Ese wari ubizi?
Amabuye y’agaciro yari atatse ku gitambaro umutambyi mukuru wo muri Isirayeli yambaraga mu gituza, yavaga he?
▪ Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa bakagera mu butayu, ni bwo Imana yatanze amabwiriza yo kuboha icyo gitambaro cyo kwambara mu gituza (Kuva 28:15-21). Icyo gitambaro cyabaga gitatseho amabuye ya odemu, topazi, emerode, nofeki, safiro, yasipi, leshemu, shevo, ametusito, kirusolito, shohamu na yashefi.a Ariko se mu by’ukuri, Abisirayeli bashoboraga kubona ayo mabuye y’agaciro?
Mu bihe bya Bibiliya, abantu bakundaga amabuye y’agaciro kandi bakayacuruza. Urugero, Abanyegiputa ba kera bakuraga ayo mabuye mu turere twa kure cyane, muri iki gihe bita Irani, Afuganisitani, bikaba bishoboka ko banayakuraga mu Buhinde. Ibirombe byo muri Egiputa byavagamo amabuye y’agaciro atandukanye. Abami b’Abanyegiputa ni bo bonyine bari bafite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro yo mu ntara bategekaga. Umukurambere Yobu yavuze ukuntu abantu bacukuraga imyobo miremire n’ibirombe munsi y’ubutaka bashakisha ubutunzi. Yobu yavuze ko mu bintu bakuraga mu butaka, harimo amabuye ya safiro na topazi.—Yobu 28:1-11, 19.
Inkuru yo mu Kuva ivuga ko igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, ‘basahuye Abanyegiputa’ ibintu by’agaciro (Kuva 12:35, 36). Ku bw’ibyo, amabuye Abisirayeli batakaga ku gitambaro umutambyi mukuru yambaraga mu gituza, bashobora kuba barayakuye muri Egiputa.
Kuki mu bihe bya Bibiliya, divayi yari umuti?
▪ Hari umugani Yesu yaciye, maze avuga iby’umuntu wakubiswe n’abambuzi. Yesu yavuze ko uwo muntu yakijijwe n’Umusamariya, wapfutse inguma ze maze “azisukaho amavuta na divayi” (Luka 10:30-34). Igihe intumwa Pawulo yandikiraga incuti ye Timoteyo, yaramubwiye ati “ntukongere kunywa amazi, ahubwo ujye unywa ka divayi gake bitewe n’igifu cyawe n’uko ukunda kurwaragurika” (1 Timoteyo 5:23). None se ibyo Yesu yavuze n’inama Pawulo yatanze, byari byemewe mu rwego rw’ubuvuzi?
Hari igitabo cyavuze ko divayi ari umuti “ugabanya uburibwe, ukarinda igisebe kwandura mikorobe, cyangwa ukabivura byombi” (Ancient Wine). Kera, divayi yakoreshwaga cyane mu buvuzi mu Misiri, muri Mezopotamiya no muri Siriya. Hari ikindi gitabo cyavuze ko ari wo “muti wa kera abantu bakoresheje” (The Oxford Companion to Wine). Naho ku birebana n’inama Pawulo yagiriye Timoteyo, hari igitabo cyagize kiti “ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ufashe mikorobe zikiri nzima zitera indwara ya tifoyide, hamwe n’izindi mikorobe zitera indwara, ukazishyira muri divayi zihita zipfa” (The Origins and Ancient History of Wine). Hari abashakashatsi bo muri iki gihe bagaragaje ko bimwe mu bintu byo mu rwego rwa shimi birenga 500 biboneka muri divayi, bishobora kwica mikorobe, kandi bikavura n’izindi ndwara.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kumenya amazina y’ayo mabuye muri iki gihe ntibyoroshye.
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Abatirage benga imizabibu. Imva ya Nakht, mu mugi wa Thebes mu Misiri
[Aho ifoto yavuye]
Gianni Dagli Orti/The Art Archive at Art Resource, NY