Jya wiga Ijambo ry’Imana
Yesu yabaye Umwami ryari?
Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.
1. Ubwami Yesu yasezeranyijwe ni ubuhe?
Imana yasezeranyije ko umuntu ukomoka ku Mwami Dawidi yari kuzicara ku ntebe ye y’Ubwami ibihe bitarondoreka. Uwo muntu wari kuzakomoka kuri Dawidi ni Yesu, kandi ubu ategekera mu ijuru ari Umwami w’Ubwami bw’Imana.—Soma muri Zaburi 89:4; Luka 1:32, 33.
Igihe Dawidi yari akiri muto, Yehova yamutoranyirije kuba umwami w’ubwoko bwe bwa Isirayeli. Dawidi amaze gupfa, Salomo na we wari waratoranyijwe na Yehova, yicaye ku “ntebe y’ubwami ya Yehova” (1 Ibyo ku Ngoma 28:4, 5; 29:23). Salomo amaze gupfa, hari abami benshi bategekeye i Yerusalemu, ariko abenshi muri bo ntibabaye indahemuka. Amaherezo, Yehova yemeye ko ingabo za Babuloni zirimbura Yerusalemu, zikanavanaho umwami wari ku ngoma icyo gihe. Ibyo byabaye mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Kuva icyo gihe, nta mwami ukomoka mu muryango wa Dawidi wigeze ategekera mu mugi wa Yerusalemu.—Soma muri Ezekiyeli 21:27.
2. Ubwami bw’Imana bwamaze igihe kingana iki butagira ubuhagarariye hano ku isi?
Igihe Yerusalemu yari imaze igihe gito irimbuwe, Yehova yabwiye umuhanuzi Daniyeli ko yari kuzatoranya umwami wari kuzategekera mu ijuru. None se uwo Mwami yari gutangira gutegeka ryari?—Soma muri Daniyeli 7:13, 14.
Daniyeli yasobanuye iyerekwa ryagaragazaga ukuntu Imana yatanze itegeko ryo gutema igiti kinini, bikaba byaragereranyaga ukuntu Imana yatanze itegeko ryo kuvanaho ubwami bwategekeraga i Yerusalemu no kurimbura uwo mugi. Icyakora, imizi y’icyo giti yari kurekerwa mu butaka, kugira ngo nyuma y’“ibihe birindwi” kizongere gushibuka. Bibiliya igaragaza ko “ibihe” bitatu n’igice bingana n’iminsi 1.260. Ubwo rero, “ibihe birindwi” bingana n’iminsi 2.520 (Ibyahishuwe 12:6, 14). Mu buhanuzi bwa Bibiliya, akenshi iminsi iba igereranya imyaka (Kubara 14:34). Ku bw’ibyo, Ubwami bw’Imana bwari kumara imyaka 2.520 budategeka.—Soma muri Daniyeli 4:10-17.
3. Yesu yabaye Umwami ryari?
Imana yimitse Yesu mu ijuru mu mwaka wa 1914, icyo gihe Yerusalemu ikaba yari imaze imyaka 2.520 irimbutse. Ikintu cya mbere Yesu yakoze amaze kuba Umwami, ni ukwirukana Satani n’abadayimoni be mu ijuru (Ibyahishuwe 12:7-10). Nubwo abantu batigeze babona icyo gikorwa, bibonera ingaruka zacyo (Ibyahishuwe 12:12). Ibintu byabaye kuva mu mwaka wa 1914, byemeza neza ko Yesu yabaye Umwami muri uwo mwaka.—Soma muri Matayo 24:14; Luka 21:10, 11, 31.
4. Kuba Yesu ari Umwami, bigufitiye akahe kamaro?
Kuba ubuhanuzi buvuga ko Yesu yari kuzaba Umwami bwarasohoye, byagombye gutuma wiringira ibyo Ijambo ry’Imana rivuga. Vuba aha, Yesu azakoresha ububasha bwa cyami maze avaneho imibabaro abantu bahura na yo yose.—Soma muri Zaburi 72:8, 12, 13; Daniyeli 2:44.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ku ipaji ya 215 kugeza ku ya 218 muri iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Ukwakira
607 M.Y ← Imyaka 2.520 → 1914
Mu wa 1000 M.Y | Umwaka wa 1 M.Y | Umwaka wa 1 | 1000 | 2000
← Imyaka 606,25 →← Imyaka 1.913,75 →
Ubwami bw’i Yerusalemu burimburwa
Teranya: 606,25 + 1.913,75 = 2.520
Imana yimitse Yesu imuha ububasha bwo gutwara amahanga