ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/7 pp. 12-15
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/7 pp. 12-15

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

NI IKI cyafashije umugore wo muri Filipine kureka ubusinzi maze bigatuma umuryango we urushaho kubaho neza? Byagenze bite ngo umuntu wo muri Ositaraliya wakundaga umukino wa karate, abe umubwiriza w’umunyamahoro? Isomere uko babyivugira.

“Guhinduka byantwaye igihe”​—CARMEN ALEGRE

YAVUTSE: 1949

IGIHUGU: FILIPINE

KERA: NARI UMUSINZI

IBYAMBAYEHO: Navukiye mu mugi wa San Fernando, uri mu ntara ya Camarines Sur. Icyakora maze kuba mukuru, igihe kirekire nakimaze mu mugi wa Antipolo mu ntara ya Rizal. Kubera ko uwo mugi wari mu karere k’imisozi miremire kandi urimo amashyamba, icyo gihe nywimukiramo wari utuje. Nta muntu wakundaga kugenda nijoro. Icyakora, ubu umugi wa Antipolo wateye imbere uba umugi munini utuwe n’abantu benshi.

Maze igihe gito nimukiye muri uwo mugi, namenyanye n’umugabo witwa Benjamin maze tuza kubana. Naje kubona ko urushako rugoye kurusha uko nabitekerezaga. Kugira ngo niyibagize ibibazo nari mfite, nishoye mu nzoga. Natangiye kuba indakoreka, kandi ibyo byagaragariraga mu byo nakoreraga abana banjye n’umugabo wanjye. Kwifata no kubihanganira byarangoraga, kandi nasuzuguraga umugabo wanjye. Mu by’ukuri twari tubanye nabi.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Muramukazi wanjye w’Umuhamya wa Yehova witwa Editha, yatugiriye inama yo kwigana Bibiliya n’Abahamya. Jye na Benjamin twarabyemeye kuko twumvaga ko bizatuma tugira urugo rwiza.

Uko twagendaga twiga Bibiliya, ni ko twagendaga tumenya ibintu byinshi byiza kandi by’ukuri. Urugero, amagambo ari mu Byahishuwe 21:4 yankoze ku mutima cyane. Uwo murongo uvuga ibirebana n’abantu bazaba muri paradizo ku isi, igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka. Ugira uti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.” Nifuzaga kuba mu bantu bazabona iyo migisha.

Naje kubona ko hari ingeso nyinshi nagombaga gucikaho, nkagira n’icyo mpindura mu myifatire yanjye. Guhinduka byantwaye igihe kirekire, ariko amaherezo naciye ukubiri n’ubusinzi. Nanone nitoje kuba umugwaneza no kwihanganira abagize umuryango wanjye. Uretse ibyo, nitoje kubaha umugabo wanjye no kumushyigikira mu nshingano afite yo kuba umutware w’umuryango.

Igihe jye na Benjamin twatangiraga kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, ibyo twahabonye byaradutangaje cyane. Twasanze Abahamya badakina urusimbi, nta musinzi ubabamo kandi batarobanura ku butoni. Bubaha buri wese kandi bakamuha agaciro. Ibyo byatumye twemera ko twabonye idini ry’ukuri.—Yohana 13:34, 35.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Umuryango wacu warahindutse mu buryo bugaragara. Ubu jye na Benjamin dufite urugo rwiza, kandi dushimishwa no kwigisha abandi Bibiliya. Abahungu bacu babiri bakuru n’abagore babo na bo batangiye kwiga Bibiliya. Twiringiye ko na bo bazaza tugafatanya gukorera Yehova. Ni ukuri ubu ni bwo buzima bwiza kuruta ubundi bwose!

“Numvaga nta cyanshobora.”​—MICHAEL BLUNSDEN

YAVUTSE: 1967

IGIHUGU: OSITARALIYA

KERA: NAKUNDAGA KARATE

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mugi mwiza cyane kandi ukize wa Albury muri Nouvelle-Galles du Sud. Kimwe n’indi migi myinshi, na wo ubamo ubugizi bwa nabi. Ariko muri rusange, usanga hari umutekano.

Sinagize ubuzima bubi. Nubwo ababyeyi banjye batanye mfite imyaka irindwi, bakoze uko bashoboye kugira ngo jye na mukuru wanjye na bashiki banjye babiri tubeho neza. Nize neza, kuko nize mu ishuri ryigenga ryigishaga neza mu karere twari dutuyemo. Data yifuzaga ko nazaba rwiyemezamirimo ndangije amashuri. Ariko jye nari nshishikajwe na siporo, kuko nari umuhanga mu gusiganwa ku magare no gukina karate. Naje kubona akazi mu igaraji, ibyo bikaba byaratumye mbona igihe gihagije cyo kwita kuri iyo mikino nakundaga.

Nishimiraga ko nari mfite amagara mazima. Hari igihe numvaga ko nta cyanshobora. Numvaga imbaraga zindya, ku buryo numvaga nahohotera abandi. Ariko umutoza wanjye wa karate amaze kumenya ko mfite icyo kibazo, yampaye amabwiriza atajenjetse y’ukuntu nagombaga kwitwara. Buri gihe yambwiraga ko ngomba kumvira no kuba indahemuka.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Igihe natangiraga kwiga Bibiliya, namenye ko Yehova yanga urugomo (Zaburi 11:5). Mu mizo ya mbere, numvaga ko gukina karate atari urugomo, ahubwo ko ari siporo itagize icyo itwaye. Numvaga ko uko abakina karate bagomba kwitwara n’amahame bagenderaho, byari bihuje n’icyo Bibiliya yigisha. Umugabo n’umugore we b’Abahamya banyigishaga Bibiliya, baranyihanganiye cyane. Ntibigeze bambwira ko nagombaga kureka imikino yo kurwana, ahubwo bakomeje kunyigisha ukuri ko muri Bibiliya.

Uko nagendaga ndushaho kumenya Bibiliya kandi nkarushaho gukunda Yehova, ni ko nagendaga mpindura ibitekerezo. Natangajwe n’urugero twasigiwe na Yesu, Umwana wa Yehova. Nubwo yari afite imbaraga nyinshi, ntiyigeze akubita abandi. Amagambo yavuze aboneka muri Matayo 26:52, yankoze ku mutima. Ayo magambo agira ati “abafata inkota bose bazicishwa inkota.”

Uko nagendaga menya Yehova, ni ko narushagaho kumukunda no kumwubaha. Byonyine gutekereza ko Umuremyi wacu ufite ubwenge bwinshi n’imbaraga nyinshi yanyitaho, byankoze ku mutima. Nashimishijwe no kumenya ko nubwo natenguha Yehova, cyangwa ngacika intege, atantererana igihe cyose ngihatana. Nahumurijwe cyane n’isezerano rye rigira riti “jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara’” (Yesaya 41:13). Maze kumenya ko nagaragarijwe urukundo nk’urwo, niyemeje kurukomeraho.

Nari nzi ko kureka karate bitari kunyorohera na busa. Ariko nanone nari nzi ko byari kuzashimisha Yehova, kandi nemeraga ntashidikanya ko kumukorera nta cyo nabinganya. Icyakora, ntekereza ko icyatumye mva ku izima, ari amagambo aboneka muri Matayo 6:24, agira ati “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri.” Naje kubona ko ntashoboraga gukorera Yehova mu buryo bwuzuye ngikina karate, kuko byanze bikunze ari yo nari gushyira mu mwanya wa mbere. Igihe cyari kigeze ngo mpitemo umutware nagombaga gukorera.

Kureka karate ntibyanyoroheye. Nakomeje guhangana n’ibitekerezo byandwaniragamo. Ku ruhande rumwe, numvaga nshimishijwe no kumenya ko ibyo nari ngiye gukora byashimishaga Yehova. Ariko nanone, numvaga ko naba mpemukiye umutoza wanjye wa karate. Abenshi mu bakora siporo yo kurwana, baba bumva ko guhemuka ari icyaha kitababarirwa. Hari bamwe bemera no kwiyahura aho kugira ngo bakorwe n’ikimwaro cyo guhemuka.

Numvaga ntashobora gusobanurira umutoza wanjye impamvu nari ngiye kureka karate. Ku bw’ibyo, narayiretse, kandi ncana umubano na we, sinongera no gushyikirana n’abo twakinanaga karate. Nari nzi ko umwanzuro nari nafashe wo kureka karate ari mwiza. Ariko nanone numvaga umutima uncira urubanza, kuko ntashoboye gusobanura imyizerere yanjye, nkananirwa kugeza ku bandi ibyo nari nsigaye nizera. Numvaga narahemukiye Yehova mbere y’uko ntangira kumukorera. Ibyo byose byambuzaga amahwemo. Incuro nyinshi nageragezaga gusenga Yehova, ariko najyaga kurangiza ndira kubera agahinda.

Birashoboka ko hari ikintu cyiza Yehova yari yarambonyemo, kuko yatumye abavandimwe na bashiki bacu mu itorero bamba hafi. Bangaragarije urukundo, barampumuriza kandi bambera incuti mu buryo budasanzwe. Nanone, nahumurijwe n’inkuru ya Dawidi na Batisheba iboneka muri Bibiliya. Nubwo hari ibyaha bikomeye Dawidi yigeze gukora, igihe yihanaga by’ukuri Yehova yaramubabariye. Igihe natekerezaga kuri iyo nkuru, byatumye ntakabiriza intege nke nari mfite.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Mbere yo kwiga Bibiliya, narikundaga cyane ku buryo nta wundi muntu nitagaho. Ariko Yehova n’umugore wanjye mwiza tumaranye imyaka irindwi baramfashije, maze ndushaho kwishyira mu mwanya w’abandi. Twagize imigisha yo kwigisha Bibiliya abantu batandukanye, harimo n’abahuye n’ingorane zikomeye. Kwibonera ukuntu urukundo rwa Yehova rukora abantu ku mutima, byatumye ngira ibyishimo ntari kuzaheshwa no gutwara ibikombe mu marushanwa y’umukino wa karate.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 1]

“Byonyine gutekereza ko Umuremyi wacu ufite ubwenge bwinshi n’imbaraga nyinshi yanyitaho, byankoze ku mutima”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 15]

“Mwarakoze kutwandikira izi ngingo nziza cyane!”

Ese washimishijwe no gusoma izo nkuru z’ibyabayeho? Ni inkuru ebyiri gusa mu nkuru zirenga 50 zasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi kuva muri Kanama 2008. Ingingo zisohoka buri gihe zifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu,” zisigaye zikundwa cyane n’abasomyi bacu. Kuki abantu benshi bazikunze?

Abantu bavugwa muri izo ngingo bakuriye mu mimerere itandukanye. Mbere y’uko bamwe muri bo bamenya Yehova Imana, bari bafite ibyo bagezeho, ariko ugasanga nta ntego ifatika bafite mu buzima. Abandi bo bari barokamwe n’ingeso mbi, urugero nko kugira urugomo cyangwa kubatwa n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge. Bake muri bo bakuze bazi Yehova, ariko baza kureka kumusenga. Izo nkuru zose zigaragaza ko umuntu ashobora guhinduka agakora ibishimisha Imana. Kandi kubigenza dutyo buri gihe biduhesha imigisha. Ni iki izo ngingo zamariye abasomyi bacu?

Hari umusomyi wasobanuye ukuntu ingingo yasohotse mu nomero y’iyi gazeti yo ku itariki ya 1 Gashyantare 2009, yafashije abagore bari bafungiwe muri gereza.

◼ Yaravuze ati “abenshi mu bagore bari bafunzwe bagezweho n’ibyabaye ku bantu bavuzwe muri iyo ngingo. Amafoto agaragaza uko bari bameze mbere na nyuma yo kumenya ukuri hamwe n’ibyababayeho, yabagiriye akamaro cyane. Imfungwa nyinshi zabayeho muri ubwo buzima. Hari imfungwa ebyiri zasomye izo nkuru, maze zitangira kwiga Bibiliya.”—C. W.

Inkuru zisohoka muri izo ngingo zakoze ku mitima y’abasomyi bamwe na bamwe. Urugero, igazeti yo ku ya 1 Mata 2011 yasohotsemo ingingo y’uwitwa Guadalupe Villarreal wacitse ku ngeso yo kuryamana n’abo bahuje igitsina, kugira ngo ashobore gukorera Yehova. Dore ibikubiye mu mabaruwa abiri mu mabaruwa menshi twohererejwe n’abasomyi bacu, bagira icyo bavuga kuri iyo nkuru:

◼ “Inkuru ya Guadalupe yankoze ku mutima cyane. Kubona ukuntu gukunda Yehova n’Ijambo rye bishobora gutuma umuntu ahinduka burundu, biratangaje.”—L. F.

◼ “Mu gihe cyashize, nageragezaga kugeza ku bantu bose imyizerere yanjye, hakubiyemo n’abantu baryamana bahuje igitsina. Ariko mperutse kubona ko natezutse, ku buryo hari igihe numva nareka kubwiriza abo bantu, cyangwa nkabirengagiza. Iyi ngingo ni yo nari nkeneye. Yamfashije kubona abo bantu nk’uko Yehova ababona. Abona ko na bo bashobora kuzavamo abantu bamusenga.”—M. K.

Indi nkuru yagiriye abantu akamaro cyane, ni iy’uwitwa Victoria Tong, yasohotse mu igazeti yo ku ya 1 Kanama 2011. Muri iyo nkuru, Victoria yavuze iby’ingorane yahuye na zo kuva akiri umwana. Yavuze ko kugira ngo yumve ko Yehova amukunda byamugoye cyane, ndetse na nyuma yo kumara imyaka runaka amukorera. Hanyuma yasobanuye ibyagiye bimufasha kumva ko Yehova amukunda. Dore icyo bamwe bavuze ku nkuru ye:

◼ “Inkuru ya Victoria yankoze ku mutima. Nanjye nahuye n’ingorane nyinshi mu buzima. Mpora ndwana n’ibyiyumvo bibi nubwo maze imyaka myinshi ndi Umuhamya wabatijwe. Ariko ibyabaye kuri Victoria byatumye ndushaho kwiyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo nihe agaciro nk’ako Yehova ampa.”—M. M.

◼ “Nkiri muto nahanganye n’ikigeragezo cyo kureba porunogarafiya. Mperutse kongera kugwa muri uwo mutego. Nashatse abasaza b’Abakristo baramfasha, kandi ubu nanesheje icyo kigeragezo. Abasaza banyijeje ko Imana igira urukundo n’imbabazi. Icyakora, hari igihe numva nta cyo maze, nkumva Yehova adashobora kunkunda. Gusoma inkuru ya Victoria byaramfashije cyane. Ubu namenye ko kumva ko Imana idashobora kumbabarira, ari nko gutekereza ko igitambo cy’Umwana wayo kidahagije kugira ngo gitwikire ibyaha byanjye. Nakase impapuro zanditseho iyo nkuru kugira ngo igihe cyose ntangiye kumva ko nta cyo maze, nzajye nyisoma kandi nyitekerezeho. Mwarakoze kutwandikira izi ngingo nziza cyane!”—L. K.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze