ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/11 pp. 8-9
  • Ikibazo cya 3: Kuki Imana yemera ko ngerwaho n’imibabaro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikibazo cya 3: Kuki Imana yemera ko ngerwaho n’imibabaro?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2020
  • Imibabaro
    Nimukanguke!—2015
  • Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/11 pp. 8-9

Ikibazo cya 3: Kuki Imana yemera ko ngerwaho n’imibabaro?

SE WA Ian yarasindaga cyane. Nubwo Ian yakuze abona ibyo yabaga akeneye byose, se ntiyigeze amugaragariza urukundo yari amwitezeho. Ian yagize ati “sinigeze numva mukunze, ahanini bitewe n’uko yari umusinzi, n’ukuntu yafataga mama.” Amaze kuba mukuru, yatangiye kwibaza niba Imana ibaho. Yaravuze ati “naribazaga nti ‘niba Imana ibaho koko, kuki yemera ko abantu bagerwaho n’imibabaro?’”

Kuki kwibaza icyo kibazo bifite ishingiro?

Nubwo mu rugero runaka waba udafite ibibazo, ushobora kubabazwa n’uko abantu b’inzirakarengane bababara, kuko uba wumva bidahuje n’ubutabera. Ariko kandi, ikibazo cyo kumenya impamvu hariho imibabaro gishobora kugushishikaza mu buryo bwihariye uramutse uhuye n’ibibazo kimwe na Ian, cyangwa umuntu ukunda akarwara cyangwa se agapfa.

Bamwe basubiza bate icyo kibazo?

Hari abumva ko Imana yemera ko tugerwaho n’imibabaro kugira ngo itwigishe kwicisha bugufi no kugira impuhwe. Abandi bo batekereza ko abantu bababara muri ubu buzima bitewe n’ibyaha bakoze mu bundi buzima bwa kera.

Ibyo bisubizo byumvikanisha iki?

Imana ntiyita ku mibabaro igera ku bantu, akaba ari yo mpamvu kuyikunda bigoye. Imana ni ingome.

Ni iki Bibiliya yigisha?

Bibiliya ivuga mu buryo bweruye ko Imana atari yo nyirabayazana w’imibabaro igera ku bantu. Igira iti “igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo ntakavuge ati ‘Imana ni yo irimo ingerageza.’ Kuko Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi” (Yakobo 1:13). Mu by’ukuri, kumva ko Imana ari yo nyirabayazana w’imibabaro igera ku bantu bihabanye n’icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’imico yayo. Mu buhe buryo?

Umwe mu mico y’ibanze y’Imana ni urukundo (1 Yohana 4:8). Bibiliya itsindagiriza icyo gitekerezo igaragaza ko Imana igira ibyiyumvo nk’ibyo umubyeyi wonsa agirira umwana we. Imana yarabajije iti “mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntagirire impuhwe umwana yibyariye? We ashobora kumwibagirwa; ariko jye sinzigera nkwibagirwa!” (Yesaya 49:15). Umubyeyi urangwa n’urukundo ntiyagirira nabi umwana we abigambiriye. Umubyeyi wita ku mwana we agerageza kumworohereza imibabaro. Mu buryo nk’ubwo, Imana ntiteza abantu b’inzirakarengane imibabaro.—Intangiriro 18:25.

Nubwo bimeze bityo ariko, abantu b’inzirakarengane bagerwaho n’imibabaro. Ushobora kwibaza uti “niba Imana itwitaho kandi ikaba ishobora byose, kuki itavanaho ibidutera imibabaro?”

Hari impamvu zumvikana zituma Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho. Dore imwe muri zo: akenshi abantu ni bo bateza abandi imibabaro. Abanyarugomo benshi n’abanyagitugu ntibaba bashaka guhindura inzira zabo. Bityo rero, kugira ngo Imana ivaneho impamvu y’ibanze ituma abantu bababara, izarimbura abantu nk’abo.

Intumwa Petero yasobanuye impamvu Imana itararimbura abakora ibibi, agira ati “Yehova ntatinza isezerano rye, nk’uko bamwe babona ibyo gutinda, ahubwo arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9). Kuba Yehova Imana yihangana bigaragaza ko arangwa n’urukundo n’imbabazi.

Icyakora, vuba aha Yehova Imana azagira icyo akora. ‘Azitura imibabaro abateza imibabaro’ abantu b’inzirakarengane. Abateza abandi imibabaro “bazahabwa igihano gihuje n’urubanza baciriwe rwo kurimbuka iteka ryose.”—2 Abatesalonike 1:6-9.

Ian twigeze kuvuga yabonye ibisubizo bishimishije by’ibibazo yibazaga ku bihereranye n’imibabaro. Ibyo yamenye byahinduye uko yabonaga ubuzima. Soma inkuru ye mu ngingo y’iyi gazeti ifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu”.

Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’impamvu Imana yemera ko tugerwaho n’imibabaro n’icyo izakora, reba igice cya 11 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Ushobora kukivana ku rubuga rwa www.jw.org/rw

Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’imibabaro?

Yesu ntiyigeze avuga ko imibabaro abantu bari bamukikije bahuraga na yo ari Imana yayibatezaga. Ahubwo yakoze ibi bikurikira:

Yesu yagaragaje ko Imana idahana abantu b’inzirakarengane ibateza imibabaro. Yesu yakijije abarwayi, ibirema n’impumyi (Matayo 15:30). Ibitangaza yakoze bitwigisha ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere: Yesu yakoresheje imbaraga z’Imana yorohereza abantu imibabaro aho kuyibateza. Icya kabiri: Yesu yagaragarizaga abantu impuhwe mu gihe yabaga abakiza. Igihe yabonaga abantu bababara, ‘yabagiriye impuhwe’ (Matayo 20:29-34). Yesu yagaragaje neza neza uko Se abona imibabaro. Ku bw’ibyo rero, amagambo Yesu yavuze n’ibyo yakoze bituma tumenya ko Imana ibabara iyo ibonye abantu bagerwaho n’imibabaro, kandi ko yifuza kuyibakiza.—Yohana 14:7, 9.

Yesu yagaragaje ko Satani ari we nyirabayazana w’imibabaro myinshi igera ku bantu. Yaravuze ati “uwo yabaye umwicanyi agitangira” (Yohana 8:44). Nanone kandi, Yesu yavuze ko Satani ari “umutware w’iyi si” kandi ko ari we ‘uyobya isi yose ituwe.’—Yohana 12:31; Ibyahishuwe 12:9.

Yesu yatwijeje ko imibabaro yose izarangira. Yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Data uri mu ijuru, . . . Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:9, 10). Ubwami bw’Imana nibuza, nta mibabaro izongera kuba ku isi nk’uko no mu ijuru itabayo.

Mu iyerekwa, Yesu yahishuriye intumwa Yohana imibereho abantu bazaba bayoborwa n’Ubwami bw’Imana bazagira. Icyo gihe Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 1:1; 21:3, 4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze