Yehova araturinda kugira ngo tuzabone agakiza
‘Murindwa n’imbaraga z’Imana binyuze ku kwizera, ngo muzabone agakiza kazahishurwa mu bihe bya nyuma.’—1 PET 1:4, 5.
WASUBIZA UTE?
Ni mu buhe buryo Yehova yaturehereje mu gusenga k’ukuri?
Twakora iki kugira ngo Yehova atuyobore binyuze ku nama aduha?
Yehova adutera inkunga ate?
1, 2. (a) Ni iki kitwizeza ko Imana izadufasha kugira ngo dukomeze kuba indahemuka? (b) Yehova azi neza buri wese muri twe mu rugero rungana iki?
“UZIHANGANA akageza ku iherezo ni we uzakizwa” (Mat 24:13). Muri ayo magambo, Yesu yagaragaje ko kugira ngo tuzarokoke ubwo Imana izasohoza urubanza yaciriye isi ya Satani, tugomba gukomeza kuba indahemuka kugeza ku iherezo. Ibyo ariko ntibishatse kuvuga ko Yehova yiteze ko tuzihangana bitewe n’ubwenge bwacu cyangwa imbaraga zacu. Bibiliya igira iti “Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira” (1 Kor 10:13). Ayo magambo yumvikanisha iki?
2 Yehova ashobora gutuma tutageragezwa ibirenze ibyo twakwihanganira kuko atuzi neza, akamenya ibibazo duhura na byo, uko duteye ndetse n’ibyo dushobora kwihanganira. Ese koko Imana ituzi neza bigeze aho? Yego rwose. Ibyanditswe biduhishurira ko Yehova azi neza buri wese muri twe. Azi ibikorwa byacu bya buri munsi. Ashobora ndetse no kumenya ibitekerezo byacu n’imigambi yo mu mutima wacu.—Soma muri Zaburi ya 139:1-6.
3, 4. (a) Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Dawidi bigaragaza ko Yehova yita kuri buri muntu? (b) Ni ikihe kintu gikomeye Yehova asohoza muri iki gihe?
3 Ese wumva ko Imana idashobora kwita ku muntu buntu bigeze aho? Umwanditsi wa zaburi Dawidi yibajije icyo kibazo, maze abwira Yehova ati “iyo ndebye ijuru ryawe, imirimo y’intoki zawe, nkareba ukwezi n’inyenyeri waremye, bituma nibaza nti ‘umuntu buntu ni iki ku buryo wamuzirikana?’ ” (Zab 8:3, 4). Dawidi ashobora kuba yaribajije icyo kibazo bitewe n’ibyamubayeho. Yehova yari yarabonye ko uwo muhungu w’umuhererezi wa Yesayi yari “umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka,” maze amukura ‘mu rwuri aho yaragiraga umukumbi, amugira umutware’ wa Isirayeli (1 Sam 13:14; 2 Sam 7:8). Tekereza ukuntu Dawidi agomba kuba yarumvise ameze igihe yamenyaga ko Umuremyi w’ijuru n’isi yitaga ku bitekerezo bye, nubwo yari umwana muto waragiraga intama.
4 Natwe dutangazwa no kubona ukuntu Yehova yita kuri buri wese muri twe muri iki gihe. Akoranyiriza mu gusenga k’ukuri “ibyifuzwa byo mu mahanga yose,” kandi afasha abagaragu be gukomeza kuba indahemuka (Hag 2:7). Kugira ngo dusobanukirwe neza ukuntu Yehova adufasha gukomeza kuba indahemuka, nimucyo tubanze turebe ukuntu arehereza abantu mu gusenga k’ukuri.
IMANA NI YO ITWIREHEREZAHO
5. Ni mu buhe buryo Yehova arehereza abantu ku Mwana we? Tanga urugero.
5 Yesu yaravuze ati “nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yoh 6:44). Ayo magambo yumvikanisha ko tudashobora kuba abigishwa ba Kristo tutabifashijwemo n’Imana. Ni mu buhe buryo Yehova arehereza ku Mwana we abantu bagereranywa n’intama? Abikora binyuze ku murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no ku mwuka wera. Urugero, igihe Pawulo n’abamisiyonari bagenzi be bari i Filipi, bahuye n’umugore witwaga Lidiya, maze bamugezaho ubutumwa bwiza. Inkuru yahumetswe igira iti “Yehova akingura umutima we rwose, kugira ngo yemere ibyo Pawulo yavugaga.” Koko rero, Imana yakoresheje umwuka wayo kugira ngo umufashe gusobanukirwa ubutumwa bamugezagaho, bituma we n’abo mu rugo rwe babatizwa.—Ibyak 16:13-15.
6. Ni mu buhe buryo twese Imana yaturehereje mu gusenga k’ukuri?
6 Ese ibyo byabaye kuri Lidiya wenyine? Oya rwose. Niba uri Umukristo wiyeguriye Imana, nawe yakurehereje mu gusenga k’ukuri. Nk’uko Data wo mu ijuru yabonye ikintu cyiza mu mutima wa Lidiya, ni na ko yakibonye mu mutima wawe. Igihe wumvaga ubutumwa bwiza, Yehova yagufashije kubusobanukirwa akoresheje umwuka wera (1 Kor 2:11, 12). Igihe wihatiraga gushyira mu bikorwa ibyo wigaga, yaguhaye imigisha ku bw’imihati washyiragaho kugira ngo ukore ibyo ashaka. Igihe wamwiyeguriraga, washimishije umutima we. Koko rero, kuva utangiye kugendera mu nzira y’ubuzima, Yehova yakomeje kugendana nawe intambwe ku yindi.
7. Tubwirwa n’iki ko Imana izadufasha gukomeza kuba indahemuka?
7 Kubera ko Yehova yadufashije tugatangira kugendana na we, dushobora kwiringira ko azanadufasha kugira ngo dukomeze kuba abizerwa. Azi ko tutamenye ukuri ku bwacu kandi ko tudashobora kukugumamo ku bwacu. Intumwa Petero yandikiye Abakristo basutsweho umwuka ati ‘murindwa n’imbaraga z’Imana binyuze ku kwizera, ngo muzabone agakiza kazahishurwa mu bihe bya nyuma’ (1 Pet 1:4, 5). Ayo magambo areba Abakristo bose muri rusange kandi yagombye gushishikaza buri wese muri twe muri iki gihe. Kubera iki? Ni ukubera ko twese dukeneye ubufasha bw’Imana kugira ngo dukomeze kuyibera indahemuka.
IMANA ISHOBORA KUTURINDA GUTANDUKIRA
8. Kuki dushobora gutandukira tutabizi?
8 Imihangayiko yo muri ubu buzima no kudatungana kwacu bishobora gutuma tudakomeza kwita ku bintu by’umwuka, maze tukaba twatandukira tutabizi. (Soma mu Bagalatiya 6:1.) Ibyo bigaragazwa n’ibintu byabaye kuri Dawidi.
9, 10. Yehova yarinze ate Dawidi kugira ngo adatandukira, kandi se adufasha ate muri iki gihe?
9 Igihe Dawidi yahigwaga n’Umwami Sawuli, yirinze kwihimura kuri uwo mwami wamugiriraga ishyari (1 Sam 24:2-7). Ariko nyuma y’igihe gito, Dawidi yananiwe kwihangana. Icyo gihe yari akeneye ibyokurya by’abantu be, maze abisaba Umwisirayeli mugenzi we witwaga Nabali amwubashye. Igihe Nabali yasubizaga Dawidi amutuka, yagize umujinya maze yiyemeza kwihorera ku bantu bo mu rugo rwa Nabali bose, yiyibagije ko kwica abantu b’inzirakarengane byari gutuma agibwaho n’umwenda w’amaraso mu maso y’Imana. Kuba Abigayili, umugore wa Nabali, yaragize icyo akora mu gihe gikwiriye ni byo byatumye Dawidi adakora ikosa nk’iryo rikomeye. Kubera ko Dawidi yari azi ko Yehova ari we wari wabigizemo uruhare, yabwiye Abigayili ati “Yehova Imana ya Isirayeli ashimwe, we wakohereje uyu munsi ukaza kunsanganira. Ubwenge bwawe bushimwe kandi nawe ushimwe, kuko uyu munsi wandinze kugibwaho n’umwenda w’amaraso no kwihorera.”—1 Sam 25:9-13, 21, 22, 32, 33.
10 Ni iki iyo nkuru itwigisha? Yehova yakoresheje Abigayili kugira ngo abuze Dawidi gutandukira. Natwe arabidukorera muri iki gihe. Birumvikana ko tutakwitega ko Imana izajya yohereza umuntu wo kuturinda igihe cyose tuzaba tugiye gukora ikosa, kandi ntituba tuzi neza icyo Imana izakora mu mimerere runaka, cyangwa icyo izareka kikabaho kugira ngo isohoze umugambi wayo (Umubw 11:5). Ariko kandi, dushobora kwizera ko buri gihe Yehova aba azi imimerere turimo, kandi ko azadufasha gukomeza kumubera indahemuka. Abitwizeza agira ati “nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo. Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho” (Zab 32:8). Yehova atugira inama ate? Twakungukirwa dute n’izo nama? Kandi se ni iki kitwemeza ko Yehova ayobora abagize ubwoko bwe muri iki gihe? Reka dusuzume uko igitabo cy’Ibyahishuwe gisubiza ibyo bibazo.
TURINDWA N’INAMA DUHABWA
11. Ni mu rugero rungana iki Yehova azi ibibera mu matorero y’abagize ubwoko bwe?
11 Mu iyerekwa riri mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 2 n’icya 3, Yesu Kristo wahawe ikuzo yarimo agenzura amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya. Iryo yerekwa rigaragaza ko Kristo atareba ibintu muri rusange, ahubwo ko areba n’ibibazo byihariye. Hari aho yagiye avuga amazina y’abantu runaka kandi agashimira buri torero, akanariha inama ryabaga rikeneye. Ibyo bigaragaza iki? Muri iryo yerekwa, amatorero arindwi agereranya Abakristo basutsweho umwuka nyuma y’umwaka wa 1914, kandi inama yahawe ayo matorero ireba n’amatorero y’abagize ubwoko bw’Imana ari hirya no hino ku isi muri iki gihe. Ku bw’ibyo, dushobora kwemeza ko Yehova ayobora abagize ubwoko bwe akoresheje Umwana we. Twakungukirwa dute n’ubwo buyobozi?
12. Twakora iki kugira ngo Yehova ayobore intambwe zacu?
12 Uburyo bumwe twakungukirwamo n’ubuyobozi bwuje urukundo Yehova atanga, ni ukwiyigisha Bibiliya. Yehova aduha inama zihebuje zishingiye ku Byanditswe binyuze ku bitabo duhabwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge (Mat 24:45). Icyakora, kugira ngo izo nama zitugirire akamaro, tugomba gufata igihe tukiyigisha kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twize. Kwiyigisha ni bumwe mu buryo Yehova ashobora ‘kuturinda gusitara’ (Yuda 24). Ese hari igihe wasomye ikintu muri kimwe mu bitabo byacu ugasanga gisa n’aho ari wowe cyandikiwe? Ujye wemera iyo nama nk’aho ari Yehova uyiguhaye. Kimwe n’uko incuti ishobora kugukubita agashyi ku rutugu kugira ngo ikwereke ikintu runaka, Yehova na we ashobora gukoresha umwuka we kugira ngo atwereke ikintu tugomba kunonosora mu myifatire yacu cyangwa muri kamere yacu. Iyo twitabiriye ubwo buyobozi tuba duhawe binyuze ku mwuka, tuba twemeye ko Yehova ayobora intambwe zacu. (Soma muri Zaburi ya 139:23, 24.) Ni yo mpamvu tugomba gusuzuma uko twiyigisha.
13. Kuki byaba byiza dusuzumye uko twiyigisha?
13 Kumara igihe kinini mu myidagaduro bishobora kudutwara igihe twakagombye kumara twiyigisha. Hari umuvandimwe wagize ati “biroroshye cyane ko ibyo bitubaho. Ubu imyidagaduro irogeye kurusha mbere hose, kandi ntigihenze. Uyisanga kuri televiziyo, kuri orudinateri no kuri telefoni. Tuyisanga ahantu hose.” Tutabaye maso, igihe twamaraga twiyigisha mu buryo bwimbitse gishobora kugenda kigabanuka, bikazagera n’ubwo tubireka burundu (Efe 5:15-17). Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati “ni kangahe mfata umwanya wo gucukumbura mu gihe niyigisha Ijambo ry’Imana? Ese mbikora gusa iyo ntegura disikuru cyangwa ikiganiro nzatanga mu materaniro?” Niba ari uko biri, wenda twarushaho gukoresha neza umugoroba wagenewe iby’umwuka mu muryango cyangwa kwiyigisha, dushaka ubwenge Yehova aduha kugira ngo aturinde, bityo tuzabone agakiza.—Imig 2:1-5.
DUKOMEZWA N’INKUNGA DUTERWA
14. Ibyanditswe bigaragaza bite ko Yehova azi uko twumva tumeze?
14 Dawidi yahuye n’ibintu byinshi byamubabaje (1 Sam 30:3-6). Amagambo yahumetswe yavuze, agaragaza ko Yehova yari azi uko yumvaga ameze. (Soma muri Zaburi ya 34:18; 56:8.) Natwe Imana iba izi uko twumva tumeze. Iyo ‘dufite umutima umenetse’ cyangwa ‘ushenjaguwe,’ ituba hafi. Ibyo ubwabyo bishobora kuduhumuriza mu rugero runaka, nk’uko byahumurije Dawidi waririmbye ati “nzanezerwa nishimire ineza yawe yuje urukundo, kubera ko wabonye akababaro kanjye, ukamenya agahinda k’ubugingo bwanjye” (Zab 31:7). Ariko Yehova akora ibirenze kumenya agahinda dufite. Adukomeza binyuze mu kudutera inkunga no kuduhumuriza. Bumwe mu buryo abikoramo ni amateraniro ya gikristo.
15. Ibyabaye kuri Asafu bitwigisha iki?
15 Akamaro ko kujya mu materaniro kagaragazwa n’ibyabaye ku mwanditsi wa zaburi witwaga Asafu. Asafu yatekereje cyane ku karengane kariho, bituma yumva ko gukorera Imana nta kamaro bifite. Yumvise acitse intege. Yabisobanuye agira ati “umutima wanjye wagize agahinda, impyiko zanjye zirababara cyane.” Ku bw’ibyo, yari hafi kureka gukorera Yehova. Ni iki cyafashije Asafu kongera kubona ibintu uko bikwiriye? Yaravuze ati ‘nagiye mu rusengero rukomeye rw’Imana.’ Agezeyo, yifatanyije n’abandi bagaragu ba Yehova, bituma yongera kubona ibintu mu buryo bukwiriye. Yabonye ko ibyo ababi bageragaho byari iby’akanya gato, yumva ko byanze bikunze Yehova yari gushyira ibintu mu buryo (Zab 73:2, 13-22). Natwe ibyo byatubaho. Imihangayiko duterwa n’akarengane ko muri iyi si ya Satani ishobora gutuma ducika intege. Guteranira hamwe n’abavandimwe bacu bitugarurira ubuyanja, kandi bigatuma dukomeza kugira ibyishimo mu murimo dukorera Yehova.
16. Twakungukirwa dute n’urugero rwa Hana?
16 Byagenda bite se niba hari ikintu cyabaye mu itorero kigatuma wumva udashaka kujya mu materaniro? Wenda watakaje inshingano ukaba wumva ufite ipfunwe, cyangwa hari icyo utumvikanaho n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu. Niba ari uko biri, urugero rwa Hana rwagufasha. (Soma muri 1 Samweli 1:4-8.) Wibuke ko yababazwaga cyane n’ikibazo yari afitanye na mukeba we Penina. Icyo kibazo cyarushagaho kumubabaza buri mwaka iyo abagize umuryango bose bajyaga gutambira Yehova ibitambo i Shilo. Hana yagiraga agahinda kenshi ku buryo ‘yariraga ntarye.’ Ariko kandi, ibyo ntibyamubuzaga kwitabira gahunda zo gusenga Yehova. Yehova yazirikanye ubudahemuka bwe maze amuha imigisha.—1 Sam 1:11, 20.
17, 18. (a) Ni mu buhe buryo tubonera inkunga mu materaniro y’itorero? (b) Kuba Yehova atwitaho mu buryo bwuje urukundo kugira ngo tuzabone agakiza, bituma wumva umeze ute?
17 Muri iki gihe, Abakristo bakwiriye kwigana urugero rwa Hana. Tugomba kujya mu materaniro buri gihe. Nk’uko twese twabyiboneye, mu materaniro tuhabonera inkunga dukenera (Heb 10:24, 25). Urugwiro Abakristo bagenzi bacu batugaragariza, ruraduhumuriza. Amagambo avuzwe muri disikuru cyangwa igitekerezo umuntu atanze bishobora kudukora ku mutima. Hari igihe mu biganiro tugirana mbere y’amateraniro cyangwa nyuma yayo, umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ashobora kudutega amatwi cyangwa akatubwira amagambo aduhumuriza (Imig 15:23; 17:17). Iyo turirimba indirimbo zo gusingiza Yehova, twumva twongeye kugira ibyishimo. Iyo hari ‘ibitekerezo biduhagaritse umutima’ ni bwo cyane cyane tuba dukeneye inkunga tubonera mu materaniro, aho Yehova adukomeresha ‘ihumure rimuturukaho’ kandi akadufasha gukomera ku cyemezo twafashe cyo gukomeza kuba abizerwa.—Zab 94:18, 19.
18 Kuba Imana yacu itwitaho mu buryo bwuje urukundo bituma twumva dufite umutekano, kimwe n’umwanditsi wa zaburi Asafu. Yaririmbiye Yehova ati “wamfashe ukuboko kwanjye kw’iburyo. Uzanyoboza inama zawe” (Zab 73:23, 24). Mbega ukuntu twishimira ko Yehova aturinda kugira ngo tuzabone agakiza!
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Nawe Yehova yakwireherejeho
[Amafoto yo ku ipaji ya 30]
Gukurikiza inama duhabwa n’Imana biraturinda
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Dukomezwa n’inkunga duterwa