ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/7 pp. 6-8
  • Kuki uwumva amasengesho areka imibabaro ikabaho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki uwumva amasengesho areka imibabaro ikabaho?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu yatinze
  • Uko Imana izasana ibyangiritse
  • Igihe Imana yamaze yihanganira imibabaro kiri hafi kurangira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Imibabaro yose iri hafi kurangira!
    Imibabaro yose iri hafi kurangira!
  • Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/7 pp. 6-8

Kuki uwumva amasengesho areka imibabaro ikabaho?

HARI abantu bashidikanya ko Imana ibaho, nubwo bashobora kuba basenga. Ni iki kibatera gushidikanya? Bashobora kuba babiterwa n’imibabaro myinshi babona muri iyi si. Ese wigeze wibaza impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho?

Ese koko Imana irema abantu, yabaremye nk’uko bameze ubu, badatunganye kandi bahura n’imibabaro? Imana iramutse yaraturemeye kubabara, kuyubaha byatugora. Tekereza kuri ibi bikurikira: uramutse urimo witegereza imodoka nshya wayitangariye maze ukabona ahantu yangiritse, wavuga ko uwayikoze ari we wayikoze atyo? Birumvikana ko atari uko wabitekereza. Wavuga ko uwayikoze yayikoze neza, ariko ko hari umuntu cyangwa ikintu cyayangije.

None se iyo witegereje imiterere y’ibyo Imana yaremye ukareba na gahunda bigenderaho, hanyuma ukitegereza ukuntu abantu bononekaye kandi bakaba barangwa n’akaduruvayo, ugera ku wuhe mwanzuro? Bibiliya ivuga ko Imana yaremye umugabo n’umugore ba mbere batunganye, ariko ko nyuma yaho baje gukora ibibarimbuza (Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5). Igishimishije ni uko Imana yatanze isezerano ry’uko izasana ibyangiritse, igasubiza ubutungane abantu bumvira. Ariko se kuki yatinze kubikora?

Impamvu yatinze

Kuba yaratinze bifitanye isano n’ikibazo cyo kumenya ukwiriye gutegeka abantu. Imana ntiyigeze igambirira ko abantu bitegeka. Ni yo yagombaga kubabera Umutegetsi. Bibiliya igira iti “ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Ikibabaje ni uko umugabo n’umugore ba mbere bahisemo kwigomeka ku butegetsi bw’Imana. Icyo gikorwa bakoze cyo kwica amategeko, cyatumye bahinduka abanyabyaha (1 Yohana 3:4). Ku bw’ibyo, batakaje ubutungane kandi bikururira akaga, bo n’urubyaro rwabo.

Nubwo Yehova yaretse abantu bakamara imyaka ibarirwa mu bihumbi bitegeka, amateka yagaragaje ko batabishoboye. Ahubwo, ibibera ku isi bigaragaza ko ubutegetsi bwose bw’abantu buteza imibabaro. Nta na bumwe bwigeze buvanaho intambara, ubugizi bwa nabi, akarengane cyangwa indwara.

Uko Imana izasana ibyangiritse

Bibiliya isezeranya ko vuba aha Imana izashyiraho isi nshya irangwa no gukiranuka (2 Petero 3:13). Abantu bahitamo gukunda Imana na bagenzi babo, ni bo bonyine bazemererwa kuyibamo.—Gutegeka kwa Kabiri 30:15, 16, 19, 20.

Nanone Bibiliya ivuga ko ku ‘munsi w’urubanza’ wegereje, Imana izavanaho imibabaro kandi ikarimbura abayiteza bose (2 Petero 3:7). Nyuma yaho, Yesu Kristo Umutegetsi wimitswe n’Imana, azategeka abantu bumvira (Daniyeli 7:13, 14). Ni iyihe migisha ubutegetsi bwa Yesu buzatuzanira? Bibiliya igira iti ‘abicisha bugufi bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.’—Zaburi 37:11.

Igihe Yesu azaba ari Umwami utegekera mu ijuru, azavanaho ibibi byose byatewe n’uko abantu bigometse kuri Yehova, we ‘soko y’ubuzima.’ Muri ibyo bibi harimo indwara, gusaza n’urupfu (Zaburi 36:9). Yesu azakiza abantu bose bazemera ubutegetsi bwe burangwa n’urukundo. Dore amasezerano azasohozwa mu gihe cy’ubutegetsi bwe:

◼ “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’ Abazaba batuye mu gihugu bazababarirwa icyaha cyabo.”—Yesaya 33:24.

◼ “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:4.

Ese ntuhumurizwa no kumenya ko vuba aha Imana izasohoza isezerano ryayo, igakuraho imibabaro yose? Hagati aho, dushobora kwiringira ko yumva amasengesho yacu, nubwo ireka imibabaro ikabaho mu gihe runaka.

Imana ibaho, kandi ishobora kukumva ndetse no mu gihe uyibwiye akababaro kawe n’intimba ufite. Uretse n’ibyo, yifuza cyane kukubona uri mu isi nshya, aho uzaba utagishidikanya kandi utagifite imibabaro.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze