ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/12 p. 6
  • Gufasha abakene

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gufasha abakene
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Bananiwe kugera ku ntego ya Noheli
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Mwigane urugero rwa Yesu mwita ku bakene
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Nimuhirwe, mugirir’ abakene imbabazi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Kuki Abahamya ba Yehova batizihiza Noheli?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/12 p. 6

Gufasha abakene

“Urebana impuhwe azabona imigisha, kuko yahaye uworoheje ibyokurya.”​—IMIGANI 22:9.

Impamvu ituma bamwe bizihiza Noheli

Kubera ko Yesu yakundaga gufasha abakene, abarwayi n’imbabare, hari abantu baba bifuza kumwigana. Baba bumva ko igihe cyiza cyo kubikora ari igihe cya Noheli, igihe imiryango itanga imfashanyo iba ikora uko ishoboye kose kugira ngo ikusanye inkunga.

Aho ikibazo kiri

Mu gihe cy’iminsi mikuru, abantu benshi baba bahugiye mu guhaha, kwishimisha no gusura incuti n’abavandimwe. Ibyo bituma batabona igihe, imbaraga n’amafaranga byo gufasha abakene n’abatishoboye, bakumva ko gutera inkunga imiryango itanga imfashanyo ari byo byihutirwa.

Amahame ya Bibiliya

“Ntukabure guha ibyiza ababikwiriye mu gihe ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo kubikora” (Imigani 3:27). Abakene, abashonje n’imbabare, ntibaba bakeneye gufashwa mu gihe cya Noheli gusa. None se niba ubona ko hari umuntu ukeneye gufashwa kandi “ukuboko kwawe [kukaba] gufite ubushobozi bwo kubikora,” kuki wategereza iminsi mikuru? Nubikora udategereje iminsi mikuru, ni bwo ubuntu bwawe n’ineza yawe bizaguhesha imigisha.

“Buri munsi wa mbere w’icyumweru, umuntu wese muri mwe ajye agira icyo ashyira ku ruhande iwe mu rugo akurikije ibyo afite” (1 Abakorinto 16:2). Iyo nama intumwa Pawulo yayigiriye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bifuzaga gufasha abakene. Ese ushobora ‘gushyira ku ruhande’ cyangwa kuzigama amafaranga runaka ushobora kuzajya uha abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango itanga imfashanyo ikoresha neza impano yahawe? Nubigenza utyo, uzaba wizeye ko wita ku bakene ukurikije uko wifite.

“Ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose” (Abaheburayo 13:16). Zirikana ko uretse “gusangira n’abandi,” tugomba no kwibuka “gukora ibyiza” cyangwa gufasha abandi. Urugero, ababyeyi b’abanyabwenge batoza abana babo gufasha abageze mu za bukuru mu mirimo ya buri munsi, guhumuriza abarwayi babandikira agakarita, babasura cyangwa babahamagara kuri telefoni. Nanone babatoza kwita ku bandi bana b’abakene cyangwa abafite ubumuga. Ibyo bituma abana bitoza kugira neza no kugira ubuntu mu gihe cy’umwaka wose.

Ababyeyi b’abanyabwenge batoza abana babo gufasha abageze mu za bukuru, abarwayi n’abandi bana batishoboye. Ibyo bituma abana bitoza kugira neza no kugira ubuntu mu gihe cy’umwaka wose

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze