ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/7 pp. 16-17
  • Ni uruhe ruhare ibiremwa by’umwuka bigira mu mibereho yacu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni uruhe ruhare ibiremwa by’umwuka bigira mu mibereho yacu?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Ukuri ku birebana n’abamarayika
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Abamarayika ni ba nde kandi se bakora iki?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Abamarayika bagira uruhare mu mibereho y’abantu
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/7 pp. 16-17

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Ni uruhe ruhare ibiremwa by’umwuka bigira mu mibereho yacu?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Abamarayika ni ba nde?

Abamarayika ni ibiremwa by’umwuka biba mu ijuru. Bafite ubuzima buruta kure cyane ubw’abantu. Imana y’ukuri na yo ni umwuka, kandi ni yo yaremye abamarayika mbere y’uko irema isi (Yobu 38:4, 7; Matayo 18:10). Yehova akikijwe n’abamarayika b’indahemuka babarirwa muri za miriyoni.—Soma muri Zaburi 103:20, 21; Daniyeli 7:9, 10.

2. Ese abamarayika bafasha abantu?

Abamarayika bafashije umugabo w’umukiranutsi witwaga Loti. Yabaga mu mugi Imana yari yiyemeje kurimbura bitewe n’uko abari bawutuyemo bari babi. Abamarayika babiri baburiye Loti n’umuryango we, babategeka guhunga. Hari abantu babifashe nk’imikino, maze birengagiza uwo muburo. Ariko Loti n’abakobwa be bararokotse, kubera ko bumviye umuburo Imana yari yabahaye binyuze ku bamarayika.—Soma mu Ntangiriro 19:1, 13-17, 26.

Bibiliya ivuga ko no muri iki gihe abamarayika bafasha abantu. Ibyo babikora bayobora umurimo wo kubwiriza, ukorwa n’ababwiriza b’indahemuka bamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Ubwo butumwa bwiza bukubiyemo umuburo. Kimwe n’umuburo wahawe Loti, uwo muburo na wo si umukino. Imana itanga uwo muburo binyuze ku bamarayika.—Soma mu Byahishuwe 1:1; 14:6, 7.

Imana ishobora gukoresha abamarayika kugira ngo badukomeze mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Yakoresheje umumarayika kugira akomeze Yesu.—Soma mu Luka 22:41-43.

Vuba aha Imana izakoresha abamarayika mu bundi buryo. Izabakoresha mu kurimbura abanyabyaha bateza imibabaro. Ibyo bizatuma abantu babona ihumure.—Soma mu 2 Abatesalonike 1:6-8.

3. Ni izihe ngaruka abadayimoni batugiraho?

Kimwe n’uko ku isi abantu benshi basuzuguye Imana, mu ijuru na ho abamarayika benshi bayigometseho (2 Petero 2:4). Abo bamarayika bigometse bitwa abadayimoni. Umutware wabo ni Satani Umwanzi. Satani n’abadayimoni be bayobya abantu.—Soma mu Byahishuwe 12:9.

Satani akoresha abacuruzi b’abariganya, abategetsi n’abayobozi b’amadini y’ikinyoma kugira ngo bayobye abantu, maze batere Imana umugongo. Ku bw’ibyo, Satani ni we nyirabayazana w’akarengane, urugomo n’imibabaro bigera ku bantu.—Soma mu 1 Yohana 5:19.

4. Abadayimoni bayobya abantu bate?

Satani yashutse abantu benshi abigisha ko abapfuye bahinduka imyuka ishobora gushyikirana n’abantu. Icyakora, Bibiliya ivuga ko abapfuye nta cyo bashobora gukora (Umubwiriza 9:5). Ariko kandi, akenshi abadayimoni bashuka abantu bigana ijwi rya bene wabo bapfuye (Yesaya 8:19). Nanone abadayimoni bayobya abantu bifashishije abapfumu, abahanura ibizaba cyangwa abaraguza inyenyeri. Ijambo ry’Imana riduha umuburo wo kwirinda ibikorwa nk’ibyo. Ni yo mpamvu twagombye kujugunya ikintu cyose gifitanye isano n’abadayimoni hamwe n’ibikorwa by’ubupfumu.—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 18:10, 11; Ibyakozwe 19:19.

Niba dukunda Yehova, ntitwagombye gutinya abadayimoni. Nitwiga Ijambo ry’Imana kandi tugakurikiza ibyo rivuga, tuzegera Imana maze turwanye Satani. Yehova arusha abadayimoni imbaraga. Abamarayika be b’indahemuka bashobora kudukomeza mu gihe tubikeneye.—Soma muri Zaburi 34:7; Yakobo 4:7, 8.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 10 muri iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze