9. Ni iyihe ndahiro Imana yarahiye igihe abakomotse kuri Aburahamu bari mu buretwa muri Egiputa?
9 Nyuma y’ibinyejana byinshi, Yehova yongeye kurahira ko azasohoza amasezerano yari yaragiranye na Aburahamu, igihe yatumaga Mose ku bantu bakomokaga kuri Aburahamu, bari mu buretwa muri Egiputa (Kuva 6:6-8). Imana yerekeje ku byabaye icyo gihe igira iti “ku munsi natoranyije Isirayeli, . . . nazamuye ukuboko kwanjye, mbarahira ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa nkabajyana mu gihugu nabarambagirije, igihugu gitemba amata n’ubuki.”—Ezek 20:5, 6.
10. Ni iki Imana yasezeranyije Abisirayeli nyuma yo kubakura muri Egiputa?
10 Hanyuma, Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, hari ikindi kintu Yehova yabasezeranyije agerekaho n’indahiro, agira ati “nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande kandi mugakomeza isezerano ryanjye, muzaba umutungo wanjye bwite natoranyije mu bandi bantu bose, kuko isi yose ari iyanjye. Kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera” (Kuva 19:5, 6). Mbega ukuntu Abisirayeli batoneshejwe! Iryo sezerano ryumvikanishaga ko bamwe mu bari bagize iryo shyanga bari gukomeza kumvira, bari kuzagira ibyiringiro by’uko Imana yari kubagira ubwami bw’abatambyi bakazahesha imigisha abandi basigaye bose. Nyuma yaho, igihe Yehova yasobanuraga ibyo yakoreye Abisirayeli icyo gihe, yagize ati ‘nagiranye nawe isezerano ngerekaho n’indahiro.’—Ezek 16:8.
11. Igihe Imana yatumiriraga Abisirayeli kugirana na yo isezerano bakaba ishyanga yitoranyirije, babyakiriye bate?
11 Icyo gihe, Yehova ntiyigeze ahatira Abisirayeli kumurahira ko bari kuzamwumvira; nta nubwo Imana yabahatiye kwemera kugirana na yo iyo mishyikirano yihariye. Ahubwo, bo ubwabo bavuze babyivaniye ku mutima bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora” (Kuva 19:8). Iminsi itatu nyuma yaho, Yehova Imana yamenyesheje Abisirayeli icyo yari yiteze ku ishyanga yitoranyirije. Mbere na mbere yabahaye Amategeko Icumi, nyuma yaho Mose ababwira andi mategeko ari mu Kuva 20:22 kugeza 23:33. Abisirayeli babyakiriye bate? Bibiliya igira iti “bose basubiriza icyarimwe bati ‘ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora’” (Kuva 24:3). Hanyuma Mose yanditse ayo mategeko mu ‘gitabo cy’isezerano’ maze ayabasomera mu ijwi riranguruye kugira ngo ishyanga ryose ryongere riyumve. Nyuma y’ibyo, abari bagize iryo shyanga bongeye kwiyemeza ubwa gatatu bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”—Kuva 24:4, 7, 8.
12. Yehova yakoze iki nyuma yo gusezeranya Abisirayeli ko babaye ishyanga yitoranyirije, ariko se bo bakoze iki?
12 Yehova yahise atangira gukora ibyo yari yabasezeranyije, ashyiraho ihema ryo gusengeramo na gahunda y’ubutambyi, byari gutuma abantu b’abanyabyaha bamwegera. Abisirayeli bo bahise bibagirwa ko biyeguriye Imana, “bababaza Uwera wa Isirayeli” (Zab 78:41). Urugero, igihe Mose yari ku musozi wa Sinayi yagiye guhabwa andi mabwiriza, Abisirayeli bananiwe kwihangana maze batangira kubura ukwizera, batekereza ko Mose yabataye. Ku bw’ibyo, bakoze igishushanyo cy’ikimasa maze baravuga bati “Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa” (Kuva 32:1, 4). Hanyuma bakoze icyo bise “umunsi mukuru wa Yehova,” maze bikubita imbere y’icyo gishushanyo bari bakoze, banagitambira ibitambo. Yehova abibonye yabwiye Mose ati “bateshutse vuba bava mu nzira nabategetse kugenderamo” (Kuva 32:5, 6, 8). Ikibabaje ni uko kuva icyo gihe Abisirayeli bagiye bahigira Imana imihigo itandukanye ariko ntibayisohoze.—Kub 30:2.
IZINDI NDAHIRO EBYIRI
13. Ni irihe sezerano Imana yahaye Umwami Dawidi ikagerekaho n’indahiro, kandi se rifitanye irihe sano n’Urubyaro rwasezeranyijwe?
13 Igihe Dawidi yari umwami, Yehova yatanze andi masezerano abiri yari kugirira akamaro abantu bose bamwumvira, agerekaho n’indahiro. Mbere na mbere, yarahiye Dawidi ko intebe ye y’ubwami yari kuzahoraho iteka (Zab 89:35, 36; 132:11, 12). Ibyo byashakaga kuvuga ko Urubyaro rwasezeranyijwe rwari kuzitwa “mwene Dawidi” (Mat 1:1; 21:9). Dawidi yicishije bugufi maze yita uwo wari kuzakomoka mu rubyaro rwe “Umwami” we, kuko Kristo yari kuzagira umwanya wo hejuru cyane.—Mat 22:42-44.
14. Ni irihe sezerano Yehova yatanze rirebana n’Urubyaro rwasezeranyijwe akagerekaho n’indahiro, kandi se ridufitiye akahe kamaro?
14 Hanyuma, Yehova yahumekeye Dawidi kugira ngo ahanure ko uwo Mwami wihariye yari no kuba Umutambyi Mukuru w’abantu. Muri Isirayeli, abami n’abatambyi babaga batandukanye. Abatambyi bakomokaga mu muryango wa Lewi, naho abami bagakomoka mu muryango wa Yuda. Ariko ku birebana n’uwari kuzaragwa intebe ye y’ubwami, Dawidi yarahanuye ati “Yehova yabwiye Umwami wanjye ati ‘icara iburyo bwanjye ugeze aho nzagirira abanzi bawe nk’agatebe ukandagizaho ibirenge.’ Yehova yararahiye (kandi ntazicuza) ati ‘uri umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki!’” (Zab 110:1, 4). Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi, Yesu Kristo, ari we Rubyaro rwasezeranyijwe, ubu ategekera mu ijuru. Nanone kandi, ni Umutambyi Mukuru w’abantu, ufasha abihannye kugirana imishyikirano myiza n’Imana.—Soma muBaheburayo 7:21,25, 26.
ISIRAYELI NSHYA Y’IMANA
15, 16. (a) Ni ubuhe buryo bubiri izina Isirayeli ryakoreshejwe muri Bibiliya, kandi se Isirayeli Imana iha imigisha muri iki gihe ni iyihe? (b) Ni irihe tegeko Yesu yahaye abigishwa be ku birebana no kurahira?
15 Kubera ko ishyanga rya Isirayeli ryanze Yesu Kristo, amaherezo Imana yararyanze kandi ritakaza ibyiringiro byo kuba “ubwami bw’abatambyi.” Yesu yabwiye abayobozi b’Abayahudi ati ‘ubwami bw’Imana muzabunyagwa buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo’ (Mat 21:43). Iryo shyanga rishya ryavutse kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe umwuka w’Imana wasukwaga ku bigishwa ba Yesu bagera ku 120 bari bateraniye i Yerusalemu. Abo ni bo biswe “Isirayeli y’Imana,” kandi bidatinze abantu babarirwa mu bihumbi bo mu mahanga yose bifatanyije na bo.—Gal 6:16.
16 Mu buryo bunyuranye n’uko Abisirayeli kavukire babigenje, abagize ishyanga rishya ry’Imana ryo mu buryo bw’umwuka bakomeje kwera imbuto nziza bayumvira. Rimwe mu mategeko abagize iryo shyanga bahawe rirebana no kurahira. Igihe Yesu yari ku isi, abantu bakoreshaga indahiro mu buryo budakwiriye, bakarahira ibinyoma cyangwa bakarahira no mu bintu bidafashije (Mat 23:16-22). Yesu yigishije abigishwa be ati ‘ntimukarahire rwose. Ahubwo Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya, kuko ibirenze kuri ibyo bituruka ku mubi.’—Mat 5:34, 37.
Buri gihe amasezerano ya Yehova arasohora
17. Ni ibihe bibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?
17 Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko kurahira ari ko buri gihe biba ari bibi? Icy’ingenzi kurushaho se, kureka Yego yacu ikaba Yego bishaka kuvuga iki? Ibyo bibazo tuzabisuzuma mu gice gikurikira. Nimucyo uko dukomeza gutekereza ku Ijambo ry’Imana, bijye bituma dukomeza kumvira Yehova. Na we azishimira kuduha imigisha iteka ryose nk’uko yabidusezeranyije akagerekaho n’indahiro.