ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/6 pp. 3-4
  • Urwikekwe ni ikibazo cyugarije isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urwikekwe ni ikibazo cyugarije isi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • URWIKEKWE RUTUBAMO
  • Isi itarangwamo urwikekwe izabaho ryari?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ese ugira ivangura?
    Nimukanguke!—2020
  • Twunge ubumwe nk’uko Yehova na Yesu bunze ubumwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Inyigisho ziva ku Mana zivanaho urwikekwe
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/6 pp. 3-4

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Urwikekwe ni ikibazo cyugarije isi yose

UMUNYAMERIKA ukomoka muri Koreya witwa Jonathan yagiriwe urwikekwe kuva akiri umwana. Uko yagendaga akura, ni ko yashakishaga aho yabona abantu badashobora kumugirira urwikekwe bamuziza isura ye n’ubwoko bwe. Yaje kuba umuganga mu mugi wo mu majyaruguru ya Alaska muri Amerika, aho yashoboraga kuvura abarwayi benshi bari bafite isura nk’iye. Yumvaga ko nubwo yari muri ako gace gakonja ko ku mpera y’isi, nibura yari agiye kwikinga urwikekwe rwamuhangayikishaga cyane.

Icyizere cyose yari afite cyayoyotse igihe yavuraga umugore ukiri muto w’imyaka 25 wo muri ako gace. Igihe uwo murwayi yavaga muri koma, yitegereje Jonathan maze ahita amubwira ijambo ribi ryamukomerekeje, rigaragaza urwango rukomeye yangaga Abanyakoreya. Ibyo bintu bibabaje byabaye kuri Jonathan, byamwibukije ko nta ho yahungira urwikekwe nubwo yibwiraga ko yimukiye ahari abantu bafite ibyo bahuriyeho.

Ibyabaye kuri Jonathan bigaragaza ikintu kibabaje ariko gikunze kubaho. Urwikekwe ruri hose. Mbese twavuga ko ahari abantu hatabura urwikekwe.

Icyakora nubwo urwikekwe rwogeye hose, abantu benshi barwamaganira kure. Ariko mu by’ukuri, hari ikintu gisa n’ikitumvikana. None se bishoboka bite ko ikintu nk’icyo abantu banga bene ako kageni, cyakwirakwira bigeze aho? Uko bigaragara, abantu benshi barwanya urwikekwe na bo ubwabo ntibaba bazi ko barufite. Ese nawe ni uko? Icyo kibazo wagisubiza ute?

URWIKEKWE NI IKI?

Abashakashatsi batandukanye bagerageje gusobanura ijambo urwikekwe. Hari abavuga ko ari “imyumvire cyangwa imitekerereze ituma umuntu abonwa nabi bitewe gusa n’itsinda ry’abantu yifatanya na ryo, cyangwa iryo akomokamo.” Abandi bavuga ko iyo myumvire iterwa no “kutamenya neza abantu bo mu bwoko runaka,” ibyo bigatuma “ubakekera ibibi.” Uko byaba bimeze kose, umuntu agirirwa urwikekwe bitewe n’ubwoko, ubunini bwe, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibindi abantu babona ko atandukaniyeho na bo.

URWIKEKWE RUTUBAMO

Twaba tubibona cyangwa tutabibona, gutahura ko dufite ikibazo cy’urwikekwe mu mitima yacu ntibyoroshye. Bibiliya itubwira impamvu, igira iti “umutima urusha ibindi byose gushukana” (Yeremiya 17:9). Ku bw’ibyo, dushobora kwishuka twibwira ko tworohera abantu b’ingeri zose, kandi atari ko biri. Nanone dushobora kwibwira ko dufite impamvu zumvikana zo gufata abantu bo mu bwoko runaka uko batari.

Ibintu nk’ibi bikubayeho wabyitwaramo ute?

Kugira ngo wiyumvishe ukuntu gutahura ko ufitiye abantu runaka urwikekwe bitoroshye, zirikana ibintu bikurikira bishobora kubaho. Reka tuvuge ko urimo utembera mu muhanda nijoro uri wenyine, maze wajya kubona ukabona abasore babiri utigeze ubona baje bagusatira. Ni abasore b’ibigango, kandi umwe muri bo asa n’ufite ikintu mu ntoki.

Ese uhita wumva ko abo basore bari bukugirire nabi? Birashoboka ko ibyo wahuye na byo byakwigishije ko wagombye kugira amakenga. Ariko se ibyo byatuma wemeza ko abo basore ari abagizi ba nabi? Hari n’ikindi kibazo wakwibaza. Ese igihe wababonaga, watekereje ko ari abo mu buhe bwoko? Uko wasubiza icyo kibazo bishobora kugaragaza neza ibiri mu mutima wawe. Bishobora kugaragaza ko mu rugero runaka, urwikekwe rwamaze gushinga imizi mu mutima wawe.

Tuvugishije ukuri, twese tugira urwikekwe mu rugero runaka. Bibiliya ubwayo igaragaza ko muri rusange tugira urwikekwe, igira iti “abantu bareba ibigaragarira amaso” (1 Samweli 16:7). None se ko twese twokamwe n’iyo ngeso, kandi akenshi ikaba igira ingaruka zibabaje, twakwizera ko dushobora kuyicikaho burundu? Ese hari igihe isi yose izaba itarangwamo urwikekwe?

ISI YOSE YUGARIJWE N’URWIKEKWE

Kanada: “Nubwo icyo gihugu cyemerera abantu b’amoko yose kukibamo, hakaba harashyizweho amategeko n’ingamba zo kurengera uburenganzira bw’abantu b’amoko yose, ivangura ry’amoko rikomeje kuba ikibazo cy’ingorabahizi cyugarije ikiremwamuntu.”—Raporo ya Amnesty International kuri Kanada, 2012.

U Burayi: “[Mirongo ine n’umunani] ku ijana by’Abanyaburayi, bumva ko nta ngamba zigaragara zifatwa ngo ivangura ricike mu bihugu byabo.”—Raporo y’u Burayi ku birebana no kutoroherana, urwikekwe n’ivangura, 2011.

Afurika: “Mu bihugu byinshi, urugomo n’ivangura bikorerwa abagore birogeye.”—Raporo ya Amnesty International yo mu wa 2012.

Nepali: “Hari abantu banenwa bahanganye n’ikibazo cy’ivangura cyabaye akarande, bakaba bahezwa mu rwego rw’ubukungu, imibereho n’umuco.”—Raporo ya Human Rights Watch yo mu wa 2012.

U Burayi bw’Iburasirazuba: “Ubwoko bw’abaturage bw’Abaromu bwo mu Burayi bw’Iburasirazuba, bwahawe akato mu mahanga kandi bugirirwa urwikekwe mu bihugu bukomokamo. Nyamara usanga abanyapolitiki badashaka gukemura icyo kibazo.”—Ikinyamakuru The Economist, 4 Nzeri 2010.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze