ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/5 pp. 6-7
  • Ese Abakristo bagombye kwivanga muri politiki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Abakristo bagombye kwivanga muri politiki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Urufunguzo rwatuma isi igira ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ese amadini akwiriye kwivanga muri poritike?
    Izindi ngingo
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/5 pp. 6-7

Ese Abakristo bagombye kwivanga muri politiki?

ABAKRISTO b’ukuri bo muri iki gihe, ntibivanga muri politiki. Kubera iki? Ni uko bakurikiza urugero rwa Yesu, we wavuze ko ‘atari uw’isi’ (Yohana 15:19; 17:14). Nanone, yabwiye abigishwa be ati ‘ntimuri ab’isi’ (Yohana 15:19; 17:14). Reka dusuzume zimwe mu mpamvu zagombye gutuma Abakristo bativanga muri politiki.

1. Ubushobozi bw’abantu bufite aho bugarukira. Bibiliya ivuga ko abantu badafite ubushobozi bwo kwitegeka, kandi ko nta n’uburenganzira babifitiye. Umuhanuzi Yeremiya yaranditse ati “ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.”​—Yeremiya 10:23.

Kimwe n’uko abantu bataremanywe ubushobozi bwo kuguruka nk’uko inyoni ziguruka, ntibaremanywe ubushobozi bwo kwiyobora. Umuhanga mu by’amateka witwa David Fromkin yagaragaje ko ubutegetsi bw’abantu bufite ibyo budashoboye, agira ati “kubera ko ubutegetsi buyoborwa n’abantu, bukora amakosa kandi nta wabugirira icyizere. Yego bufite ububasha runaka, ariko ubwo bubasha bufite aho bugarukira” (The Question of Government). Ntibitangaje rero kuba Bibiliya iduha umuburo wo kutiringira abantu.​—Zaburi 146:3.

2. Hari ibiremwa bibi by’umwuka bibigiramo uruhare. Igihe Satani yahaga Yesu ubutware bw’isi, Yesu ntiyigeze ahakana ko Satani afite ububasha bwo kubumuha. Na nyuma yaho, Yesu yise Satani “umutware w’isi.” Hashize imyaka runaka, intumwa Pawulo yavuze ko Satani ari “imana y’iyi si” (Yohana 14:30; 2 Abakorinto 4:4). Pawulo yandikiye Abakristo bagenzi be ati “dukirana . . . n’abategetsi b’isi b’uyu mwijima, hamwe n’ingabo z’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” (Abefeso 6:12). Nubwo muri rusange abantu batabizi, ibiremwa bibi by’umwuka ni byo mu by’ukuri bitegeka iyi si. None se ibyo byagombye gutuma tubona dute ibirebana na politiki?

Tekereza kuri uru rugero: nk’uko ubwato buto buteraganwa n’imiyaga ikaze, ubutegetsi bw’abantu na bwo buteraganwa n’ibiremwa bibi by’umwuka kandi bifite imbaraga. Kandi kimwe n’uko abasare nta kintu gifatika bashobora gukora ngo bagire icyo bahindura kuri iyo miraba ikaze, abanyapolitiki na bo nta kintu gifatika bashobora gukora ngo baburizemo ingaruka ibyo biremwa bigira ku bantu. Ibyo biremwa by’umwuka byiyemeje guhindura abantu bakaba babi cyane no guteza ibyago ku isi (Ibyahishuwe 12:12). Ku bw’ibyo, umuntu ushobora kugira icyo ahindura, ni urusha Satani n’abadayimoni be ubushobozi. Uwo nta wundi uretse Yehova Imana.​—Zaburi 83:18; Yeremiya 10:7, 10.

3. Abakristo b’ukuri bashyigikira Ubwami bw’Imana bwonyine. Yesu n’abigishwa be bari bazi ko mu gihe Imana yagennye, izashyiraho ubutegetsi mu ijuru bugategeka isi yose. Ubwo butegetsi Bibiliya ibwita Ubwami bw’Imana, kandi ikavuga ko Umwami wabwo ari Yesu Kristo (Ibyahishuwe 11:15). Kubera ko ubwo Bwami buzagirira abantu bose akamaro, “ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana” ni bwo Yesu yibandagaho mu nyigisho ze (Luka 4:43). Nanone yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “ubwami bwawe nibuze.” Kubera iki? Ni ukubera ko igihe ubwo Bwami buzaba butegeka, ibyo Imana ishaka bizaba bikorwa mu ijuru no ku isi.​—Matayo 6:9, 10.

None se bizagendekera bite ubutegetsi bw’abantu? Bibiliya ivuga ko ubutegetsi bw’ “isi yose ituwe” buzarimbuka (Ibyahishuwe 16:14; 19:19-21). Umuntu wizera by’ukuri ko Ubwami bw’Imana bugiye kurimbura ubutegetsi bw’abantu bwose, yagombye kureka gushyigikira ubwo butegetsi. Aramutse abushyigikiye kandi buri mu marembera, mu by’ukuri yaba arwanya Imana.

None se kuba Abakristo b’ukuri bativanga muri politiki, byaba bishatse kuvuga ko badashishikazwa n’icyatuma bagenzi babo babaho neza? Igisubizo turagisanga mu ngingo ikurikira.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya  7]

Abahamya ba Yehova bashyigikira Ubwami bw’Imana; si impinduka mu bya politiki

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze