ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/4 pp. 13-17
  • Komeza gukorera Yehova n’umutima wuzuye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza gukorera Yehova n’umutima wuzuye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UMUTIMA W’IKIGERERANYO NI IKI?
  • IMPAMVU TUGOMBA KURINDA UMUTIMA WACU
  • UBURYO BWIZA BWO GUSUZUMA UMUTIMA WACU
  • ESE ‘TWIZIRIKA KU CYIZA’?
  • JYA UKOMEZA KUBA MASO
  • ISENGESHO NI INGENZI
  • Gira umutima uhuje n’uko Yehova ashaka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Rinda umutima wawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ese ufite “umutima wo kumenya” Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ushobora kwirinda indwara y’umutima wo mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/4 pp. 13-17

Komeza gukorera Yehova n’umutima wuzuye

“Mwana wanjye, umenye Imana ya so uyikorere n’umutima wuzuye.”​—1 NGOMA 28:9.

SHAKA IBISUBIZO BY’IBI BIBAZO:

Umutima w’ikigereranyo ni iki?

Ni mu buhe buryo twasuzuma umutima wacu?

Twakora iki kugira ngo dukomeze gukorera Yehova n’umutima wuzuye?

1, 2. (a) Ni uruhe rugingo rw’umubiri ruvugwa kenshi mu buryo bw’ikigereranyo mu Ijambo ry’Imana kurusha izindi? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko tumenya icyo umutima w’ikigereranyo usobanura?

AKENSHI, mu Ijambo ry’Imana havugwamo ingingo z’umubiri mu buryo bw’ikigereranyo. Urugero, umukurambere Yobu yaravuze ati ‘ibiganza byanjye ntibirimo urugomo.’ Umwami Salomo na we yaravuze ati “inkuru nziza ibyibushya amagufwa.” Yehova yijeje Ezekiyeli ati ‘natumye uruhanga rwawe rukomera kurusha ibuye rikomeye cyane.’ Hari n’ababwiye intumwa Pawulo bati “uzanye ibintu twumva ari inzaduka mu matwi yacu.”​—Yobu 16:17; Imig 15:30; Ezek 3:9; Ibyak 17:20.

2 Ariko kandi, hari urugingo rw’umubiri ruvugwa kenshi muri Bibiliya mu buryo bw’ikigereranyo kuruta izindi. Hana wari uwizerwa yaruvuze mu isengesho agira ati “umutima wanjye wishimiye Yehova” (1 Sam 2:⁠1). Mu by’ukuri, abanditsi ba Bibiliya bakoresheje ijambo umutima incuro hafi igihumbi, akenshi bakaba bararikoreshaga mu buryo bw’ikigereranyo. Ni iby’ingenzi cyane ko dusobanukirwa icyo umutima ugereranya kubera ko Bibiliya ivuga ko tugomba kuwurinda.​—Soma mu Migani 4:23.

UMUTIMA W’IKIGERERANYO NI IKI?

3. Ni iki cyadufasha kumenya icyo ijambo “umutima” risobanura muri Bibiliya? Tanga urugero.

3 Nubwo Bibiliya idasobanura ijambo “umutima” nk’inkoranyamagambo, ituma tumenya icyo risobanura. Mu buhe buryo? Reka dufate urugero rw’indabo nyinshi ziteye ahantu zigakora ishusho nziza cyane. Iyo umuntu afashe akanya akitegereza izo ndabo, asanga baraziteye zitondetse neza, kugira ngo bakore iyo shusho. Mu buryo nk’ubwo, dufashe akanya tukareba ahantu henshi ijambo “umutima” riboneka muri Bibiliya, dushobora gutahura icyo risobanura. Ku bw’ibyo se, umutima w’ikigereranyo ni iki?

4. (a) Ni iki ijambo “umutima” risobanura? (b) Amagambo Yesu yavuze muri Matayo 22:37 asobanura iki?

4 Abanditsi ba Bibiliya bakoresheje ijambo “umutima” bashaka kuvuga abo turi bo imbere. Rikubiyemo ibyifuzo byacu, ibitekerezo byacu, kamere yacu, imyifatire yacu, ubushobozi bwacu, ibidushishikaza n’intego zacu. (Soma mu Gutegeka 15:7; Imigani 16:9; Ibyakozwe 2:26.) Nk’uko igitabo kimwe kibivuga, ijambo umutima ryerekeza ku “muntu w’imbere wese uko yakabaye.” Ariko hari igihe iryo jambo rikoreshwa riterekeza kuri ibyo byose. Urugero, Yesu yaravuze ati “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Mat 22:37). Aha ngaha, ijambo “umutima” ryerekeza ku byiyumvo no ku byifuzo by’umuntu w’imbere. Igihe Yesu yavugaga umutima, ubugingo n’ubwenge, yatsindagirizaga ko tugomba kugaragaza ko dukunda Imana binyuze ku byiyumvo byacu, ku mibereho yacu no ku mitekerereze yacu (Yoh 17:3; Efe 6:6). Ariko iyo ijambo “umutima” rikoreshejwe ryonyine, riba ryumvikanisha umuntu w’imbere wese uko yakabaye.

IMPAMVU TUGOMBA KURINDA UMUTIMA WACU

5. Kuki tugomba gukora uko dushoboye kose tugakorera Yehova n’umutima wuzuye?

5 Ku birebana n’umutima, Umwami Dawidi yabwiye Salomo ati “mwana wanjye, umenye Imana ya so uyikorere n’umutima wuzuye kandi wishimye, kuko Yehova agenzura imitima yose akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza” (1 Ngoma 28:9). Koko rero, Yehova agenzura imitima yose, n’iyacu irimo (Imig 17:⁠3; 21:2). Ibyo abona mu mitima yacu bigira ingaruka zikomeye ku mishyikirano tugirana na we no ku gihe cyacu kizaza. Ku bw’ibyo, byaba byiza dukurikije inama yahumetswe yatanzwe na Dawidi, tugakora uko dushoboye kose kugira ngo dukorere Yehova n’umutima wuzuye.

6. Ni iki twagombye kumenya ku bihereranye n’icyemezo twafashe cyo gukorera Yehova?

6 Ishyaka twebwe abagize ubwoko bwa Yehova tugaragaza mu murimo ryerekana ko twifuza cyane gukorera Imana n’umutima wuzuye. Icyakora, tuzi ko amoshya y’iyi si mbi ya Satani na kamere yacu ibogamira ku cyaha bishobora kutubera inzitizi zikomeye, zatuma tudakorera Imana n’umutima wuzuye (Yer 17:9; Efe 2:2). Kugira ngo tubyirinde, tugomba kugenzura umutima wacu buri gihe. Twabikora dute?

7. Ni iki kigaragaza uko umutima wacu umeze?

7 Birumvikana ko umuntu wacu w’imbere atagaragara, nk’uko umutima w’igiti na wo utagaragara. Ariko kandi, nk’uko Yesu yabivuze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, imbuto ni zo zigaragaza niba igiti zezeho ari cyiza cyangwa kibi. Mu buryo nk’ubwo, ibikorwa byacu bigaragaza uko mu by’ukuri umutima wacu umeze (Mat 7:17-20). Reka dusuzume kimwe muri ibyo bikorwa.

UBURYO BWIZA BWO GUSUZUMA UMUTIMA WACU

8. Dukurikije ibyo Yesu yavuze muri Matayo 6:33, twagaragaza dute ibiri mu mutima wacu?

8 Muri icyo kibwiriza, Yesu yari yabanje kubwira abari bamuteze amatwi icyo bagombaga gukora kugira ngo bagaragaze ko bari bafite icyifuzo cyo gukorera Yehova n’umutima wuzuye. Yarababwiye ati “nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa” (Mat 6:33). Koko rero, ibyo dushyira mu mwanya wa mbere bigaragaza ibyo twifuza, ibyo dutekereza n’ibyo tugambirira mu mutima wacu. Gusuzuma ibyo dushyira mu mwanya wa mbere ni uburyo bwiza bwo kumenya niba dukorera Imana n’umutima wuzuye.

9. Ni irihe tumira Yesu yagejeje ku bagabo yahuye na bo, kandi se imyifatire yabo yagaragaje iki?

9 Yesu amaze gutera abigishwa be inkunga yo ‘gukomeza gushaka mbere na mbere ubwami,’ hari ikintu cyabaye cyerekana ukuntu ibyo umuntu ashyira mu mwanya wa mbere bigaragaza ibiri mu mutima we. Umwanditsi w’Ivanjiri Luka avuga ko Yesu “yiyemeje amaramaje kujya i Yerusalemu,” nubwo yari azi neza uko byari kumugendekera agezeyo. Igihe Yesu n’intumwa ze “bari mu nzira bagenda,” yahuye n’abagabo arabatumira ati ‘munkurikire mube abigishwa banjye.’ Abo bagabo bari biteguye kwemera itumira rya Yesu, ariko hari ibintu bashakaga kubanza gukora. Uwa mbere yaravuze ati “nyemerera mbanze njye guhamba data.” Undi yaravuze ati “Mwami, nzagukurikira; ariko nyemerera mbanze njye gusezera ku bo mu rugo rwanjye” (Luka 9:51, 57-61). Dushobora kwibonera itandukaniro ryari hagati y’ukuntu Yesu yafashe umwanzuro wo gukora ibyo Imana ishaka amaramaje n’ukuntu abo bagabo batahise bitabira itumira rye. Igihe bashyiraga mu mwanya wa mbere ibyari bibahangayikishije bakabirutisha inyungu z’Ubwami, bagaragaje ko batari biteguye gukorera Imana n’umutima wuzuye.

10. (a) Ni mu buhe buryo twitabiriye itumira rya Yesu? (b) Ni uruhe rugero Yesu yatanze?

10 Ibinyuranye n’uko abo bagabo bashoboraga kuba abigishwa ba Yesu babigenje, twebwe twemeye itumira rye ryadusabaga kuba abigishwa be, kandi ubu dukorera Yehova buri munsi. Muri ubwo buryo, tugaragaza umwanya Yehova afite mu mutima wacu. Ariko kandi, nubwo tugira ishyaka mu itorero, tugomba kumenya ko umutima wacu ushobora kugerwaho n’akaga. Ako kaga ni akahe? Mu kiganiro Yesu yagiranye na ba bagabo, yahishuye ako kaga ako ari ko agira ati “nta muntu ufashe isuka ureba ibintu yasize inyuma ukwiriye ubwami bw’Imana” (Luka 9:62). Urwo rugero rutwigisha iki?

ESE ‘TWIZIRIKA KU CYIZA’?

11. Byagendekeye bite umurimo umuhinzi uvugwa mu rugero rwa Yesu yakoraga, kandi kuki?

11 Reka tugire ibindi bintu twongera mu rugero rwa Yesu kugira ngo turusheho gusobanukirwa icyo rutwigisha. Umuhinzi arimo arahingira shebuja ashishikaye. Ariko mu gihe ahinga, ntabura gutekereza ku rugo rwe. Iyo aza kuba ari mu rugo, yashoboraga kuba ari hamwe n’abagize umuryango we n’incuti ze maze bagasangira ibyokurya, bakumva umuzika, bagaseka, kandi ntiyicwe n’izuba. Arumva abyifuza cyane. Amaze guhinga ahantu hanini, ariko icyifuzo afite kiramuganza, arahindukira areba “ibintu yasize inyuma.” Nubwo uwo muhinzi agifite akazi kenshi ko gukora mbere y’uko atera imbuto, ararangaye kandi umurimo we urahazahariye. Birumvikana ko shebuja w’uwo muhinzi ari bubabazwe n’uko uwo muhinzi yananiwe kwihangana.

12. Ni iyihe sano dushobora gushyira hagati y’umuhinzi uvugwa mu rugero rwa Yesu, n’Abakristo bamwe na bamwe bo muri iki gihe?

12 Reka noneho tubigereranye n’ibintu bishobora kubaho muri iki gihe. Wa muhinzi yagereranya Umukristo runaka usa n’aho nta kibazo afite, ariko mu by’ukuri akaba yugarijwe n’akaga mu buryo bw’umwuka. Urugero, reka tuvuge ko hari umuvandimwe ugira ishyaka mu murimo. Ariko kandi, nubwo ajya mu materaniro kandi akabwiriza, ntabura gutekereza ku bintu bimwe na bimwe by’iyi si abona ko bishishikaje. Mu mutima we yumva abyifuza cyane. Nyuma y’imyaka runaka akora umurimo, kwifuza bimwe muri ibyo bintu byo muri iyi si biramuganje, maze arahindukira areba “ibintu yasize inyuma.” Nubwo hakiri byinshi byo gukora mu murimo, ntakomeje “kugundira ijambo ry’ubuzima,” bituma atagira uruhare rugaragara mu bikorwa bya gitewokarasi (Fili 2:16). Yehova, we “Nyir’ibisarurwa,” ababazwa n’uko kutihangana.​—Luka 10:2.

13. Gukorera Yehova n’umutima wuzuye bikubiyemo iki?

13 Isomo tuvanamo rirumvikana. Niba twifatanya buri gihe mu bikorwa byiza kandi bishimisha, urugero nko kujya mu materaniro y’itorero no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, turi abo gushimirwa. Ariko kandi, gukorera Yehova n’umutima wuzuye, bikubiyemo ibirenze ibyo (2 Ngoma 25:1, 2, 27). Niba Umukristo akomeje gukunda “ibintu yasize inyuma,” ni ukuvuga ibintu bimwe na bimwe byo muri iyi si, ashobora kudakomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza (Luka 17:32). Niba ‘twanga ikibi urunuka, tukizirika ku cyiza,’ ni bwo gusa tuzaba ‘dukwiriye ubwami bw’Imana’ (Rom 12:⁠9; Luka 9:62). Ku bw’ibyo rero, twese tugomba kwigenzura tukareba niba nta kintu cyo muri iyi si ya Satani, nubwo cyaba gisa n’aho ari ingirakamaro cyangwa gishimishije, kitubuza kwita ku nyungu z’Ubwami n’umutima wuzuye.​—2 Kor 11:14; soma mu Bafilipi 3:13, 14.

JYA UKOMEZA KUBA MASO

14, 15. (a) Satani agerageza ate guhindura umutima wacu? (b) Tanga urugero rugaragaza impamvu imikorere ya Satani iteje akaga.

14 Urukundo dukunda Yehova rwatumye tumwiyegurira. Kuva icyo gihe, abenshi muri twe twakomeje kugaragaza ko twiyemeje gukorera Yehova n’umutima wuzuye. Icyakora, na n’ubu Satani aracyatugerageza. Aracyashaka guhindura umutima wacu (Efe 6:12). Birumvikana ko azi ko tutahita tureka Yehova. Ni yo mpamvu akoresha “iyi si” abigiranye amayeri kugira ngo atume tugenda buhoro buhoro tugabanya ishyaka twagiraga mu murimo w’Imana. (Soma muri Mariko 4:18, 19.) Kuki ubwo buryo Satani akoresha bugira icyo bugeraho?

15 Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tuvuge wenda ko urimo usomera igitabo ku itara ryaka cyane, ariko rikagira ritya rikazima. Kubera ko aho uri hahita hijima, uhita umenya uko bigenze, maze iryo tara ukarisimbuza irindi. Ako kanya mu cyumba hahita hongera kubona. Ku mugoroba ukurikiyeho, ugize utya wongera gusomera kuri iryo tara. Ariko ntiwamenye ko hari uwasimbuje iryo tara rishya irindi ritaka cyane. Ese aho wahita umenya ko hari icyahindutse? Ushobora kutabimenya. Byagenda bite se ku munsi ukurikiyeho umuntu aje agasimbuza iryo tara irindi ritaka cyane? Nanone ushobora kutabimenya. Kubera iki? Ni ukubera ko urumuri rw’itara rwagiye rugabanuka buhoro buhoro ku buryo utigeze ubirabukwa. Mu buryo nk’ubwo, amoshya y’iyi si ya Satani ashobora gutuma ishyaka tugira rigenda rigabanuka buhoro buhoro. Iyo bigenze bityo, ni nk’aho Satani aba yafashe itara ryaka cyane, ari ryo shyaka ryinshi twagiraga mu murimo wa Yehova, akarisimbuza irindi ritaka cyane. Umukristo atabaye maso, ashobora kutarabukwa ko hari ikigenda gihinduka.​—Mat 24:42; 1 Pet 5:8.

ISENGESHO NI INGENZI

16. Twakora iki kugira ngo twirinde amayeri ya Satani?

16 Twakora iki kugira ngo twirinde ayo mayeri ya Satani, kandi dukomeze gukorera Yehova n’umutima wuzuye (2 Kor 2:11)? Isengesho ni ingenzi. Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo ‘kurwanya amayeri ya Satani bashikamye.’ Hanyuma yabahaye inama agira ati ‘mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga mukomeze gusenga mu mwuka igihe cyose.’​—Efe 6:11, 18; 1 Pet 4:7.

17. Ni irihe somo tuvana ku masengesho ya Yesu?

17 Kugira ngo turwanye Satani, byaba byiza twiganye ukuntu Yesu yasengaga, bikaba byaragaragazaga ko yifuzaga gukorera Yehova n’umutima wuzuye. Urugero, zirikana ibyo Luka yavuze ku birebana n’ukuntu Yesu yasenze mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe. Yagize ati ‘kubera ko yari afite umubabaro mwinshi, yarushijeho gusenga ashishikaye’ (Luka 22:44). Yesu yari asanzwe asenga ashishikaye, ariko icyo gihe bwo ‘yarushijeho gusenga ashishikaye’ kuko yari ahanganye n’ikigeragezo gikomeye kurusha ibindi byose yahuye na byo mu gihe cy’ubuzima bwe bwo ku isi, kandi isengesho rye ryarashubijwe. Urugero rwa Yesu rugaragaza ko hari igihe umuntu ashobora gusengana umwete kurusha uko yajyaga abigenza. Ku bw’ibyo rero, uko ibigeragezo duhura na byo bigenda birushaho gukomera, na Satani akagenda arushaho gukoresha amayeri, ni ko natwe twagombye ‘kurushaho gusenga dushishikaye’ dusaba Yehova kuturinda.

18. (a) Ni iki twagombye kwibaza ku bihereranye n’isengesho kandi kuki? (b) Ni ibihe bintu bigira ingaruka ku mutima wacu, kandi mu buhe buryo? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 16.)

18 Amasengesho nk’ayo azatugirira akahe kamaro? Pawulo yaravuze ati “muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu” (Fili 4:6, 7). Koko rero, tugomba gusenga buri gihe kandi dushyizeho umwete kugira ngo dukomeze gukorera Yehova n’umutima wuzuye (Luka 6:12). Byaba byiza rero wibajije uti “ese nsenga buri gihe kandi nshishikaye?” (Mat 7:7; Rom 12:12). Igisubizo cy’icyo kibazo kizaguhishurira niba koko wifuza gukorera Imana n’umutima wawe wose.

19. Ni iki uzakora kugira ngo ukomeze gukorera Yehova n’umutima wuzuye?

19 Nk’uko twabibonye, ibyo dushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu bishobora kutwereka imimerere y’umutima wacu. Ntitwifuza ko ibintu twasize inyuma n’amayeri ya Satani bitubuza gukomera ku cyemezo twafashe cyo gukorera Yehova n’umutima wuzuye. (Soma muri Luka 21:19, 34-36.) Bityo rero, kimwe na Dawidi, buri wese muri twe akomeza kwinginga Yehova ati “umpe kugira umutima umwe.”​—Zab 86:11.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 16]

IBINTU BITATU BIGIRA INGARUKA KU MUTIMA WACU

Nk’uko dushobora gufata ingamba kugira ngo turinde umutima wacu usanzwe, ni na ko dushobora kuzifata kugira ngo dukomeze kurinda umutima wacu w’ikigereranyo. Reka dusuzume ibi bintu bitatu by’ingenzi:

1 Kwigaburira: Umutima wacu usanzwe ugomba kubona ibiwutunga bihagije bifite intungamubiri. Mu buryo nk’ubwo, dukeneye kubona ibyokurya byiza bihagije byo mu buryo bw’umwuka binyuze mu kwiyigisha buri gihe, gutekereza ku byo twiga no kujya mu materaniro.​—Zab 1:1, 2; Imig 15:28; Heb 10:24, 25.

2 Imyitozo: Rimwe na rimwe, kugira ngo umutima wacu ukore neza ugomba gutera vuba vuba. Mu buryo nk’ubwo, kwifatanya mu murimo tubigiranye ishyaka, wenda duhatana cyane kugira ngo dukore byinshi, bituma umutima wacu w’ikigereranyo ukomeza kumererwa neza.​—Luka 13:24; Fili 3:12.

3 Isi idukikije: Isi itubaha Imana dukoreramo kandi tukayibamo ishobora gutuma umutima wacu usanzwe n’umutima wacu w’ikigereranyo bigira imihangayiko. Icyakora, dushobora kuyigabanya twifatanya kenshi n’abo duhuje ukwizera batwitaho babikuye ku mutima, kandi bagakorera Imana n’umutima wuzuye.​—Zab 119:63; Imig 13:20.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze