ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/5 p. 3
  • Kuki abantu bavuga ko Imana igira ubugome?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki abantu bavuga ko Imana igira ubugome?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUKI TWANGA UBUGOME?
  • Ese uziringira Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ese ubugome buzashira?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ese Imana ihana abantu ibigiranye ubugome?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Iyi si yuzuye ubugome
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/5 p. 3

Twaremanywe umutima w’impuhwe no kwanga ubugome

INGINGO YO KU GIFUBIKO: ESE IMANA IGIRA UBUGOME?

Kuki abantu bavuga ko Imana igira ubugome?

ESE wumva ubabajwe n’ikibazo cyabajijwe ku gifubiko cy’iyi gazeti? Nubwo hari abo kibabaza, muri iki gihe hari abandi benshi bibaza niba Imana ari yo iteza imibabaro, hakaba n’abemeza ko ari yo iyiteza. Kubera iki?

Bamwe mu barokotse ibiza, baribaza bati “kuki Imana yemeye ko ibintu nk’ibi bibaho? Ubu koko hari icyo yitaho? Cyangwa ibiterwa n’ubugome?”

Abandi basoma Bibiliya, inkuru basomye zikabatera kwibaza byinshi. Iyo bamaze gusoma inkuru zirimo, urugero nk’iya Nowa n’Umwuzure, baribaza bati “kuki Imana yuje urukundo yakwica abantu bangana batya? Ese koko ibyo si ubugome?”

Ese nawe ujya wibaza ibyo bibazo? Ese hari igihe unanirwa gusubiza abantu bibaza niba Imana igira ubugome? Reka dusuzume ikindi kibazo cyagufasha kubona ibisubizo.

KUKI TWANGA UBUGOME?

Muri make, twanga ubugome bitewe n’uko twaremanywe ubushobozi bwo gutandukanya ikibi n’icyiza. Inyamaswa zo si ko ziteye. Umuremyi wacu, yaturemye ‘mu ishusho ye’ (Intangiriro 1:27). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko yaduhaye ubushobozi bwo gutandukanya ikibi n’icyiza, kwigana imico ye no kwigana amahame mbwirizamuco ye. Suzuma ibintu bikurikira: niba ubushobozi bwo gutandukanya ikibi n’icyiza tubukura ku Mana bityo tukaba twanga ubugome, ubwo koko iyo si gihamya y’uko Imana na yo ibwanga?

Bibiliya ishyigikira icyo gitekerezo, kuko igaragaza ko Imana itwizeza iti “inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo ntekereza bisumba ibyo mutekereza” (Yesaya 55:9). None se ubwo turamutse dushinje Imana ubugome, ntitwaba dushatse kuvuga ko inzira zacu ari zo zisumba iz’Imana? Byaba byiza tubanje gushakisha ibindi bimenyetso mbere yo gufata umwanzuro nk’uwo, wenda tukibaza impamvu bimwe mu byo Imana yakoze, bishobora gusa n’aho birangwa n’ubugome, aho kwibaza niba Imana igira ubugome. Kugira ngo tubyumve neza, reka tubanze dusuzume icyo ijambo “ubugome” risobanura.

Iyo twise umuntu umugome, tuba tuvuze ko ahorana imigambi mibisha. Umuntu w’umugome yishimira kubona abandi bababara cyangwa ntiyite ku mibabaro yabo. Ku bw’ibyo, iyo umubyeyi ahannye umwana we agamije gusa kumubabaza, aba ari umugome. Ariko umubyeyi uhana umwana we agira ngo amwigishe cyangwa amurinde, aba ari mwiza. Kubera ko akenshi tuba tutazi icyatumye abantu bakora ikintu runaka, kubafata uko batari biratworohera cyane.

Reka dusuzume impamvu ebyiri zituma bamwe batekereza ko Imana igira ubugome. Icya mbere ni ibiza bitwibasira muri iki gihe, icya kabiri ni inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza uko Imana yagiye ihana abantu. Ese koko hari ibimenyetso byemeza ko Imana igira ubugome?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze