“Ni nde uzantera ubwoba?”
“Nubwo nahura n’intambara, na bwo nzakomeza kumwiringira.”—ZAB 27:3.
UKURIKIJE IMIRONGO Y’IBYANDITSWE IKURIKIRA, NI IKI CYAGUFASHA KUGIRA UBUTWARI?
1. Zaburi ya 27 iri budufashe gusobanukirwa iki?
KUKI umurimo wo kubwiriza dukora ukomeza kujya mbere nubwo ibintu bikomeza kuzamba ku isi? Kuki twishimira gukoresha igihe cyacu n’imbaraga zacu nubwo abenshi muri twe bafite ibibazo by’ubukungu? Twakomeza dute kurangwa n’ubutwari kandi abantu benshi batinya iby’igihe kizaza? Indirimbo yahumetswe y’Umwami Dawidi iri muri Zaburi ya 27, iduha ibisubizo by’ibyo bibazo.
2. Ubwoba butuma umuntu yumva ameze ate, ariko se ni ikihe cyizere dufite?
2 Dawidi yatangiye iyo zaburi agira ati “Yehova ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye. Nzatinya nde? Yehova ni igihome gikingira ubuzima bwanjye. Ni nde uzantera ubwoba?” (Zab 27:1). Ubwoba bushobora kunegekaza umuntu ku buryo yumva nta cyo ashoboye gukora. Ariko umuntu utinya Yehova we nta kimuhagarika umutima (1 Pet 3:14). Iyo tugize Yehova igihome cyacu, ‘tugira umutekano, kandi ntiduhungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose’ (Imig 1:33; 3:25). Kubera iki?
“YEHOVA NI URUMURI RWANJYE N’AGAKIZA KANJYE”
3. Ni mu buhe buryo Yehova ari urumuri rwacu, ariko se tugomba gukora iki?
3 Imvugo y’ikigereranyo igira iti “Yehova ni urumuri rwanjye,” yumvikanisha ko Yehova atuvana mu bujiji no mu mwijima byo mu buryo bw’umwuka (Zab 27:1). Urumuri rusanzwe rushobora kukwereka ikintu gishobora kuguteza akaga cyangwa kukubangamira mu nzira urimo, ariko ntirugikuraho. Tuba tugomba gushaka uko twacyirinda. Mu buryo nk’ubwo, Yehova atwereka icyo ibintu bibera mu isi bisobanura. Atwereka akaga dushobora guhura na ko muri iyi si. Atwereka amahame yo muri Bibiliya atugirira akamaro buri gihe, ariko tuba tugomba kuyakurikiza. Iyo tuyakurikije, dushobora kuba abanyabwenge kurusha abanzi bacu cyangwa abigisha bacu.—Zab 119:98, 99, 130.
4. (a) Kuki Dawidi yavuganye icyizere ati ‘Yehova ni agakiza kanjye’? (b) Mu buryo bwihariye, ni ryari Yehova azaba agakiza kacu?
4 Amagambo Dawidi yavuze muri Zaburi ya 27:1 agaragaza ko agomba kuba yaribukaga ukuntu Yehova yari yaragiye amurokora. Urugero, Yehova yari yaramukuye “mu nzara z’intare n’iz’idubu.” Nanone kandi, Yehova yari yaratumye atsinda igihangange Goliyati. Nyuma yaho, Umwami Sawuli yagiye agerageza gutera Dawidi icumu, ariko buri gihe Yehova akamurokora (1 Sam 17:37, 49, 50; 18:11, 12; 19:10). Ntibitangaje kuba Dawidi yaravuganye icyizere ati ‘Yehova ni agakiza kanjye.’ Yehova azakiza abagaragu be nk’uko yakijije Dawidi. Azabakiza ryari? Azabakiza mu gihe cy’‘umubabaro ukomeye’ ugiye kuza.—Ibyah 7:14; 2 Pet 2:9.
JYA WIBUKA IBIHE BYOSE YEHOVA YAGUFASHIJE
5, 6. (a) Kwibuka ibyabaye bidufasha bite kugira ubutwari? (b) Inkuru z’ibyo Yehova yakoreye abagaragu be zigufasha zite kurushaho kugira ubutwari?
5 Ikintu cy’ingenzi gishobora gutuma umuntu agira ubutwari kivugwa muri Zaburi ya 27:2, 3. (Hasome.) Dawidi yibukaga akaga yagiye ahura na ko Yehova akamukiza (1 Sam 17:34-37). Kubyibuka byatumaga arushaho kugira icyizere mu gihe yabaga ahanganye n’ingorane zikaze kurushaho. Ese nawe ujya wibuka ukuntu Yehova yagufashije? Ese bituma ugira ubutwari? Urugero, ese wigeze uhura n’ikibazo gikomeye maze ugasenga Yehova cyane, nuko ukibonera ukuntu yaguhaye ubwenge cyangwa imbaraga zo guhangana n’icyo kibazo? Ese ushobora kwibuka ukuntu Yehova yagufashije gukemura ibibazo byatumaga utagira ibyishimo mu murimo umukorera, cyangwa ukuntu yatumye ubona uburyo bushya bwo kumukorera (1 Kor 16:9)? Iyo ubyibutse wumva umeze ute? Ese ntibituma ukomeza kwemera ko Yehova ashobora kugufasha kunesha inzitizi zikomeye cyane kurushaho cyangwa agatuma wihanganira ibibazo bikomeye cyane?—Rom 5:3-5.
6 Twakora iki hagize ubutegetsi bukomeye bushaka gutsembaho Abahamya ba Yehova bose? Hari abantu benshi muri iki gihe bagerageje kubatsembaho ariko birabananira. Kwibuka ukuntu Yehova yafashije ubwoko bwe mu gihe cyashize bizatuma tudatinya ibyo tuzahura na byo mu gihe kiri imbere.—Dan 3:28.
JYA WISHIMIRA UGUSENGA K’UKURI
7, 8. (a) Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 27:4, ni iki Dawidi yasabye Yehova? (b) Urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova ni iki, kandi se ni mu buhe buryo turusengeramo?
7 Ikindi kintu cy’ingenzi gituma tugira ubutwari ni ugukunda ugusenga k’ukuri. (Soma muri Zaburi ya 27:4.) Mu gihe cya Dawidi, ihema ry’ibonaniro ni ryo ryari ‘inzu ya Yehova.’ Dawidi ni we wateguye ibintu byose umuhungu we Salomo yari kuzakoresha yubaka urusengero rw’akataraboneka. Ibinyejana byinshi nyuma yaho, Yesu yavuze ko kugira ngo abantu basenge Yehova mu buryo yemera, bitari bikiri ngombwa ko bamusengera mu rusengero ruhambaye (Yoh 4:21-23). Mu Baheburayo igice cya 8 kugeza ku cya 10, intumwa Pawulo yagaragaje ko urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka rwatangiye kubaho ubwo Yesu yabatizwaga mu mwaka wa 29, akitangira gukora ibyo Yehova ashaka (Heb 10:10). Urwo rusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka ni gahunda Yehova yashyizeho yo kumusenga mu buryo yemera binyuze ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Ni mu buhe buryo turusengeramo? Tubikora iyo dusenga “dufite imitima itaryarya n’icyizere kidashidikanywaho duheshwa no kwizera,” twatura ibyiringiro byacu tudahungabana, tuzirikana bagenzi bacu duhuje ukwizera, kandi tubatera ishyaka n’inkunga igihe duteraniye hamwe mu materaniro y’itorero n’igihe turi muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango (Heb 10:22-25). Kwishimira gahunda y’ugusenga k’ukuri biradukomeza muri ibi bihe bigoye by’imperuka.
8 Ku isi hose, abagaragu ba Yehova b’indahemuka bagenda barushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, bakiga izindi ndimi kandi bakimukira mu duce dukeneye ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho. Ibyo bakora bigaragaza ko kimwe n’umwanditsi wa zaburi, hari ikintu kimwe basaba Yehova. Bifuza kureba ubwiza bwa Yehova no kwifatanya mu murimo wera, uko byagenda kose.—Soma muri Zaburi ya 27:6.
JYA WIRINGIRA KO IMANA IZAGUFASHA
9, 10. Amagambo atanga icyizere tubona muri Zaburi ya 27:10 asobanura iki?
9 Amagambo Dawidi yavuze agaragaza ukuntu yiringiraga rwose ko Yehova yari kumufasha. Yagize ati “nubwo data na mama banta, Yehova we yanyakira” (Zab 27:10). Dushingiye ku bivugwa muri 1 Samweli igice cya 22, dushobora kuvuga ko ababyeyi ba Dawidi batigeze bamuta. Icyakora, hari benshi muri iki gihe bagiye bangwa cyane n’imiryango yabo. Ariko kandi, abenshi muri bo baboneye ubufasha n’uburinzi mu itorero rya gikristo rirangwa n’urukundo.
10 Ese ko Yehova aba yiteguye gufasha abagaragu be igihe abandi babatereranye, ntiyanabafasha mu gihe bahuye n’ikindi kibazo icyo ari cyo cyose? Urugero, niba duhangayikishwa no gutunga umuryango wacu, ese ntidukwiriye kwizera tudashidikanya ko Yehova azadufasha (Heb 13:5, 6)? Asobanukiwe imimerere abagaragu be b’indahemuka bose barimo n’ibyo bakenera.
11. Kuba twiringira Yehova bigira izihe ngaruka ku bandi? Tanga urugero.
11 Reka turebe ibyabaye kuri Victoria wo muri Liberiya wigaga Bibiliya. Igihe yari amaze kugira amajyambere ari hafi kubatizwa, umugabo we yaramutaye amusigira abana batatu. Nubwo atari afite akazi n’inzu yo kubamo, yakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Victoria amaze kubatizwa, umukobwa we w’imyaka 13 yatoraguye agasakoshi kari kuzuye amafaranga. Biyemeje kutayabara kugira ngo birinde ibishuko. Ahubwo bihutiye kujya kureba umusirikare wari wataye ako gasakoshi. Yababwiye ko abantu bose babaye inyangamugayo nk’Abahamya ba Yehova, isi yose yaba nziza kandi ikarushaho kugira amahoro. Victoria yakoresheje Bibiliya yereka uwo musirikare ko Yehova asezeranya ko hazabaho isi nshya. Uwo musirikare yatangajwe n’ubudahemuka bwa Victoria maze afata kuri ayo mafaranga amuha igihembo gishimishije cyane. Koko rero, kuba Abahamya ba Yehova bizera badashidikanya ko Yehova ashobora kubitaho byagiye bituma bamenyekana hose ko ari inyangamugayo.
12. Ni iki tuba tugaragaje iyo dukomeza gukorera Yehova nubwo twaba tudafite akazi cyangwa amafaranga? Tanga urugero.
12 Tekereza nanone ukuntu umubwiriza utarabatizwa wo muri Sierra Leone witwa Thomas, agomba kuba yarumvise ameze. Yatangiye kwigisha mu ishuri ryisumbuye, ariko yamaze hafi umwaka wose atarahembwa. Ni iki Thomas yasabwaga gukora kugira ngo abone amafaranga ye? Yagombaga kugirana ikiganiro n’umuyobozi w’iryo shuri wari umupadiri. Uwo mupadiri yamusobanuriye ko imyizerere y’Abahamya ba Yehova itari yemewe kuri iryo shuri. Yabwiye Thomas akomeje ko agomba guhitamo akazi cyangwa imyizerere ye. Thomas yaretse ako kazi kandi ahara umushahara we w’igihe kingana hafi n’umwaka, hanyuma abona akandi ko gukora amaradiyo na telefoni zigendanwa. Hari izindi ngero nyinshi zigaragaza ko niba twiringira Yehova, tutazigera dutinya ko tuzabura ibyo dukenera. Yehova ni we waremye ibintu byose kandi buri gihe yagiye arinda ubwoko bwe. Ku bw’ibyo, natwe azatwitaho.
13. Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami utera imbere mu bihugu bikennye?
13 Mu bihugu byinshi bikennye, ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka. Kubera iki? Hari ibiro by’ishami byanditse biti “kubera ko abantu benshi bemera kwiga Bibiliya nta kazi baba bafite, babona igihe gihagije cyo kwiga Bibiliya ku manywa. Usanga abavandimwe na bo bafite igihe gihagije cyo kubwiriza. Abantu bahita bemera ko turi mu minsi y’imperuka kuko baba bibonera imimerere ibabaje barimo.” Hari umumisiyonari umaze imyaka isaga 12 akorera mu gihugu aho buri mubwiriza aba afite abantu nibura batatu yigisha Bibiliya, wanditse ati “kubera ko ababwiriza benshi baba bafite imibereho iciriritse, nta bintu byinshi bibarangaza, muri rusange baba bafite igihe gihagije cyo kubwiriza no kwigisha abantu Bibiliya.”
14. Ni mu buhe buryo Imana irinda abagize imbaga y’abantu benshi?
14 Yehova yasezeranyije ko azafasha ubwoko bwe, akaburinda kandi akaburokora mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, kandi turamwiringira (Zab 37:28; 91:1-3). Abantu bazarokoka ‘umubabaro ukomeye’ mu by’ukuri bazaba ari benshi (Ibyah 7:9, 14). Bityo rero, Imana izarinda iyo mbaga y’abantu benshi. Muri iyi minsi y’imperuka, ntizemera ko hagira umuntu urimbura abagize ubwoko bwayo. Babona ibyo bakeneye byose kugira ngo bihanganire ibigeragezo kandi bakomeze kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Nanone kandi, kuri Harimagedoni Yehova azarinda ubwoko bwe.
“YEHOVA, NYIGISHA INZIRA YAWE”
15, 16. Gukurikiza inama zituruka ku Mana bitugirira akahe kamaro? Tanga urugero.
15 Kugira ngo dukomeze kugira ubutwari, dukeneye guhora twigishwa inzira z’Imana. Ibyo bigaragarira mu isengesho Dawidi yasenze agira ati “Yehova, nyigisha inzira yawe kandi unyobore mu nzira yo gukiranuka, unkize abanzi banjye” (Zab 27:11). Dukora ibihuje n’iryo sengesho twita kuri buri nama ishingiye kuri Bibiliya duhabwa n’umuteguro wa Yehova, kandi tugahita tuyikurikiza. Urugero, hari abantu benshi bumviye inama ihuje n’ubwenge yo koroshya ubuzima. Bishyuye imyenda bari bafite, bagurisha n’ibintu batari bakeneye. Igihe havukaga ibibazo by’ubukungu, nta bibazo byinshi by’amafaranga bagize. Ubu ntibikiri ngombwa ko bakora cyane kugira ngo bagure ibintu mu by’ukuri badakeneye, kandi bashoboye kwagura umurimo wabo. Byaba byiza buri wese yibajije ati “ese mpita nkurikiza inama yose nsanze muri Bibiliya no mu bitabo byandikwa n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, ndetse no mu gihe byaba binsaba kugira ibyo nigomwa?”—Mat 24:45.
16 Nitureka Yehova akatwigisha kandi akatuyobora mu nzira yo gukiranuka, nta mpamvu tuzaba dufite yo gutinya. Igihe umupayiniya w’igihe cyose wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabaga umukoresha we ko yamuha akandi kazi kari gutuma we n’umuryango we bakomeza gukora umurimo w’igihe cyose, yamubwiye ko atashoboraga kubona ako kazi atarize kaminuza. Ese iyo ibyo bikubaho, wari kwicuza impamvu wahisemo gukora umurimo w’igihe cyose aho kwiga kaminuza? Ibyumweru bibiri nyuma yaho, uwo mukoresha yarirukanywe, maze uwamusimbuye abaza uwo muvandimwe intego yari afite. Yahise amusobanurira ko we n’umugore we ari Abahamya ba Yehova babwiriza igihe kinini, kandi ko yifuzaga gukomeza uwo murimo wo kubwiriza. Mbere y’uko uwo muvandimwe agira ikindi avuga, uwo mukoresha yaramubwiye ati “nari namaze kubona ko utandukanye n’abandi! Igihe papa yari yaraheze mu buriri ari hafi gupfa, hari bagenzi bawe babiri bazaga kumusomera Bibiliya buri munsi. Navuze ko nimbona uburyo bwo gufasha Umuhamya wa Yehova, nzabikora.” Bukeye bwaho, uwo muvandimwe yahawe akazi wa muyobozi wundi yari yaramwimye. Koko rero, iyo dushyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, Yehova na we asohoza isezerano rye ry’uko azaduha ibyo dukeneye.—Mat 6:33.
TUGOMBA KUGIRA UKWIZERA N’IBYIRINGIRO
17. Ni iki kizatuma tudatinya iby’igihe kizaza?
17 Dawidi yakomeje agaragaza impamvu dukwiriye kugira ukwizera n’ibyiringiro, agira ati “iyo nza kuba ntarizeye ko nzabonera ineza ya Yehova mu gihugu cy’abazima, nari kuba uwa nde?” (Zab 27:13). Mu by’ukuri se, ubu tuba turi he iyo Imana itaza kuduha ibyiringiro kandi ngo tumenye ibintu twasuzumye muri Zaburi ya 27? Nimucyo rero muri iyi minsi y’imperuka dukomeze gusenga Yehova tumusaba imbaraga no kuzaturokora kuri Harimagedoni.—Soma muri Zaburi ya 27:14.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Iyo Dawidi yibukaga ukuntu Yehova yamurokoye, byatumaga agira imbaraga
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Ese tubona ko mu gihe dufite ibibazo by’ubukungu, aba ari igihe cyiza cyo kwagura umurimo wacu?