. Ese umuryango we muto wari gushobora guhangana n’iryo hinduka rikomeye?

Nubwo kubwira umugore we yakundaga iyo nkuru mbi bitari bimworoheye, yishyizemo akanyabugabo arabimubwira. Yamubwiye ko umumarayika yamubonekeye mu nzozi maze akamubwira ubutumwa bwari buturutse ku Mana, buvuga ko Umwami Herode yashakaga kubicira umwana, bityo bakaba baragombaga guhita bahunga (Matayo 2:13, 14). Mariya yari ahangayitse cyane. Bishoboka bite ko umwana we yari kwicwa kandi azira ubusa? Nubwo Mariya na Yozefu batashoboraga kubyiyumvisha, biringiye Yehova maze bitegura kugenda.

Igihe abaturage b’i Betelehemu bari basinziriye batazi ibyari bigiye kuba, Yozefu, Mariya na Yesu bavuye muri uwo mudugudu nijoro. Uko bagendaga berekeza mu majyepfo Yozefu abarangaje imbere, maze izuba rigatangira kurasira iburasirazuba, ashobora kuba yaribazaga uko bizabagendekera. None se uwo mubaji woroheje yari kurinda ate umuryango we uwo mutegetsi ukomeye? Ese yari kuzabona ibitunga umuryango we? Ese yari gushobora kwihangana, agasohoza neza inshingano iremereye yari yahawe na Yehova Imana, yo kwita kuri uwo mwana wihariye no kumurera? Yozefu yari ahanganye n’ibibazo by’ingorabahizi. Mu gihe turi bube dusuzuma uko yahanganye na buri kibazo, turi bwibonere impamvu ababyeyi b’abagabo bo muri iki gihe, bagombye kwigana ukwizera kwa Yozefu, ndetse natwe twese.

Yozefu yarinze umuryango we

Amezi runaka mbere yaho, ubwo Yozefu yari mu mugi avukamo wa Nazareti, ubuzima bwe bwagize butya burahinduka, igihe yari amaze kwemeranya n’umukobwa wa Heli ko bari kuzabana. Yozefu yari azi ko Mariya yari umukobwa w’umutima kandi wizerwa. Reka rero azumve ngo aratwite! Yahise yigira inama yo gutana na we mu ibanga, kugira ngo atazamuteza rubanda.a Ariko umumarayika yahise amubonekera mu nzozi, maze amusobanurira ko inda Mariya yari atwite, yayitwise binyuze ku mwuka wera wa Yehova. Uwo mumarayika yongeyeho ko umwana w’umuhungu yari atwite, yari “kuzakiza ubwoko bwe ibyaha byabwo.” Hanyuma yahumurije Yozefu agira ati “ntutinye kuzana Mariya umugore wawe mu rugo.”​—⁠Matayo 1:18-21.

Yozefu wari umukiranutsi kandi yumvira, yahise abigenza uko abibwiwe. Yiyemeje gusohoza inshingano iremereye cyane yo kurera no kwita kuri uwo mwana utari uwe, ariko wakundwaga n’Imana cyane. Nyuma yaho, Yozefu yumviye itegeko ry’umwami maze ajyana n’umugore we wari utwite i Betelehemu kwibaruza. Aho ni ho uwo mwana yavukiye.b

Yozefu ntiyashubije abagize umuryango we i Nazareti. Ahubwo bagumye mu mugi wa Betelehemu, uri ku birometero bike uvuye i Yerusalemu. Nubwo bari abakene, Yozefu yakoraga uko ashoboye kugira ngo babone ikibatunga kandi bagire ubuzima bwiza. Mu gihe gito, batangiye kuba mu nzu iciriritse. Hanyuma, igihe Yesu yari amaze gukura atakiri uruhinja, akaba yari afite nk’umwaka urenga, ubuzima bwabo bwagize butya bwongera guhinduka mu buryo butunguranye.

Haje abantu baragurishaga inyenyeri bari baturutse mu Burasirazuba, bakaba bashobora kuba bari baturutse iyo kure i Babuloni. Baje bakurikiye inyenyeri ibageza mu rugo rwa Yozefu na Mariya, kandi bashakaga kubona umwana wari kuzaba umwami w’Abayahudi. Abo bantu bari bafite ikinyabupfura.

Abo bantu baragurishaga inyenyeri, baba bari babizi cyangwa batabizi, bashyize ubuzima bw’uwo mwana mu kaga gakomeye. Aho kugira ngo iyo nyenyeri bari babonye ihite ibayobora i Betelehemu, yabanje kubajyana i Yerusalemu. Bahageze, babwiye umwami mubi Herode ko bifuzaga kureba umwana wari kuzaba umwami w’Abayahudi. Herode ngo abyumve, agira ishyari maze azabiranywa n’uburakari.​—⁠Reba ingingo iri ku ipaji ya 29, igira iti “Ibibazo by’abasomyi . . . Ni nde wohereje ‘inyenyeri’?”

Igishimishije ni uko hari uwarushaga Herode ubushobozi. Mu buhe buryo? Abo bashyitsi batanze impano, ariko nta kintu na kimwe babasabye. Yozefu na Mariya bagomba kuba batariyumvishaga ukuntu batunga ibintu by’agaciro kenshi, birimo “zahabu n’ububani n’ishangi.” Abo bantu baragurisha inyenyeri bifuzaga kujya kubwira Umwami Herode aho bari babonye umwana bashakishaga. Ariko Yehova yarahagobotse ababonekera mu nzozi, maze abategeka gusubira iwabo banyuze indi nzira.​—⁠Matayo 2:1-12.

Nyuma y’igihe gito ba bantu baragurishaga inyenyeri bagiye, umumarayika wa Yehova yaburiye Yozefu ati “haguruka ufate umwana na nyina muhungire muri Egiputa, mugumeyo kugeza igihe nzababwirira, kuko Herode agiye gushakisha uwo mwana ngo amwice” (Matayo 2:13). Ku bw’ibyo, Yozefu yahise yumvira nk’uko twabibonye tugitangira. Kubera ko yumvaga ko umutekano w’umwana we ari wo w’ingenzi kurusha ibindi, yahise ajyana umuryango we muri Egiputa. Icyo gihe bari bafite umutungo uhagije washoboraga kubafasha mu rugendo bari bagiyemo, kuko ba bapagani baragurishaga inyenyeri bari babasigiye impano zihenze cyane.

Nyuma yaho, hari abantu banditse inkuru zitahumetswe kandi z’impimbano zivuga iby’urwo rugendo rwo muri Egiputa, ariko bashyiramo umunyu. Urugero, bavuze ko Yesu wari ukiri umwana yakoze ibitangaza urwo rugendo rukaba rugufi, agatuma amabandi atabagirira nabi, kandi agatuma imikindo yigonda kugira ngo nyina ashobore kuyisoromaho imbuto.c Ariko mu by’ukuri, urwo rugendo rwari rurerure, rugoye kandi bagendaga ahantu batari bazi.

Hari byinshi ababyeyi bakwigira kuri Yozefu. Yahoraga yiteguye kureka akazi ke no kugira ibyo yigomwa kugira ngo arinde umuryango we akaga. Uko bigaragara, yumvaga ko Yehova ari we wari wamuhaye inshingano yera yo kwita ku muryango we. Ababyeyi bo muri iki gihe, barerera abana babo mu isi mbi, irimo ibintu bibi bishobora gushyira ubuzima bw’abakiri bato mu kaga, bikabangiza cyangwa bikabarimbuza. Ababyeyi biyemeza kwigana Yozefu, baba abagabo cyangwa abagore, bagakora uko bashoboye kugira ngo barinde abana babo ibintu nk’ibyo, ni abo gushimirwa rwose!

Yozefu yatungaga umuryango we

Birashoboka ko uwo muryango utatinze muri Egiputa, kuko umumarayika yahise abwira Yozefu ko Herode yapfuye. Yozefu yahise agarura umuryango we mu gihugu cyabo. Hari ubuhanuzi bwa kera bwari bwaravuze ko Yehova yari kuzahamagara umwana we ‘akava muri Egiputa’ (Matayo 2:15). Yozefu yagize uruhare mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi. Ariko se ni he yari kwerekeza umuryango we?

Yozefu yagiraga amakenga. Yarebye kure ntiyitegeza Arikelayo wari warasimbuye Herode, kuko na we yari umugome kandi akaba umwicanyi. Yozefu ayobowe n’Imana, yajyanye umuryango we mu majyaruguru, awutuza mu mugi yavukiyemo wa Nazareti ho muri Galilaya, kure cyane ya Yerusalemu n’abagambanyi bayo. Aho ni ho we na Mariya barereye abana babo.​—⁠Matayo 2:19-23.

Nubwo babagaho mu buzima bworoheje, ntibyari biboroheye. Bibiliya ivuga ko Yozefu yari umubaji, iryo zina rikaba ryerekeza ku muntu ukora imirimo yose ifitanye isano no gutunganya imbaho, urugero nko gutema ibiti, kubyikorera, kubitunganya bikubakishwa amazu, bigakorwamo amato, ibiraro bito, amasharete, inziga z’amagare, imigogo n’ibikoresho byose by’ubuhinzi n’ubworozi (Matayo 13:55). Kari akazi gakomeye kandi gasaba imbaraga. Umubaji wo mu bihe bya Bibiliya yakundaga gukorera imbere y’inzu ye cyangwa mu ibarizo ryo hafi aho.

Yozefu yakoreshaga ibikoresho bitandukanye, bimwe akaba ashobora kuba yari yarabisigiwe na se. Bimwe muri ibyo bikoresho ni inguni, itimasi, igikoresho gica imirongo, ishoka, urukero, imbazo, inyundo isanzwe n’inyundo y’igiti, itindo, mutobozi n’amoko atandukanye y’ubujeni. Ashobora no kuba yari afite imisumari nubwo yahendaga cyane.

Sa n’ureba Yesu akiri umwana muto, yitegereza uwo mubyeyi wamureze ari mu kazi. Yitegerezaga yitonze buri kintu cyose Yozefu yakoraga, kandi nta gushidikanya ko yatangazwaga n’ukuntu uwo mubyeyi yari afite ibigango n’imirya, kandi agatangazwa n’ubwenge n’ubuhanga yakoranaga. Birashoboka ko Yozefu yatangiye kwereka uwo muhungu we uko bakora imirimo imwe n’imwe yoroheje, urugero nko gusena urubaho akoresheje uruhu rw’ifi rwumye. Ashobora kuba yareretse Yesu amoko atandukanye y’imbaho, urugero nk’iz’igiti cyo mu bwoko bw’umutini, iz’igiti cy’umwelayo cyangwa iz’ikindi giti cy’inganzamarumbo.

Yesu yaje no kumenya ko ibyo biganza bikomeye Yozefu yakoreshaga atema ibiti, abikata akanabiteranya, ari na byo yakoreshaga amukuyakuya, we na nyina na bene nyina, kandi akabahumuriza. Umuryango wa Yozefu na Mariya waje kwaguka, maze bagira abana nibura batandatu, utabariyemo Yesu (Matayo 13:55, 56). Yozefu yagombaga gukora atikoresheje kugira ngo yite ku bari bagize umuryango we bose kandi abatunge.

Icyakora, Yozefu yari asobanukiwe ko kwita ku byo umuryango we wabaga ukeneye mu buryo bw’umwuka, ari byo byagombaga kuza mu mwanya wa mbere. Ku bw’ibyo, yamaraga igihe yigisha abana be ibyerekeye Yehova Imana n’amategeko ye. We na Mariya babajyanaga mu isinagogi y’iwabo buri gihe, ahasomerwaga Amategeko akanasobanurwa. Birashoboka ko Yesu yavagayo yibaza ibibazo byinshi, kandi Yozefu yihatiraga kumara uwo mwana inzara yo mu buryo bw’umwuka yari afite. Nanone Yozefu yajyanaga abagize umuryango we mu minsi mikuru yo mu rwego rw’idini yaberaga i Yerusalemu. Iyo Yozefu yabaga abajyanye kwizihiza Pasika ya buri mwaka, bashobora kuba barakoraga urugendo rw’ibirometero hafi 113 mu gihe cy’ibyumweru bibiri, barangiza bakagaruka.

Abatware b’imiryango y’Abakristo na bo bigana urugero rwe. Bitangira abana babo, bakabatoza mbere na mbere kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi, ibindi byose, hakubiyemo ibyo bakenera mu buryo bw’umubiri, bikaza nyuma. Bakora uko bashoboye kugira ngo bajyane abana babo mu materaniro ya gikristo no mu makoraniro. Kimwe na Yozefu, bazi ko nta kindi kintu bakorera abana babo kiruta icyo.

‘Bataye umutwe bamushakisha’

Igihe Yesu yari afite imyaka 12, Yozefu yajyanye abagize umuryango we i Yerusalemu nk’uko byari bisanzwe. Hari mu gihe cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, kandi muri icyo gihe cy’itumba abagize imiryango bafatanyaga urugendo ari benshi, bagenda banyura ku dusozi twabaga dutohagiye. Uko bagendaga begera udusozi tugaragara neza twari hafi y’umusozi wa Yerusalemu, abenshi muri bo baririmbaga zaburi zizwi cyane z’amazamuka (Zaburi 120–134). Uwo mugi ushobora kuba warimo abantu babarirwa mu bihumbi amagana. Nyuma yaho, abagize imiryango n’amatungo yabo, bashyize nzira basubira iwabo. Birashoboka ko Yozefu na Mariya bari muri rwinshi, bityo bakumva ko Yesu yari kumwe n’abandi bantu, wenda nka bene nyina. Bamaze gukora urugendo rw’umunsi wose bava i Yerusalemu, ni bwo babuze Yesu, maze barahangayika cyane.​—⁠Luka 2:41-44.

Babaye nk’abataye umutwe maze basubira i Yerusalemu bagenda bashakisha Yesu inzira yose. Ngaho sa n’ubareba bagenda mu mihanda yo muri uwo mugi wari washizemo abantu kandi batawumenyereye, bagenda bahamagara Yesu. Uwo mwana w’umuhungu yari he? Ese igihe Yozefu yari amaze iminsi itatu amushakisha, ntiyaba yaratekereje ko yananiwe gusohoza neza inshingano yera yari yarahawe na Yehova? Amaherezo bagiye kumushakira mu rusengero. Bamushakishirije hose muri urwo rusengero, baza kugera mu cyumba cyari giteraniyemo abantu benshi b’abahanga mu by’Amategeko, basanga Yesu yicaye hagati yabo. Tekereza ukuntu Yozefu na Mariya biruhukije bakimara kumubona!​—⁠Luka 2:45, 46.

Yesu yari ateze amatwi abo bagabo b’abahanga, ari na ko ababaza ibibazo ashishikaye. Abo bagabo bari batangajwe n’ubwenge bw’uwo mwana, n’ibisubizo yatangaga. Icyakora, Mariya na Yozefu bo bari bumiwe. Muri iyo nkuru, Yozefu nta cyo avuga. Ariko Mariya yakoresheje amagambo agaragaza neza uko bombi bumvaga bameze. Yabwiye Yesu ati “mwana wa, kuki watugenje utya? Dore jye na so twataye umutwe tugushakisha.”​—⁠Luka 2:47, 48.

Nguko uko Ijambo ry’Imana rigaragaza mu magambo make kandi asobanutse, inshingano z’umubyeyi. Kuzisohoza bishobora kugorana, ndetse n’igihe umwana yaba atunganye. Kurerera abana muri iyi si mbi bishobora ‘gutesha umutwe.’ Ariko ababyeyi bashobora guhumurizwa no kumenya ko Bibiliya na yo igaragaza ko iyo nshingano itoroshye.

Igishimishije ni uko aho hantu basanze Yesu, ari ho honyine ku isi hatumaga yumva ari hafi ya Se wo mu ijuru Yehova, ashishikajwe no kwiga byinshi uko bishoboka kose. Ni yo mpamvu yashubije ababyeyi be mu magambo yoroheje kandi avuye ku mutima, agira ati “kuki mwagombye kunshakisha? Mbese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Data?”​—⁠Luka 2:49.

Nta gushidikanya ko Yozefu yakundaga gutekereza kuri ayo magambo, kandi akamutera ishema. N’ubundi kandi, yihatiraga kwigisha uwo mwana yari yararagijwe kugira ngo asobanukirwe ko Yehova Imana ari we se. Nubwo icyo gihe Yesu yari akiri muto, yari asobanukiwe neza icyo “se” w’umuntu ari cyo, bikaba byaratewe ahanini n’uko yabanaga na Yozefu.

Ese niba uri umubyeyi w’umugabo, waba usobanukiwe inshingano ihebuje ufite, yo gufasha abana bawe kwiyumvisha ko se w’abana agomba kurangwa n’urukundo kandi akabarinda? Nanone, niba urera abana b’uwo mwashakanye cyangwa ukaba ufite abandi bana urera batari abawe, ujye wibuka urugero rwa Yozefu, wumve ko buri mwana afite agaciro kandi ko yihariye. Jya ubafasha kwegera Se wo mu ijuru ari we Yehova Imana.

Yakomeje kwihangana ari uwizerwa

Bibiliya ivuga ibintu bike ku mibereho ya Yozefu, ariko birakwiriye ko tubisuzuma. Ivuga ko Yesu ‘yakomeje kugandukira’ ababyeyi be. Nanone ivuga ko ‘Yesu yakomeje gukura agwiza ubwenge n’imbaraga kandi akundwa n’Imana n’abantu’ (Luka 2:51, 52). Ni iki ayo magambo ahishura ku birebana na Yozefu? Aduhishurira byinshi. Aduhishurira ko Yozefu yakomeje kuyobora umuryango we neza, kuko uwo muhungu we wari utunganye yakomeje kubaha ubutware bwa se kandi akomeza kumugandukira.

Nanone kandi, Yesu yakomeje gukurana ubwenge. Koko rero, Yozefu yagize uruhare runini mu gutuma uwo muhungu we akomeza gukurana ubwenge. Muri icyo gihe hari umugani Abayahudi bari bamaze igihe kirekire bemera. Uwo mugani wagaragazaga ko abantu babaho mu munezero ari bo baba abanyabwenge nyabo, naho abakora indi myuga, urugero nko kubaza, guhinga no gucura bakaba “badashobora guca imanza zitabera, kandi ko udashobora kubasanga aho baca imigani.” Nyuma yaho, Yesu yagaragaje ko uwo mugani ntaho uhuriye n’ukuri. Akiri umwana, yagiye yumva ukuntu se wamureraga wari umubaji woroheje, yamwigishaga neza ibyerekeye “imanza zitabera” za Yehova. Nta gushidikanya ko Yozefu yabikoze incuro nyinshi.

Nanone hari gihamya igaragaza ko Yozefu yagize uruhare mu mikurire ya Yesu. Kubera ko Yesu yitaweho akiri umwana, yaje gukura avamo umugabo uhamye kandi ufite amagara mazima. Nanone kandi, Yozefu yamutoje gukorana ubuhanga. Yesu ntiyari azwiho kuba umwana w’umubaji gusa, ahubwo yari n’ ‘umubaji’ (Mariko 6:⁠3). Ibyo bigaragaza ko Yozefu yatoje Yesu neza. Byaba byiza abakuru b’imiryango biganye urugero rwa Yozefu, bakita ku bana babo kandi bakabatoza kwibeshaho.

Mu nkuru ya Bibiliya ivuga iby’umubatizo wa Yesu igihe yari afite imyaka 30, Yozefu ntagaragaramo. Hari ibimenyetso bigaragaza ko Mariya ashobora kuba yari umupfakazi igihe Yesu yatangiraga umurimo we. (Reba ingingo igira iti “Yozefu yapfuye ryari?,” iri ku ipaji ya 27.) Ariko kandi, Yozefu yadusigiye umurage mwiza. Yatubereye urugero ruhebuje rw’umubyeyi warinze umuryango we, akawutunga kandi akihangana ari uwizerwa kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe. Byaba byiza buri mubyeyi w’umugabo, buri mutware w’umuryango cyangwa undi Mukristo wese, yiganye ukwizera kwa Yozefu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Icyo gihe, iyo abantu babaga bamaze kwiyemeza kuzabana, babonwaga nk’abamaze gushyingiranwa.

b Reba ingingo ivuga ngo “Mwigane ukwizera kwabo​—⁠‘Yajyaga atekereza’ kuri ayo magambo,” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukwakira 2008.

c Bibiliya igaragaza neza ko Yesu amaze kubatizwa, ari bwo yakoze igitangaza cya mbere (Yohana 2:1-11). Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’inkuru zo mu mavanjiri atarahumetswe, reba ingingo igira iti “Ese hari andi mavanjiri avuga ibya Yesu?,” iri ku ipaji ya 18.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 27]

Yozefu yapfuye ryari?

Tuzi ko Yozefu yari akiriho igihe Yesu yari afite imyaka 12. Iyo abana benshi b’Abayahudi babaga bageze muri icyo kigero, batangiraga kwiga umwuga wa ba se, bagira imyaka 15 bagatangira kuwimenyereza. Uko bigaragara, Yozefu yapfuye yarabonye igihe gihagije cyo kwigisha Yesu kubaza. Ese igihe Yesu yatangiraga umurimo we wo kubwiriza afite imyaka hafi 30, Yozefu yari akiriho? Birashoboka ko atari akiriho. Inkuru ya Bibiliya igaragaza ko icyo gihe, nyina wa Yesu, barumuna be na bashiki be bose bari bakiriho, ariko ntivuga ibya Yozefu. Hari n’igihe Yesu yiswe “umuhungu wa Mariya,” aho kwitwa mwene Yozefu (Mariko 6:3). Nanone usanga ibyo Mariya yakoraga byose n’imyanzuro yafataga yarabikoraga ku giti cye, nk’umuntu udafite umugabo (Yohana 2:1-5). Mu bihe bya Bibiliya, nta mugore wakoraga nk’ibyo, keretse iyo yabaga ari umupfakazi. Amaherezo, igihe Yesu yari hafi gupfa, yasabye intumwa Yohana kuzita kuri nyina (Yohana 19:26, 27). Iyo Yozefu aza kuba akiriho, ntibyari kuba ngombwa ko abimusaba. Duhereye kuri ibyo byose, biragaragara ko Yozefu yapfuye Yesu akiri muto. Kubera ko Yesu yari imfura, birumvikana ko yahise atangira gukora uwo mwuga w’ububaji, kandi ko yakomeje kwita kuri uwo muryango kugeza igihe yabatirijwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Yozefu yiyemeje kurinda umwana we, kandi abikora atizigamye

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Yozefu yiyuhaga akuya kugira ngo atunge umuryango we

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Yozefu yajyanaga umuryango we mu rusengero rw’i Yerusalemu

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Yozefu yigishije umuhungu we kubaza

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze