“Murabe maso mwirinde umusemburo w’Abafarisayo”
Yesu yaburiye abigishwa be ati “murabe maso mwirinde umusemburo w’Abafarisayo, ari wo buryarya” (Luka 12:1). Inkuru ihuje n’iyo yavuzwe na Matayo igaragaza neza ko Yesu yaciragaho iteka “inyigisho” z’Abafarisayo.—Mat 16:12.
Hari igihe ijambo “umusemburo” rikoreshwa muri Bibiliya ryerekeza ku kintu cyangiza. Nta gushidikanya ko inyigisho z’Abafarisayo n’imyifatire yabo byashoboraga kugira ingaruka mbi ku bantu babategaga amatwi. Kuki inyigisho z’Abafarisayo zashoboraga kuyobya abantu?
1 Abafarisayo birataga bavuga ko ari abakiranutsi, maze bagasuzugura abantu bo muri rubanda rusanzwe.
Kuba Abafarisayo barigiraga abakiranutsi bigaragazwa n’umwe mu migani ya Yesu. Yaravuze ati ‘Umufarisayo yarahagaze atangira gusengera mu mutima avuga ati “Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu, abanyazi, abakiranirwa, abasambanyi, cyangwa ngo mbe meze nk’uyu mukoresha w’ikoro. Niyiriza ubusa kabiri mu cyumweru kandi ntanga icya cumi cy’ibyo nunguka.” Ariko umukoresha w’ikoro we yahagaze kure, ntiyatinyuka no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo akomeza kwikubita mu gituza avuga ati “Mana ngirira imbabazi kuko ndi umunyabyaha.” ’—Luka 18:11-13.
Yesu yashimye uwo mukoresha w’ikoro wicishaga bugufi, agira ati ‘ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe agaragaye ko ari umukiranutsi kurusha [uwo Mufarisayo], kubera ko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru’ (Luka 18:14). Nubwo abakoresha b’ikoro bari bazwiho ubuhemu, Yesu yashakaga gufasha bamwe muri bo bamutegaga amatwi. Nibura babiri muri bo, ari bo Matayo na Zakayo, babaye abigishwa be.
Dushobora kuba dufite ubushobozi twahawe n’Imana abandi badafite, cyangwa twarahawe inshingano runaka mu muteguro wa Yehova. Nanone dushobora kuba tubona intege nke abandi bafite. Twakora iki mu gihe dutangiye gutekereza ko tubaruta? Twagombye guhita twikuramo ibitekerezo nk’ibyo, kuko Ibyanditswe bigira biti “urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe. Ntirwishimira gukiranirwa, ahubwo rwishimira ukuri.”—1 Kor 13:4-6.
Twagombye kugira imitekerereze nk’iy’intumwa Pawulo. Amaze kuvuga ko “Kristo Yesu yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha,” yongeyeho ati “muri abo ni jye w’imbere.”—1 Tim 1:15.
Ibibazo dukwiriye gutekerezaho:
Ese nemera ko ndi umunyabyaha, kandi ko kugira ngo nzabone agakiza bizaba bishingiye ku buntu butagereranywa bwa Yehova? Cyangwa numva ko imyaka myinshi maze nkora umurimo mu budahemuka, inshingano mfite mu muteguro w’Imana n’ubushobozi mfite ari impamvu zituma mbona ko nduta abandi?
2 Abafarisayo bakoraga ibikorwa byiza kugira ngo abantu babarebe kandi babone ko ari abakiranutsi. Bashakaga kuba abantu bakomeye no guhabwa amazina y’icyubahiro.
Ariko Yesu yaravuze ati “ibyo bakora byose, babikorera kugira ngo abantu babarebe. Udusanduku turimo imirongo y’ibyanditswe bambara kugira ngo tubarinde baratwagura, n’incunda z’imyenda yabo bakazigira ndende. Bakunda umwanya w’icyubahiro mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba, n’imyanya y’imbere mu masinagogi, kandi bakunda kuramukirizwa mu masoko no kwitwa Rabi” (Mat 23:5-7). Reka turebe itandukaniro ryari hagati y’imyitwarire yabo n’iya Yesu. Nubwo yari Umwana w’Imana utunganye, yicishaga bugufi. Igihe umugabo umwe yamwitaga “mwiza,” yaramushubije ati “unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine” (Mar 10:18). Ikindi gihe Yesu yogeje abigishwa be ibirenge, bityo abaha icyitegererezo mu birebana no kwicisha bugufi.—Yoh 13:1-15.
Umukristo w’ukuri yagombye gukorera bagenzi be bahuje ukwizera (Gal 5:13). Ibyo ni ngombwa, cyane cyane ku bantu bifuza kuba abagenzuzi mu itorero. ‘Kwifuza inshingano yo kuba umugenzuzi’ ni ibintu byiza cyane, ariko byagombye guterwa n’icyifuzo umuntu afite cyo gufasha abandi. Iyo ‘nshingano’ si umwanya w’icyubahiro cyangwa kuba umuntu ukomeye. Abagenzuzi bagomba kuba ari abantu ‘boroheje mu mutima,’ nk’uko Yesu yari ameze.—1 Tim 3:1, 6; Mat 11:29.
Ibibazo dukwiriye gutekerezaho:
Ese nikundisha ku bafite inshingano mu itorero, wenda numva ko bizatuma mpabwa izindi nshingano? Ese mu murimo nkorera Imana, nkunda inshingano zituma ngaragara kandi ngashimwa? Ese nkunda kugaragaza ko hari icyo ndusha abandi?
3 Amategeko n’imigenzo by’Abafarisayo byatumaga Amategeko aremerera abantu bo muri rubanda rusanzwe.
Amategeko ya Mose yatumaga Abisirayeli bamenya uko bakwiriye gusenga Yehova. Icyakora, ayo Mategeko ntiyagiraga icyo avuga kuri buri kantu kose. Urugero, Amategeko yabuzaga abantu gukora ku Isabato, ariko ntiyigeze atanga urutonde rw’ibintu bagombaga gukora n’ibyo batagombaga gukora kuri uwo munsi (Kuva 20:10). Abafarisayo bashatse kugaragaza ibyo bintu ibyo ari byo bashyiraho ayabo mategeko n’imigenzo. Yesu yubahirizaga Amategeko ya Mose, nubwo atubahirizaga ayo mategeko Abafarisayo bari barishyiriyeho (Mat 5:17, 18; 23:23). Yari asobanukiwe impamvu Amategeko yashyizweho. Yari azi ko yari agamije gufasha abantu kugira imbabazi n’impuhwe. Yakomezaga gushyira mu gaciro niyo abigishwa be bamutenguhaga. Urugero, mu ijoro yafashwemo, yasabye intumwa ze eshatu gukomeza kubana maso na we, ariko iyo yazaga yasangaga zasinziriye. Icyakora, yishyize mu mwanya wazo maze arazibwira ati “umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”—Mar 14:34-42.
Ibibazo dukwiriye gutekerezaho:
Ese nshyiraho amategeko atagoragozwa ahuje n’uko numva ibintu, kandi ngahatira abandi kuyakurikiza? Ese nshyira mu gaciro ku birebana n’ibyo nitega ku bandi?
Tekereza ukuntu inyigisho za Yesu zari zihabanye n’iz’Abafarisayo. Ese nawe ubona ko hari ibyo ukwiriye kunonosora? Niba bihari se, kuki utakwiyemeza kubinonosora?
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Abafarisayo bambaraga udusanduku turimo imirongo y’ibyanditswe.—Mat 23:2, 5.
[Amafoto yo ku ipaji ya 29]
Mu buryo bunyuranye n’Abafarisayo bari abibone, abasaza b’Abakristo bo bicisha bugufi bagakorera abandi
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Ese kimwe na Yesu, ushyira mu gaciro ku birebana n’ibyo witega ku bandi?