Ese koko ibitangaza bishobora kubaho? Ibintu bitatu abantu bakunze guhakana
ICYA MBERE: Ibitangaza ntibishobora kubaho, kuko bidakurikiza amategeko kamere. Ibyo tuzi ku mategeko kamere bishingiye ku byo abahanga mu bya siyansi bagezeho igihe bakoraga ubushakashatsi ku bidukikije. Ariko kandi, ayo mategeko twayagereranya n’amategeko y’ikibonezamvugo agenga ururimi, kuko hari igihe itegeko ry’ikibonezamvugo ridakurikizwa mu mimerere runaka. Koko rero, hari ibyo tudasobanukiwe kuri ayo “mategeko” kamere (Yobu 38:4). Umuhanga mu bya siyansi ashobora kumara ubuzima bwe bwose yiga itegeko kamere runaka. Ariko hari igihe avumbura ahantu runaka iryo tegeko “ridakurikizwa,” maze agahita abona ko burya hari ibyo atarasobanukirwa kuri iryo tegeko. N’ubundi kandi, bavuga ko “nta tegeko ritagira irengayobora.”
Hari inkuru ishekeje igaragaza ukuntu umuntu ashobora guhakana ikintu bitewe n’uko hari ibyo atazi. John Locke (1632-1704) yavuze uko byagendekeye ambasaderi w’u Buholandi n’umwami w’ubwami bwa Siyamu (Tayilande y’ubu), igihe uwo mwambasaderi yasobanuriraga umwami imiterere y’igihugu cye. Yamubwiye ko hari igihe mu gihugu cy’iwabo inzovu yagendaga hejuru y’amazi. Uwo mwami yahakanye iyo nkuru, kandi atekereza ko uwo mwambasaderi yamubeshyaga. Ariko mu by’ukuri, icyatumye abihakana, ni uko uwo mwambasaderi yarimo amubwira ikintu atigeze abona. Uwo mwami ntiyari azi ko iyo amazi yakonje cyane agahinduka barafu, inzovu ishobora kuyagendaho ntirohame. Yumvaga bidashoboka, kuko hari ibyo atari azi.
Reka dusuzume bimwe mu bintu bibaho muri iki gihe, abantu bo mu myaka mirongo ishize bumvaga ko bidashoboka:
● Indege ishobora gutwara abantu barenga 800 ikabavana i New York ikabageza muri Singapuru ntaho ihagaze, kandi igendera ku muvuduko w’ibirometero 900 mu isaha.
● Abantu bari ku migabane itandukanye y’isi, bashobora kuganira barebana.
● Indirimbo zibarirwa mu bihumbi zishobora kubikwa ku gikoresho gito cyane kitangana n’ikibiriti.
● Abaganga bashobora gutera umutima cyangwa urundi rugingo rw’umuntu mu wundi muntu.
None se nyuma yo gusuzuma ibyo byose, ni uwuhe mwanzuro uhuje n’ubwenge twafata? Umwanzuro ni uyu: niba abantu bashobora gukora ibintu bitangaje byasaga n’ibidashoboka mu myaka mike ishize, nta gushidikanya ko Imana yaremye isanzure ry’ikirere n’ibiririmo byose, ishobora gukora ibintu bitangaje tutarasobanukirwa neza, cyangwa tukaba tudashobora kubyigana muri iki gihe.a—Intangiriro 18:14; Matayo 19:26.
ICYA KABIRI: Bibiliya ishingira ku bitangaza kugira ngo itume abantu bizera Imana. Bibiliya ntidusaba kwizera ibitangaza byose; ahubwo irabitubuza. Iduha umuburo wo kwitonda mbere yo kwemera ibitangaza. Zirikana uyu muburo wumvikana, ugira uti “kuhaba k’uwo ukora iby’ubwicamategeko guhuje n’imikorere ya Satani hamwe n’imirimo yose ikomeye n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma n’uburiganya bwose bwo gukiranirwa.”—2 Abatesalonike 2:9, 10.
Nanone, Yesu Kristo yatanze umuburo wo kwirinda abantu benshi bari kuzavuga ko ari abigishwa be, kandi atari bo. Bamwe bari kuvuga bati “Mwami, Mwami, ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?” (Matayo 7:22). Icyakora Yesu yavuze ko yari kuzabihakana (Matayo 7:23). Ku bw’ibyo, Yesu ntiyigeze yigisha ko ibitangaza byose bituruka ku Mana.
Imana ntisaba abagaragu bayo gushingira ukwizera kwabo ku bitangaza gusa. Ahubwo ivuga ko ukwizera kwabo kwagombye kuba gushingiye ku bimenyetso bifatika.—Abaheburayo 11:1.
Urugero, reka dusuzume kimwe mu bitangaza bizwi cyane byo muri Bibiliya, ari cyo cy’izuka rya Yesu Kristo. Nyuma y’imyaka myinshi ibyo bibaye, bamwe mu Bakristo b’i Korinto batangiye gushidikanya ko Yesu yazutse. Intumwa Pawulo yafashije abo Bakristo ate? Ese yarababwiye gusa ati “mujye mugira ukwizera”? Oya. Zirikana ukuntu yabibukije ibimenyetso bifatika bibyemeza. Yavuze ko Yesu “yahambwe akazurwa ku munsi wa gatatu mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, kandi ko yabonekeye Kefa, hanyuma akabonekera ba bandi cumi na babiri. Hanyuma y’ibyo yabonekeye abavandimwe basaga magana atanu icyarimwe, abenshi muri bo bakaba bakiriho na n’ubu.”—1 Abakorinto 15:4-8.
Ese kuba abo Bakristo bari kwemera icyo gitangaza cyangwa ntibacyemere, hari icyo byari bitwaye? Pawulo yakomeje agira ati “niba Kristo atarazuwe, umurimo wacu wo kubwiriza waba ari imfabusa rwose kandi no kwizera kwacu kwaba kubaye imfabusa” (1 Abakorinto 15:14). Pawulo yabonaga ko icyo ari ikintu cy’ingenzi cyane. Abantu bagombaga kumenya niba Yesu yarazutse cyangwa niba atarazutse. Yari azi neza ko Yesu yazutse, bitewe n’uko hari abantu babarirwa mu magana babyiboneye bari bakiriho. Koko rero, abo bantu bari biteguye no gupfa aho guhakana ibyo babonye.—1 Abakorinto 15:17-19.
ICYA GATATU: Ibitangaza ni ibintu bisanzwe, ni uko gusa abantu b’injiji baba batabisobanukiwe. Bamwe mu bahanga bagerageza gusobanura ibitangaza byo muri Bibiliya, bavuga ko ari ibintu bisanzwe byabayeho, ariko Imana itabigizemo uruhare. Batekereza ko ibyo bituma abantu barushaho kwemera inkuru zivugwa muri Bibiliya. Nubwo hari ibitangaza byabayeho bifitanye isano n’ibintu bisanzwe bibaho, urugero nk’imitingito, ibyorezo by’indwara n’inkangu, abatanga ibyo bisobanuro bahuriye ku kintu kimwe. Birengagiza igihe ibitangaza bivugwa muri Bibiliya byabereye.
Urugero, hari abavuze ko icyago cya mbere cyageze kuri Egiputa, ni ukuvuga igihe amazi y’uruzi rwa Nili yahindukaga amaraso, mu by’ukuri ari itaka ritukura rivanze n’ubwoko bwa mikorobe zifite ibara ritukura, ryari ryajugunywe muri urwo ruzi. Icyakora, Bibiliya ivuga ko uruzi rwahindutse amaraso; ntirwahindutse ibyondo bitukura. Nanone iyo umuntu asomye yitonze ibivugwa mu Kuva 7:14-21, asanga icyo gitangaza cyarabaye ari uko Aroni, abibwiwe na Mose, akubise inkoni mu ruzi rwa Nili. Nubwo amazi y’urwo ruzi yaba yarahindutse bitewe n’ibintu bisanzwe bibaho, kuba byarabaye igihe Aroni yakubitaga inkoni mu ruzi, byo ubwabyo ni igitangaza.
Urundi rugero rugaragaza ko ari ngombwa kureba igihe igitangaza cyabereye, ni urw’ibyabaye igihe Abisirayeli bari bagiye kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Bamaze kugera aho bagombaga kwambukira uruzi rwa Yorodani, basanze rwuzuye. Bibiliya itubwira uko byagenze, igira iti ‘abari bahetse isanduku bakigera kuri Yorodani, abatambyi bahetse isanduku bagikandagiza ibirenge mu mazi yo ku nkombe, amazi yatembaga aturuka haruguru yarahagaze, yigomerera kure cyane ahitwa Adamu’ (Yosuwa 3:15, 16). Ese ibyo byaba byaratewe n’umutingito cyangwa inkangu? Iyo nkuru nta cyo ibivugaho. Icyakora igihe ibyo byabereye, ni igitangaza. Byabaye ku munsi Yehova yari yategetse.—Yosuwa 3:7, 8, 13.
None se duhereye kuri ibyo tumaze kuvuga, twakwemeza ko ibitangaza bibaho? Bibiliya igaragaza ko bibaho. Dukurikije uko ibivuga, ibitangaza si ibintu bisanzwe. Ubwo se byaba bikwiriye kuvuga ko bidashobora kubaho, bitewe gusa n’uko bidakunze kubaho?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushidikanya ko Imana ibaho, reba agatabo Mbese Imana Itwitaho Koko?, na Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?, cyangwa usabe ibindi bisobanuro umuntu waguhaye iyi gazeti.
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, abantu benshi batekerezaga ko nta ndege ishobora kugira umuvuduko w’ibirometero bibarirwa mu magana mu isaha