Yehova ni we ‘uhishura amabanga’
“Ni ukuri Imana yanyu ni Imana isumba izindi mana, ni Umwami usumba abandi bami, kandi ni yo ihishura amabanga.”—DAN 2:47.
WASUBIZA UTE?
Ni iki Yehova yaduhishuriye ku bihereranye n’igihe kizaza?
Imitwe itandatu ya mbere y’inyamaswa y’inkazi igereranya iki?
Ni iyihe sano iri hagati y’inyamaswa y’inkazi n’igishushanyo Nebukadinezari yabonye?
1, 2. Ni iki Yehova yaduhishuriye, kandi kuki?
NI UBUHE butegetsi buzaba buriho igihe Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bw’abantu? ‘Uhishura amabanga,’ ari we Yehova Imana, yatumenyesheje igisubizo cy’icyo kibazo. Atuma tumenya ubwo butegetsi ubwo ari bwo binyuze ku byo umuhanuzi Daniyeli n’intumwa Yohana banditse.
2 Mu iyerekwa, Yehova yeretse abo bagabo inyamaswa zitandukanye. Nanone kandi, yamenyesheje Daniyeli icyo igishushanyo kinini umwami yari yabonye mu nzozi cyasobanuraga. Yehova yatumye izo nkuru zandikwa muri Bibiliya ku bw’inyungu zacu (Rom 15:4). Yashakaga ko turushaho kwizera ko Ubwami bwe bugiye kuvanaho ubutegetsi bwose bw’abantu.—Dan 2:44.
3. Kugira ngo dusobanukirwe ubuhanuzi neza, ni iki dukwiriye kubanza gusobanukirwa, kandi kuki?
3 Ubuhanuzi bwa Daniyeli n’ubwa Yohana ntibugaragaza gusa abami umunani abo ari bo, ni ukuvuga ubutegetsi bw’abantu, ahubwo bunagaragaza uko ubwo bwami bwari kugenda bukurikirana. Icyakora, dushobora gusobanukirwa neza ubwo buhanuzi ari uko tubanje gusobanukirwa ubuhanuzi bwa mbere buvugwa muri Bibiliya. Kubera iki? Ni ukubera ko ibivugwa muri Bibiliya byose n’ubuhanuzi bwose buyikubiyemo, bifitanye isano n’ubwo buhanuzi. Mu rugero runaka, ubwo buhanuzi ni bwo ubundi bwose bushingiyeho.
URUBYARO RW’INZOKA N’INYAMASWA Y’INKAZI
4. Ni ba nde bagize urubyaro rw’umugore, kandi se ni iki urwo rubyaro ruzakora?
4 Nyuma gato y’ubwigomeke bwabaye muri Edeni, Yehova yasezeranyije ko “umugore” yari kuzagira “urubyaro.”a (Soma mu Ntangiriro 3:15.) Amaherezo urwo rubyaro rwari kumena umutwe w’inzoka, ari yo Satani. Nyuma y’igihe, Yehova yahishuye ko urubyaro rwari gukomoka kuri Aburahamu, mu ishyanga rya Isirayeli, mu muryango wa Yuda no mu rubyaro rw’Umwami Dawidi (Intang 22:15-18; 49:10; Zab 89:3, 4; Luka 1:30-33). Yesu Kristo ni we wabaye igice cy’ibanze cy’urwo rubyaro (Gal 3:16). Abagize itorero rya gikristo basutsweho umwuka bagize igice cya kabiri cy’urwo rubyaro (Gal 3:26-29). Yesu n’abasutsweho umwuka ni bo bagize Ubwami bw’Imana, ari na bwo izakoresha mu kumenagura Satani.—Luka 12:32; Rom 16:20.
5, 6. (a) Daniyeli na Yohana bavuze ibirebana n’ubutegetsi bukomeye bungahe? (b) Imitwe y’inyamaswa y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe igereranya iki?
5 Ubwo buhanuzi bwa mbere bwo muri Edeni bunavuga ko Satani yari kugira “urubyaro.” Urubyaro rwe rwari kwanga urubyaro rw’umugore. Ni ba nde bagize urubyaro rw’inzoka? Rugizwe n’abantu bose bigana Satani, bakanga Imana kandi bakarwanya ubwoko bwayo. Buri gihe Satani yagiye ashyira abagize urubyaro rwe mu miryango yo mu rwego rwa politiki itandukanye cyangwa mu bwami butandukanye (Luka 4:5, 6). Icyakora, bumwe muri bwo ni bwo gusa bwarwanyije mu buryo bugaragara abagize ubwoko bw’Imana, ni ukuvuga ishyanga rya Isirayeli cyangwa itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka. Kuki ibyo bishishikaje? Ni ukubera ko bituma tumenya impamvu iyerekwa rya Daniyeli n’irya Yohana rivuga ibirebana n’ubutegetsi bukomeye umunani gusa, nubwo hari ubundi bwabayeho.
6 Mu mpera z’ikinyejana cya mbere, Yesu wazutse yeretse intumwa Yohana ibintu bishishikaje (Ibyah 1:1). Mu byo Yohana yeretswe, hari aho yabonye Satani ameze nk’ikiyoka, ahagaze ku nkombe z’inyanja. (Soma mu Byahishuwe 13:1, 2.) Nanone kandi, Yohana yabonye inyamaswa idasanzwe izamuka iva muri iyo nyanja, maze Satani ayiha ububasha bukomeye. Nyuma yaho, umumarayika yabwiye Yohana ko imitwe irindwi y’inyamaswa itukura, ari yo gishushanyo cy’iyo nyamaswa ivugwa mu Byahishuwe 13:1, igereranya “abami barindwi,” cyangwa ubutegetsi (Ibyah 13:14, 15; 17:3, 9, 10). Igihe Yohana yandikaga ubwo buhanuzi, batanu muri bo bari baraguye, undi ari ku butegetsi, naho undi ‘ataraza.’ Ubwo bwami cyangwa ubutegetsi bw’isi ni ubuhe? Reka tugire icyo tuvuga kuri buri mutwe w’inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe. Nanone kandi, turi bubone ukuntu ibyo Daniyeli yanditse bituma tumenya ibintu byinshi kurushaho ku birebana n’ubwami bwinshi muri ubwo, bimwe muri byo akaba yarabyanditse ibinyejana byinshi mbere y’uko bubaho.
IMITWE IBIRI YA MBERE: EGIPUTA NA ASHURI
7. Umutwe wa mbere ugereranya iki, kandi kuki?
7 Umutwe wa mbere w’iyo nyamaswa ugereranya Egiputa. Kubera iki? Ni ukubera ko Egiputa ari bwo butegetsi bwa mbere bukomeye bwagaragarije urwango ubwoko bw’Imana. Abakomotse kuri Aburahamu, uwo urubyaro rw’umugore rwari guturukaho, bari baragwiriye baba benshi muri Egiputa. Hanyuma, Egiputa yakandamije Abisirayeli. Satani yagerageje gutsembaho abari bagize ubwoko bw’Imana kugira ngo urubyaro rutazigera rubaho. Mu buhe buryo? Yabikoze ashishikariza Farawo kwica abana b’abahungu bose b’Abisirayeli. Yehova yaburijemo uwo mugambi maze akura abari bagize ubwoko bwe mu bubata bwa Egiputa (Kuva 1:15-20; 14:13). Nyuma yaho, yatuje Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano.
8. Umutwe wa kabiri ugereranya iki, kandi se ni iki washatse gukora?
8 Umutwe wa kabiri w’iyo nyamaswa ugereranya Ashuri. Ubwo bwami bwari bukomeye na bwo bwagerageje gutsembaho ubwoko bw’Imana. Ni iby’ukuri ko Yehova yakoresheje Ashuri kugira ngo ahane ubwami bwari bugizwe n’imiryango icumi y’Abisirayeli, bitewe n’uko basengaga ibigirwamana kandi barigometse. Ariko kandi, Ashuri yaje no gutera Yerusalemu. Satani ashobora kuba yari agambiriye kurimbura umuryango wa cyami Yesu yari kuzakomokamo. Icyo gitero nticyari gihuje n’umugambi wa Yehova, kandi yarokoye mu buryo bw’igitangaza abari bagize ubwoko bwe bizerwa, ubwo yicaga abari babateye.—2 Abami 19:32-35; Yes 10:5, 6, 12-15.
UMUTWE WA GATATU: BABULONI
9, 10. (a) Ni iki Yehova yemereye Abanyababuloni gukora? (b) Ni iki cyagombaga kuba kugira ngo ubuhanuzi busohore?
9 Umutwe wa gatatu w’inyamaswa Yohana yabonye, ugereranya ubwami bwari bufite umurwa mukuru witwaga Babuloni. Yehova yemeye ko Abanyababuloni barimbura Yerusalemu maze bakajyana ubwoko bwe mu bunyage. Ariko mbere y’uko yemera ko Abisirayeli bigometse bacishwa bugufi, yari yarabahaye umuburo w’uko bari kuzagerwaho n’ako kaga (2 Abami 20:16-18). Yari yaravuze ko umuryango wakomokagamo abami bicaraga “ku ntebe y’ubwami ya Yehova” i Yerusalemu, utari gukomeza gutegeka (1 Ngoma 29:23). Icyakora, Yehova yanasezeranyije ko hari uwari gukomoka ku Mwami Dawidi, wari kuba afite “uburenganzira” bwo gutegeka yicaye ku ntebe y’ubwami ya Yehova.—Ezek 21:25-27.
10 Ubundi buhanuzi bwagaragazaga ko Abayahudi bari kuba bagisengera mu rusengero rw’i Yerusalemu igihe Mesiya wasezeranyijwe yari kuza (Dan 9:24-27). Mbere y’uko Abisirayeli bajyanwa mu bunyage i Babuloni, hari ubundi buhanuzi bwari bwaravuze ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu (Mika 5:2). Ubwo buhanuzi bwari gusohora ari uko Abayahudi bavanywe mu bunyage, bagasubira mu gihugu cyabo, kandi bakongera kubaka urusengero. Ariko kandi, Abanyababuloni ntibakundaga kurekura imbohe. Ubwo se, abari bagize ubwoko bw’Imana bari gusubira bate mu gihugu cyabo? Yehova yahishuriye abahanuzi be uko byari kugenda.—Amosi 3:7.
11. Ubwami bwa Babuloni bugereranywa n’iki? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
11 Umuhanuzi Daniyeli yari mu bajyanywe mu bunyage i Babuloni (Dan 1:1-6). Yehova yahishuriye Daniyeli ko nyuma ya Babuloni hari kubaho ubundi bwami bwari kugenda busimburana, bugategeka isi yose. Yehova yahishuye ayo mabanga akoresheje ibintu binyuranye. Urugero, yatumye Nebukadinezari Umwami w’i Babuloni arota inzozi yabonyemo igishushanyo kinini, cyari kigizwe n’amabuye y’agaciro atandukanye. (Soma muri Daniyeli 2:1, 19, 31-38.) Binyuze kuri Daniyeli, Yehova yahishuye ko umutwe wa zahabu w’icyo gishushanyo wagereranyaga Ubwami bwa Babuloni.b Ubutegetsi bw’isi yose bwari kuza nyuma ya Babuloni bwagereranyijwe n’igituza n’amaboko by’ifeza. Ubwo butegetsi bwari kuba ubuhe, kandi se bwari gufata bute ubwoko bw’Imana?
UMUTWE WA KANE: ABAMEDI N’ABAPERESI
12, 13. (a) Ni iki Yehova yahishuye ku bihereranye no kugwa kwa Babuloni? (b) Kuki twavuga ko Abamedi n’Abaperesi bagereranywa n’umutwe wa kane w’inyamaswa y’inkazi?
12 Imyaka isaga ijana mbere y’igihe cya Daniyeli, Yehova yari yarahishuriye umuhanuzi Yesaya ibintu byinshi ku bihereranye n’ubutegetsi bw’isi yose bwari gusimbura Babuloni. Yehova ntiyavuze gusa uko umurwa wa Babuloni wari gufatwa, ahubwo yanavuze izina ry’umwami wari kuwigarurira. Uwo mwami yari Kuro w’Umuperesi (Yes 44:28–45:2). Daniyeli yeretswe ibirebana n’Ubutegetsi bw’Isi Yose bw’Abamedi n’Abaperesi izindi ncuro ebyiri. Mu iyerekwa rimwe, ubwo bwami bwagereranyijwe n’idubu yegutse uruhande rumwe, kandi yabwiwe ‘kurya inyama nyinshi’ (Dan 7:5). Mu rindi yerekwa, Daniyeli yabonye ubwo butegetsi bw’isi yose bw’Abamedi n’Abaperesi bugereranywa n’imfizi y’intama y’amahembe abiri.—Dan 8:3, 20.
13 Yehova yakoresheje Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi kugira ngo busohoze ubuhanuzi, bunesha Babuloni kandi busubiza Abisirayeli mu gihugu cyabo (2 Ngoma 36:22, 23). Icyakora, nyuma yaho ubwo butegetsi bwashatse kurimbura abari bagize ubwoko bw’Imana. Mu gitabo cya Bibiliya cya Esiteri havugwamo umugambi mubisha wacuzwe n’uwari minisitiri w’intebe w’u Buperesi, witwaga Hamani. Yateguye gahunda yo gutsembaho Abayahudi bose bari mu Bwami bw’Abaperesi, kandi ashyiraho itariki iryo tsembabwoko ryari kuberaho. Icyakora, Yehova yongeye kurinda abari bagize ubwoko bwe kugira ngo batarimburwa n’urubyaro rwa Satani (Esit 1:1-3; 3:8, 9; 8:3, 9-14). Ku bw’ibyo, Abamedi n’Abaperesi bagereranywa n’umutwe wa kane w’inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe.
UMUTWE WA GATANU: U BUGIRIKI
14, 15. Ni ibihe bintu Yehova yahishuye ku birebana n’Ubwami bw’u Bugiriki bwa kera?
14 Umutwe wa gatanu w’inyamaswa y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe ugereranya u Bugiriki. Nk’uko mbere yaho Daniyeli yabihishuye igihe yasobanuraga inzozi za Nebukadinezari, ubwo butegetsi ni na bwo bugereranywa n’inda hamwe n’ibibero by’umuringa bya cya gishushanyo. Nanone kandi, incuro ebyiri Daniyeli yeretswe ibintu bituma dusobanukirwa neza kurushaho uko ubwo bwami bwari kuba buteye n’ibirebana n’umwami wabwo wari ukomeye cyane.
15 Mu iyerekwa rimwe, Daniyeli yabonye u Bugiriki bugereranywa n’ingwe ifite amababa ane, bikaba byaragaragazaga ko ubwo bwami bwari kwigarurira ibihugu mu buryo bwihuse cyane (Dan 7:6). Mu rindi yerekwa, Daniyeli yavuze ukuntu ihene yari ifite ihembe rimwe rigaragara cyane yagiye yihuta ikica imfizi y’intama y’amahembe abiri, igereranya ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi. Yehova yabwiye Daniyeli ko iyo hene yagereranyaga u Bugiriki, naho iryo hembe rinini rikagereranya umwe mu bami babwo. Daniyeli yakomeje avuga ko iryo hembe rinini ryari kuvunika, mu cyimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane mato. Nubwo ubwo buhanuzi bwanditswe imyaka ibarirwa mu magana mbere y’uko u Bugiriki buba ubutegetsi bw’isi yose, ibyavuzwemo byose byarasohoye. Alexandre le Grand, umwami wari ukomeye cyane kurusha abandi mu Bugiriki bwa kera, yateye Abamedi n’Abaperesi. Ariko bidatinze iryo hembe ryaravunitse, igihe uwo mwami wabwo wari uganje ku ngoma, yapfaga afite imyaka 32 gusa. Hanyuma abagaba b’ingabo ze bane bigabanyije ubwami bwe.—Soma muri Daniyeli 8:20-22.
16. Ni iki Antiochus wa IV yakoze?
16 U Bugiriki bumaze gutsinda u Buperesi, bwategetse igihugu cy’abari bagize ubwoko bw’Imana. Icyo gihe, Abayahudi bari barongeye gutura mu Gihugu cy’Isezerano, kandi barongeye kubaka urusengero i Yerusalemu. Bari bakiri ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe, kandi urusengero rwari rwarongeye kubakwa, rwari rukiri ihuriro ry’ugusenga k’ukuri. Icyakora, mu kinyejana cya kabiri Mbere ya Yesu, u Bugiriki, ari bwo mutwe wa gatanu wa ya nyamaswa y’inkazi, bwateye ubwoko bw’Imana. Antiochus wa IV, umwe mu bategetsi b’ubwami bwa Alexandre bwari bwariciyemo ibice, yubakiye imana ya gipagani igicaniro ku mbuga y’urusengero rw’i Yerusalemu, kandi ategeka ko umuntu wese wari kuyoboka idini ry’Abayahudi yagombaga kwicwa. Ibyo bigaragaza urwango urubyaro rwa Satani rwari rufitiye ubwoko bw’Imana. Ariko bidatinze, u Bugiriki bwasimbuwe n’ubundi butegetsi bwategetse isi yose. None se, umutwe wa gatandatu wa ya nyamaswa y’inkazi wari kuba uwuhe?
UMUTWE WA GATANDATU: ROMA, YARI “ITEYE UBWOBA KANDI IKANGANYE”
17. Ni uruhe ruhare rukomeye umutwe wa gatandatu wagize mu isohozwa ry’ibivugwa mu Ntangiriro 3:15?
17 Igihe Yohana yerekwaga inyamaswa y’inkazi, Roma ni yo yari ubutegetsi bw’isi yose (Ibyah 17:10). Uwo mutwe wa gatandatu wagize uruhare rukomeye mu isohozwa ry’ubuhanuzi buri mu Ntangiriro 3:15. Satani yakoresheje abategetsi b’Abaroma kugira ngo bakomeretse urubyaro “agatsinsino.” Mu buhe buryo? Baciriye Yesu urubanza bamubeshyera ko atuma abantu bigomeka ku butegetsi, maze baramwica (Mat 27:26). Ariko urwo ruguma rwahise rukira, kubera ko Yehova yazuye Yesu.
18. (a) Ni irihe shyanga rishya Yehova yatoranyije kandi kuki? (b) Ni mu buhe buryo urubyaro rw’inzoka rwakomeje kugaragariza urwango urubyaro rw’umugore?
18 Abayobozi b’idini bo mu ishyanga rya Isirayeli barwanyije Yesu bafatanyije n’ubutegetsi bwa Roma, kandi abenshi mu bari bagize iryo shyanga baramwanze. Ku bw’ibyo, Yehova yanze ko abari barigize bakomeza kuba ubwoko bwe (Mat 23:38; Ibyak 2:22, 23). Icyo gihe yatoranyije ishyanga rishya, ari ryo “Isirayeli y’Imana” (Gal 3:26-29; 6:16). Iryo shyanga ryari itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka, ryari rigizwe n’Abayahudi n’Abanyamahanga (Efe 2:11-18). Yesu amaze gupfa akanazuka, urubyaro rw’inzoka rwakomeje kugaragariza urwango abagize urubyaro rw’umugore no kubarwanya. Incuro zirenze imwe, Roma yagerageje gutsembaho itorero rya gikristo, ni ukuvuga igice cya kabiri cy’urubyaro rw’umugore.c
19. (a) Daniyeli yasobanuye ate ibirebana n’ubutegetsi bw’isi yose bwa gatandatu? (b) Ni iki tuzasuzuma mu kindi gice?
19 Mu nzozi Daniyeli yasobanuriye Nebukadinezari, Roma yagereranywaga n’amaguru y’icyuma (Dan 2:33). Nanone kandi, mu iyerekwa Daniyeli ntiyabonye gusa Ubwami bwa Roma, ahubwo yanabonye ubundi butegetsi bw’isi bwari gukurikiraho buyikomotseho. (Soma muri Daniyeli 7:7, 8.) Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abanzi ba Roma babonaga ko yari ‘iteye ubwoba, ikanganye, kandi [ko] yari ifite imbaraga zidasanzwe.’ Icyakora ubwo buhanuzi bwari bwaravuze ko ubwo bwami bwari kugira “amahembe icumi,” kandi ko rimwe muri yo ryari gukomera cyane. Ayo mahembe icumi ni iki, kandi se ihembe rito ryo rigereranya iki? Iryo hembe rito rihuje n’iki ku gishushanyo kinini Nebukadinezari yabonye? Igice kiri ku ipaji ya 14 kizaduha ibisubizo by’ibyo bibazo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Uwo mugore agereranya umuteguro ugizwe n’ibiremwa by’umwuka byo mu ijuru. Bibiliya ivuga ko ari umugore wa Yehova.—Yes 54:1; Gal 4:26; Ibyah 12:1, 2.
b Babuloni igereranywa n’umutwe w’igishushanyo kivugwa mu gitabo cya Daniyeli, ikanagereranywa n’umutwe wa gatatu w’inyamaswa y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe. Reba imbonerahamwe iri ku ipaji ya 12-13.
c Nubwo Roma yarimbuye Yerusalemu mu mwaka wa 70, icyo gitero nticyasohozaga ibivugwa mu Ntangiriro 3:15. Icyo gihe, Isirayeli ntiyari ikiri ishyanga ryatoranyijwe n’Imana.