Reka Yehova akugeze ku mudendezo nyakuri
“[Jya] ucukumbura mu mategeko atunganye atera umudendezo.”—YAK 1:25.
ESE WASOBANURA?
Ni ayahe mategeko ayobora ku mudendezo nyakuri, kandi se ni ba nde bungukirwa na yo?
Ibanga ryo kugira umudendezo nyakuri ni irihe?
Ni uwuhe mudendezo uhishiwe abantu bose baguma mu nzira iyobora ku buzima?
1, 2. (a) Ni iki umuntu yavuga ku birebana n’umudendezo wo muri iyi si, kandi kuki? (b) Ni uwuhe mudendezo abagaragu ba Yehova bazagira?
MURI iki gihe turimo, umururumba, ubwicamategeko n’urugomo byarushijeho kwiyongera (2 Tim 3:1-5). Ibyo bituma za leta zishyiraho amategeko menshi, zikongera umubare w’abapolisi, kandi zigashyiraho ibyuma bireba ibyo abantu bakora. Mu bihugu bimwe na bimwe, abaturage bagerageza kwirindira umutekano bashyira mu mazu yabo ibyuma bitabaza mu gihe bugarijwe n’akaga, bakongera umubare w’ingufuri, ndetse n’inzitiro zabo bakazishyiramo amashanyarazi. Abantu benshi ntibajya hanze nijoro, kandi ntibemerera abana babo gukinira hanze nta muntu bari kumwe, haba ku manywa cyangwa nijoro. Uko bigaragara, umudendezo ugenda urushaho kubura, kandi bisa n’aho bizakomeza.
2 Mu busitani bwa Edeni, Satani yavuze ko abantu batayobowe na Yehova ari bwo bagira umudendezo nyakuri. Ibintu byagiye biba byagaragaje ko icyo cyari ikinyoma cyambaye ubusa. Mu by’ukuri, uko abantu barushaho gukora ibyo bishakiye aho gukora ibyo Imana ibasaba, ni na ko barushaho guhura n’imibabaro. Ibyo bituma natwe abagaragu ba Yehova duhura n’ibibazo. Ariko kandi, twiringiye kuzabona abantu bavanwa mu bubata bw’icyaha no kubora, maze bakagira icyo Bibiliya yita “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana” (Rom 8:21). Mu by’ukuri, Yehova yatangiye gutegurira abagaragu be kuzagira uwo mudendezo. Mu buhe buryo?
3. Ni ayahe mategeko Yehova yahaye abigishwa ba Kristo, kandi se ni ibihe bibazo turi busuzume?
3 Kugira ngo Yehova ategurire abagaragu be kuzagira uwo mudendezo, yaduhaye icyo umwanditsi wa Bibiliya witwa Yakobo yise ‘amategeko atunganye atera umudendezo.’ (Soma muri Yakobo 1:25.) Hari izindi Bibiliya zihindura ayo magambo zigira ziti ‘amategeko abohora abantu’ (Bibiliya Ijambo ry’Imana), n’‘itegeko rihamye ry’ubwigenge’ (Bibiliya Ntagatifu). Ubusanzwe, abantu bumva ko amategeko aba agamije kubabuza ibintu runaka, aho gutuma bagira umudendezo. None se, ‘amategeko atunganye atera umudendezo’ ni ayahe? Ni mu buhe buryo atuma tugira umudendezo?
AMATEGEKO ABATURA ABANTU
4. ‘Amategeko atunganye atera umudendezo’ ni ayahe, kandi se ni ba nde agirira akamaro?
4 ‘Amategeko atunganye atera umudendezo’ si Amategeko ya Mose, kuko ayo mategeko yatumaga ibicumuro bigaragara, kandi Kristo akaba yarayashohoje (Mat 5:17; Gal 3:19). None se, ni ayahe mategeko Yakobo yavugaga? Yerekezaga ku ‘mategeko ya Kristo,’ nanone yitwa “amategeko yo kwizera,” n’“amategeko agenga abantu bafite umudendezo” (Gal 6:2; Rom 3:27; Yak 2:12). Ku bw’ibyo rero, ‘amategeko atunganye’ akubiyemo ibintu byose Yehova adusaba. Agirira akamaro Abakristo basutsweho umwuka n’abagize “izindi ntama.”—Yoh 10:16.
5. Kuki amategeko atera umudendezo atabera abantu umutwaro?
5 Mu buryo bunyuranye n’amategeko akurikizwa mu bihugu byinshi, ‘amategeko atunganye’ yo ntakubiyemo ibintu byinshi bidasobanutse neza, kandi ntabera umutwaro abayakurikiza. Ahubwo agizwe n’amategeko yoroheje n’amahame y’ibanze (1 Yoh 5:3). Yesu yaravuze ati “umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye” (Mat 11:29, 30). Nanone kandi, ‘amategeko atunganye’ ntajyanirana n’urutonde rurerure rw’ibihano, kuko ashingiye ku rukundo kandi akaba yanditse mu bwenge no mu mutima, aho kuba ku bisate by’amabuye.—Soma mu Baheburayo 8:6, 10.
UKO ‘AMATEGEKO ATUNGANYE’ ATUBATURA
6, 7. Ni iki twavuga ku birebana n’amahame ya Yehova, kandi se kuki amategeko atera umudendezo abohora abantu?
6 Imipaka Yehova yashyiriyeho abantu ibagirira akamaro kandi ikabarinda. Reka tuvuge nk’amategeko kamere agenga ikirere. Urugero, umuntu aramutse agiye ku manga maze agasimbuka, yakomereka cyangwa agapfa. Abantu ntibumva ko ayo mategeko ababangamiye, ahubwo barayishimira kuko babona ko abafitiye akamaro. Mu buryo nk’ubwo, ibyo Yehova adusaba dusanga mu “mategeko atunganye” ya Kristo, ni twe bigirira akamaro.
7 Amategeko atera umudendezo araturinda kandi akatwemerera gukora ibyiza byose twifuza, tutishyize mu kaga cyangwa ngo turengere uburenganzira bw’abandi n’umudendezo wabo. Ku bw’ibyo rero, ibanga ryo kugira umudendezo nyakuri, tugakora ibyiza byose twifuza, ni ukwitoza kugira ibyifuzo bikwiriye bihuje na kamere ya Yehova n’amahame ye. Mu yandi magambo, tugomba kwitoza gukunda ibyo Yehova akunda no kwanga ibyo yanga, kandi amategeko atera umudendezo abidufashamo.—Amosi 5:15.
8, 9. Abakurikiza amategeko atera umudendezo babona izihe nyungu? Tanga urugero.
8 Kubera ko tudatunganye, duhora duhatana kugira ngo tuneshe ibyifuzo bibi. Icyakora, iyo dukurikije amategeko atera umudendezo, no muri iki gihe twibonera ko afite imbaraga zo kutubatura. Reka dufate urugero: umugabo witwa Jay yari yarabaswe n’itabi. Igihe yatangiraga kwiga Bibiliya, yamenye ko Imana yanga urunuka iyo ngeso, kandi yagombaga gufata umwanzuro. Ese yari gukomeza gukurikiza irari ry’umubiri we, cyangwa yari kumvira Yehova? Yafashe umwanzuro urangwa n’ubwenge wo gukorera Imana, nubwo kureka itabi bitari bimworoheye. Amaze kunesha iyo ngeso yumvise ameze ate? Yaravuze ati “narishimye cyane kandi numvise mbohotse.”
9 Jay yiboneye ko umudendezo isi itanga, umudendezo utuma abantu ‘bahoza ubwenge ku bintu by’umubiri,’ mu by’ukuri ubashyira mu bubata. Ariko yabonye ko umudendezo Yehova atanga, umudendezo utuma abantu ‘bahoza ubwenge ku bintu by’umwuka,’ wo ubabohora kandi ukabahesha “ubuzima n’amahoro” (Rom 8:5, 6). Ni hehe Jay yavanye imbaraga zo kunesha iyo ngeso yari yaramubase? Imana ni yo yazimuhaye. Yaravuze ati “nigaga Bibiliya buri gihe, ngasenga Imana nyisaba umwuka wera kandi nkemera ubufasha burangwa n’urukundo naboneraga mu itorero.” Ibyo natwe bishobora kudufasha mu gihe dushaka umudendezo nyakuri. Reka turebe uko byadufasha.
JYA UCUKUMBURA MU IJAMBO RY’IMANA
10. ‘Gucukumbura’ mu mategeko y’Imana bisobanura iki?
10 Muri Yakobo 1:25 hagira hati ‘ucukumbura mu mategeko atunganye atera umudendezo kandi agakomeza kuyibandaho, azagira ibyishimo nabigenza atyo.’ Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “ucukumbura” risobanura “kunama ukareba ikintu,” rikaba ryumvikanisha imihati umuntu aba yashyizeho. Koko rero, niba twifuza ko amategeko atera umudendezo ayobora ubwenge bwacu n’umutima wacu, tugomba kwiga Bibiliya tubigiranye umwete kandi tugatekereza cyane ku byo dusoma.—1 Tim 4:15.
11, 12. (a) Yesu yagaragaje ate ko tugomba kuyoborwa n’ukuri mu mibereho yacu? (b) Nk’uko ingero zabigaragaje, ni akahe kaga abakiri bato bakwiriye kwirinda?
11 Nanone kandi, tugomba ‘gukomeza’ gukurikiza Ijambo ry’Imana, bityo ukuri kukatuyobora mu mibereho yacu. Yesu na we yavuze ibintu nk’ibyo igihe yabwiraga bamwe mu bamwizeye ati “niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura” (Yoh 8:31, 32). Hari igitabo cyavuze ko ijambo ‘kumenya’ ryakoreshejwe aho ngaho nanone risobanura gufatana ikintu uburemere bitewe n’uko “‘uwakimenye’ abona ko ari icy’agaciro cyangwa ko kimufitiye akamaro.” Bityo rero, ‘tumenya’ ukuri mu buryo bwuzuye iyo turetse kukatuyobora mu mibereho yacu. Icyo gihe ni bwo dushobora kuvuga ko ‘ijambo ry’Imana rikorera’ muri twe, rigahindura kamere yacu kugira ngo irusheho kumera nk’iya Data wo mu ijuru.—1 Tes 2:13.
12 Ibaze uti “ese koko nzi ukuri? Ese ni ko kunyobora mu mibereho yanjye, cyangwa ndacyifuza bimwe mu byo isi yita umudendezo?” Hari mushiki wacu warezwe n’ababyeyi b’Abakristo wavuze ibyamubayeho. Igihe yari akiri muto, yemeraga ko Yehova abaho ariko mu by’ukuri ntiyigeze amumenya. Yaranditse ati “sinigeze nitoza kwanga ibyo yanga. Sinigeze numva ko yitaga ku byo nkora. Kandi sinitoje kumwiyambaza mu gihe nabaga mfite ibibazo. Nishingikirizaga ku buhanga bwanjye, ubu nkaba nzi ko byari ubupfapfa kuko mu by’ukuri nta cyo nari nzi.” Igishimishije ni uko uwo mushiki wacu yaje kumenya ko yari afite imitekerereze idakwiriye, maze akagira ihinduka rikomeye. Ndetse yaje no kuba umupayiniya w’igihe cyose.
UMWUKA WERA USHOBORA KUKUBATURA
13. Ni mu buhe buryo umwuka wera w’Imana utubatura?
13 Mu 2 Abakorinto 3:17 hagira hati “aho umwuka wa Yehova uri, haba hari umudendezo.” Ni mu buhe buryo umwuka wera utuma tugira umudendezo? Udufasha kugira imico ituma umuntu agira umudendezo, urugero nk’“urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata” (Gal 5:22, 23). Abantu ntibashobora kugira umudendezo nyakuri badafite iyo mico, cyane cyane urukundo. Imimerere iri ku isi muri iki gihe irabigaragaza. Igihe intumwa Pawulo yari amaze kurondora imbuto z’umwuka, yongeyeho ati “ibintu nk’ibyo nta mategeko abihanira.” Ni iki yashakaga kuvuga? Nta tegeko rishobora kubuza umuntu kurushaho kugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana (Gal 5:18). Ubwo se ryaba rigamije iki? Yehova ashaka ko twitoza kugira imico nk’iya Kristo kandi tugahora tuyigaragaza.
14. Ni mu buhe buryo umwuka w’isi ushyira mu bubata abemera kuyoborwa na wo?
14 Abayoborwa n’umwuka w’isi kandi bagakurikiza irari ry’imibiri yabo, bashobora kwibwira ko bafite umudendezo. (Soma muri 2 Petero 2:18, 19.) Mu by’ukuri ariko, nta mudendezo baba bafite. Baba bakeneye gushyirirwaho amategeko menshi cyane kugira ngo ibyifuzo byabo bibi bidatuma batandukira. Pawulo yaravuze ati ‘amategeko ntashyirirwaho abakiranutsi, ahubwo ashyirirwaho abica amategeko n’abadategekeka’ (1 Tim 1:9, 10). Ikindi kandi, baba ari imbata z’icyaha kuko ‘bakora ibyo imibiri yabo yifuza,’ kandi rwose umubiri ni umutware mubi (Efe 2:1-3). Mu buryo runaka, abo bantu baba bameze nk’udusimba tujya mu kintu kirimo ubuki. Ipfa tuba dufite rituma dufatirwa muri ubwo buki.—Yak 1:14, 15.
ITORERO RYA GIKRISTO RITUMA UBATURWA
15, 16. Kwifatanya n’itorero bidufitiye akahe kamaro, kandi se ni uwuhe mudendezo tubona?
15 Igihe wazaga mu itorero rya gikristo, ntiwabanje kwandika ubisaba. Warijemo kubera ko warehejwe na Yehova (Yoh 6:44). Ni iki cyabimuteye? Ese ni uko yabonye ko uri umuntu w’umukiranutsi, utinya Imana? Wenda wavuga uti “oya rwose!” None se, ni iki Imana yabonye? Yabonye ko wari ufite umutima witeguye kumvira amategeko yayo atanga umudendezo, umutima wari witeguye kwemera ubuyobozi bwayo burangwa n’urukundo. Mu itorero, Yehova yatoje umutima wawe aguha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka, akubohora ku binyoma by’amadini n’imiziririzo yayo, kandi akwigisha uko wagira kamere nk’iya Kristo. (Soma mu Befeso 4:22-24.) Ibyo byatumye ugira imigisha yo kuba umwe mu ‘bantu bafite umudendezo’ nyawo.—Yak 2:12.
16 Reka dufate urugero. Ese iyo uri hamwe n’abandi bantu bakunda Yehova n’umutima wabo wose, wumva ufite ubwoba? Ese uba ukebaguza? Ese iyo uganira n’abandi ku Nzu y’Ubwami, uba ufashe ibintu byawe ngo hatagira ubyiba? Oya rwose! Uba wumva utuje kandi ufite umutekano. Ese uri ahandi hantu wakumva utuje utyo? Birumvikana ko utakumva utuje. Mu by’ukuri, umudendezo ubonera mu bagize ubwoko bw’Imana ni umusogongero w’umudendezo tuzagira mu gihe kiri imbere.
“UMUDENDEZO UHEBUJE W’ABANA B’IMANA”
17. Ni mu buhe buryo umudendezo w’abantu ufitanye isano no “guhishurwa kw’abana b’Imana”?
17 Pawulo yavuze ibirebana n’umudendezo Yehova ahishiye abagaragu be bo ku isi, agira ati “ibyaremwe bitegerezanyije amatsiko menshi guhishurwa kw’abana b’Imana.” Yongeyeho ati ‘ibyaremwe na byo ubwabyo bizabaturwa mu bubata bwo kubora, maze bigire umudendezo uhebuje w’abana b’Imana’ (Rom 8:19-21). Ijambo “ibyaremwe” ryerekeza ku bantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bazungukirwa no “guhishurwa” kw’abana b’Imana basutsweho umwuka. Uko guhishurwa kuzatangira igihe abo ‘bana,’ bazukira kuba ibiremwa by’umwuka, bazafatanya na Kristo kuvana ibibi ku isi, kandi bagatuma abagize “imbaga y’abantu benshi” binjira mu isi nshya.—Ibyah 7:9, 14.
18. Ni mu buhe buryo umudendezo w’abantu bumvira uzagenda wiyongera, kandi se ni uwuhe mudendezo amaherezo bazagira?
18 Icyo gihe abantu bazagira umudendezo batigeze bagira, kuko batazaba bashukwa na Satani n’abadayimoni (Ibyah 20:1-3). Mbega ukuntu bazumva baruhutse! Nyuma yaho, abantu 144.000 bazaba abami n’abatambyi hamwe na Kristo bazakomeza kubohora abantu. Buhoro buhoro, bazatuma tubona inyungu dukesha igitambo cy’incungu kugeza igihe icyaha no kudatungana twarazwe na Adamu bizavanwaho burundu (Ibyah 5:9, 10). Abantu nibageragezwa bagakomeza kuba indahemuka, bazagira umudendezo utunganye Yehova yari yarabateganyirije, ni ukuvuga “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.” Tekereza nawe: ntuzongera guhatana ushaka gukora ibikwiriye mu maso y’Imana, kubera ko umubiri wawe wose uzaba waratunganyijwe kandi kamere yawe yarahindutse nk’iy’Imana.
19. Ni iki tugomba gukomeza gukora kugira ngo tugume mu nzira iyobora ku mudendezo nyakuri?
19 Ese wifuza kugira “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana”? Niba ubyifuza, ujye ureka ubwenge bwawe n’umutima wawe bikomeze kuyoborwa n’“amategeko atunganye atera umudendezo.” Jya wiga Ibyanditswe ushyizeho umwete. Jya uyoborwa n’ukuri mu mibereho yawe. Jya usenga usaba umwuka wera. Jya wifatanya n’itorero rya gikristo mu buryo bwuzuye, kandi wungukirwe n’amafunguro yo mu buryo bw’umwuka Yehova aduha. Ntukemere gushukwa na Satani, nk’uko yashutse Eva agatuma atekereza ko kumvira Imana bituma umuntu atagira umudendezo. Mu by’ukuri, Satani afite amayeri menshi. Ariko nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira, ntitugomba gutuma ‘Satani abona icyo adufatiraho, kuko tutayobewe amayeri ye.’—2 Kor 2:11.
[Amafoto yo ku ipaji ya 9]
Ese ndacyifuza bimwe mu byo isi yita umudendezo?
[Amafoto yo ku ipaji ya 9]
Ese ukuri ni ko kunyobora mu mibereho yanjye?