Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
NI IKI umugabo wo muri Écosse yabonye ko kimurutira umurimo w’ubucuruzi wamuheshaga inyungu nyinshi? Byagenze bite kugira ngo umugabo wo muri Burezili areke ubwiyandarike no kunywa ikiyobyabwenge cya kokayine? Ni iki cyafashije umugabo wo muri Siloveniya gucika ku ngeso y’ubusinzi yari yaramubase? Reka dusuzume uko abo bantu babyivugira.
“Nasaga naho mbayeho neza.”—JOHN RICKETTS
YAVUTSE: 1958
IGIHUGU: ÉCOSSE
KERA: NARI UMUCURUZI UKOMEYE
IBYAMBAYEHO: Narerewe mu muryango wifite. Twahoraga twimuka bitewe n’uko Data yari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Bwongereza. Uretse muri Écosse, nanone twabaye mu Bwongereza, u Budage, Kenya, Maleziya, Irilande na Shipure. Igihe twabaga muri Écosse, natangiye kwiga mu ishuri ricumbikira abana kuva mfite imyaka umunani. Nyuma yaho naje kubona impamyabumenyi muri kaminuza ya Cambridge.
Igihe nari mfite imyaka 20, nakoze mu isosiyete yacuruzaga peteroli, nkoramo imyaka umunani. Nabanje gukorera muri Amerika y’Epfo, hanyuma njya muri Afurika, nyuma yaho njya mu burengerazuba bwa Ositaraliya. Maze kwimukira muri Ositaraliya, nashinze isosiyete y’ishoramari ariko nza kuyigurisha.
Amafaranga nagurishije iyo sosiyete, yatumye mfata ikiruhuko cy’iza bukuru mfite imyaka 40. Naboneyeho kujya ntemberera hirya no hino. Nazengurutse Ositaraliya incuro ebyiri ku ipikipiki, kandi nakoze ingendo hirya no hino ku isi. Urebye nari mbayeho neza.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Mbere y’uko njya mu kiruhuko cy’iza bukuru, nari naratangiye gushakisha uko nashimira Imana kuba yaramfashije nkabaho neza. Natangiye kujya mu rusengero rw’idini ry’Abangilikani nakuriyemo. Icyakora iryo dini ntiryanyigishaga Bibiliya bihagije. Nyuma yaho natangiye kwigana Bibiliya n’abantu bo mu idini ry’Abamorumo, ariko twapfuye ko inyigisho zabo zidashingiye kuri Bibiliya.
Umunsi umwe, Abahamya ba Yehova baje iwanjye. Nahise mbona ko inyigisho zabo zose zishingiye kuri Bibiliya. Umwe mu mirongo y’Ibyanditswe banyeretse ni uwo muri 1 Timoteyo 2:3, 4, uvuga ko Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.” Natangajwe n’uko icyo Abahamya bibandagaho atari ukugeza ku bantu ubumenyi, ahubwo bashakaga kubagezaho ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya.
Kwiga Bibiliya mbifashijwemo n’Abahamya ba Yehova byatumye ngira ubwo bumenyi nyakuri. Urugero, namenye ko Imana na Yesu batagize iyobera ry’Ubutatu, ahubwo ko batandukanye (Yohana 14:28; 1 Abakorinto 11:3). Nashimishijwe cyane no kumenya uko kuri kw’ibanze. Nababajwe n’uko nataye igihe cyanjye n’imbaraga zanjye ngerageza gusobanukirwa iyo nyigisho, kandi idashobora gusobanuka.
Bidatinze, natangiye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Nashimishijwe cyane n’ukuntu banyakiranye urugwiro hamwe n’ukuntu bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru. Nabonaga ari nk’abamarayika! Urukundo rwabo ruzira uburyarya rwanyemeje ko nari nabonye idini ry’ukuri.—Yohana 13:35.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Maze kubatizwa, namenyanye n’umukobwa mwiza witwaga Diane. Yari yarakuriye mu muryango w’Abahamya ba Yehova, kandi yari afite imico myiza cyane yatumye mukunda. Nyuma yaho twaje gushyingiranwa. Nshimira Yehova kuba yarampaye Diane wambereye incuti kandi akanshyigikira.
Jye na Diane twaje kugira icyifuzo gikomeye cyo kwimukira mu karere kari gakeneye ababwiriza b’ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya. Mu mwaka wa 2010, twimukiye mu gihugu cya Belize kiri muri Amerika yo Hagati. Muri icyo gihugu, tubwiriza abantu bakunda Imana kandi bifuza kumenya Bibiliya by’ukuri.
Iyo ntekereje ko nzi ukuri ku byerekeye Imana n’Ijambo ryayo Bibiliya, numva ntuje. Kuba mara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza, byatumye nshobora kwigisha abantu benshi Bibiliya. Nta kintu gishimisha nko kwibonera ukuntu ukuri ko muri Bibiliya guhindura imibereho y’umuntu, nk’uko kwahinduye imibereho yanjye. Amaherezo nabonye uburyo bwiza bwo gushimira Imana ubuzima mfite.
“Bangaragarije ineza.”—MAURÍCIO ARAÚJO
YAVUTSE: 1967
IGIHUGU: BUREZILI
KERA: NARIYANDARIKAGA
IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mugi muto wa Avaré, uri muri leta ya São Paulo. Uwo mugi utuwe n’abantu bo mu rwego ruciriritse.
Data yapfuye igihe mama yari antwite. Nkiri muto, nambaraga imyenda ya mama iyo yabaga atari mu rugo. Nigize cyabakobwa, maze abantu batangira gukeka ko ndyamana n’abo duhuje igitsina. Nyuma yaho, natangiye kujya ndyamana n’abandi bahungu n’abagabo.
Igihe nari hafi kugira imyaka makumyabiri, nashakishaga abantu naryamana na bo (baba abagabo cyangwa abagore) aho nashoboraga kubabona hose, haba mu tubari, mu mazu babyiniramo no mu nsengero. Mu gihe cy’umunsi mukuru w’idini Gatolika abantu bizihiza batambagira mu muhanda, nabaga nambaye kigore, nkagenda mbyina imbyino gakondo zo muri Burezili. Nari narabaye icyamamare.
Mu ncuti zanjye, harimo abagabo baryamana n’abandi bagabo, indaya n’abantu bari barabaswe n’ibiyobyabwenge. Bamwe muri bo baranshutse nywa ku kiyobyabwenge cya kokayine, maze bidatinze ntangira kubatwa na cyo. Hari igihe twakeshaga ijoro tukinywa. Ikindi gihe nitaruraga abandi maze nkamara umunsi wose ntumura icyo kiyobyabwenge. Narananutse cyane ku buryo abantu batangiye guhwihwisa ko nanduye sida.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Naje guhura n’Abahamya ba Yehova, kandi bangaragarije ineza. Umwe mu mirongo yo muri Bibiliya bansomeye, ni uwo mu Baroma 10:13, hagira hati “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.” Ayo magambo yamfashije kwiyumvisha akamaro ko gukoresha izina rya Yehova. Incuro nyinshi iyo habaga ari nijoro maze kunywa ikiyobyabwenge cya kokayine, nafunguraga idirishya nkareba mu ijuru maze ngasenga Yehova ndira, musaba kumfasha.
Maze kubona ukuntu mama yari yarishwe n’agahinda bitewe no kubona ukuntu niyahuzaga ibiyobyabwenge, nahise mfata umwanzuro wo kubireka. Nyuma yaho, nemeye ko Abahamya ba Yehova banyigisha Bibiliya. Banyijeje ko kwiga Bibiliya byari kuzamfasha gukomera ku mwanzuro nafashe wo kureka ibiyobyabwenge, kandi ni ko byagenze.
Igihe nigaga Bibiliya, nabonye ko ngomba guhindura imibereho yanjye. Kimwe mu byangoye cyane ni ukureka kuryamana n’abandi bagabo, kuko nari maze igihe kirekire mbikora. Ariko icyamfashije, ni ukureka incuti mbi n’ibindi bintu najyagamo. Nacanye umubano n’incuti zanjye za kera, kandi sinongera gusubira mu tubari no mu mazu babyiniramo.
Nubwo kubireka bitanyoroheye, nahumurijwe no kumenya ko Yehova anyitaho, kandi ko yari asobanukiwe intambara narwanaga (1 Yohana 3:19, 20). Mu mwaka wa 2002, naretse ibikorwa byose byo kuryamana n’abandi bagabo, maze muri uwo mwaka ndabatizwa mba Umuhamya wa Yehova.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Kuba narahindutse byatangaje mama cyane, ku buryo na we yahise atangira kwiga Bibiliya. Ikibabaje ni uko kuva icyo gihe yahise afatwa n’indwara ifata imitsi yo mu bwonko. Icyakora yakomeje gukunda Yehova n’ukuri ko muri Bibiliya.
Maze imyaka umunani ndi umupayiniya, cyangwa umubwiriza umara igihe kirekire mu murimo wo kwigisha abandi Bibiliya. Na n’ubu ndacyahanganye n’ikibazo cyo kugira ibyifuzo bibi. Ariko mpumurizwa no kumenya ko iyo nanze gukurikiza ibyo umubiri wanjye urarikira, bishimisha Yehova.
Kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova no gukora ibimushimisha, byatumye numva ndushijeho kugira agaciro. Ubu mfite ibyishimo.
“Nari ingunguru itobotse.”—LUKA ŠUC
YAVUTSE: 1975
IGIHUGU: SILOVENIYA
KERA: NARI UMUSINZI
IBYAMBAYEHO: Navukiye mu murwa mukuru wa Siloveniya ari wo Ljubljana. Ubwo nari maze kuvuka, nabayeho neza kugeza igihe nari mfite imyaka ine. Nyuma yaho data yariyahuye. Nyuma y’ibyo byago, mama yakoraga atizigamye kugira ngo abone ikidutunga jye na mukuru wanjye.
Maze kugira imyaka 15, natangiye kubana na nyogokuru. Kubana na we byaranshimishaga, kubera ko abenshi mu ncuti zanjye babaga mu gace yari atuyemo. Uretse n’ibyo, iyo nabaga ndi kwa nyogokuru, nabaga mfite umudendezo kurusha iwacu. Igihe nari mfite imyaka 16, natangiye kwifatanya n’abantu bajyaga kunywa inzoga mu mpera z’icyumweru. Nahise ntereka imisatsi, ntangira kwambara nk’abantu b’ibyigomeke no kunywa itabi.
Nubwo nakundaga gukoresha ibiyobyabwenge byinshi bitandukanye, inzoga ni zo nanywaga cyane. Natangiye nywa ibirahure bike bya divayi, ariko nyuma yaho najyaga nywa icupa rirenga. Akenshi kugira ngo abantu bamenye ko nabaga nasinze, babibwirwaga gusa n’umwuka w’inzoga, kuko nari nzi guhisha ko nasinze. Ubwo kandi nta wamenyaga ko nanyoye divayi nyinshi nkavanga na byeri hamwe n’indi nzoga ikaze bita voduka.
Incuro nyinshi iyo twabaga twaraye mu nzu babyiniramo ni jye wafataga incuti zanjye ngo zitagwa, nubwo nabaga nanyoye inzoga zikubye incuro ebyiri izo babaga banyoye. Umunsi umwe, numvise incuti yanjye ivuga ko ndi ingunguru itobotse. Mu rurimi rw’igisiloveniya, ayo ni amagambo bavuga baserereza umuntu unywa inzoga nyinshi kuruta abandi. Igihe bambwiraga ayo magambo narababaye cyane.
Icyo gihe natangiye gutekereza cyane ku byo nari ndimo, ngera ubwo numva ko nta cyo ndi cyo kandi ko ibyo nakoraga byose nta cyo byari kuzangezaho.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Muri iyo minsi, hari umunyeshuri twiganaga nabonye ko yahindutse akaba umuntu mwiza. Nagize amatsiko yo kumenya icyabiteye, nuko ndamutumira tujya kwiyakirira ahantu maze turaganira. Twaraganiriye ambwira ko Abahamya ba Yehova bari basigaye bamwigisha Bibiliya. Yambwiye bimwe mu bintu bamwigishije, ariko byose nkumva ari bishya bitewe n’uko nta dini nari narigeze njyamo. Ibyo byatumye nanjye ntangira kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, kandi bashyiraho gahunda yo kunyigisha Bibiliya.
Kwiga Bibiliya byarampumuye, menya inyigisho nyinshi z’ingirakamaro kandi zikora ku mutima. Urugero, namenye ko turi mu gihe Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka’ (2 Timoteyo 3:1-5). Nanone namenye ko Imana izavana abanyabyaha ku isi, maze abakiranutsi bakaba muri Paradizo iteka (Zaburi 37:29). Numvise ko ngomba guhinduka nkareka ibikorwa bibi, kugira ngo nzashobore kubana n’abo bantu beza muri iyo si izaba yahindutse paradizo.
Natangiye kujya mbwira incuti zanjye ibirebana n’ukuri ko muri Bibiliya nigaga. Abenshi iyo nabibabwiraga barankwenaga, ariko jye byangiriye akamaro. Uko bakiraga ibyo nababwiraga byanyeretse ko atari incuti nyakuri. Naje kubona ko kuba nari umusinzi nabiterwaga n’incuti nari mfite. Bahoraga bategereje ko icyumweru kirangira kugira ngo bajye gusinda.
Nacanye umubano n’izo ncuti, maze nzisimbuza incuti nziza z’Abahamya ba Yehova. Kugendana n’izo ncuti byanteraga inkunga cyane, kuko zakundaga Imana kandi zigakurikiza amahame yayo. Amaherezo naje kureka ubusinzi.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Nshimira Yehova cyane kubera ko ibyishimo byanjye bitagishingiye ku nzoga. Iyo nza gukomeza kugira imibereho nk’iyo nari mfite mbere, sinzi uko byari kuzangendekera. Ariko nzi neza ko ubu mbayeho neza.
Ubu maze imyaka igera kuri irindwi nkora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Siloveniya. Nanone, mfite ubuzima bwiza kubera ko namenye Yehova kandi nkaba mukorera.