ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/6 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Amahoro Nyakuri—Azava He?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Kuki abantu badashobora kubana amahoro?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Shaka Amahoro Nyakuri Kandi Uyakurikire!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Kuba Intumwa z’Amahoro y’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/6 p. 16

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Kuki abantu badashobora kuzana amahoro ku isi?

Ubutegetsi bushobora guhindura imitima y’abantu, ni bwo bwonyine buzana amahoro ku isi

Bibiliya igaragaza impamvu ebyiri z’ingenzi. Iya mbere ni uko abantu bataremewe kwiyobora, nubwo bageze ku bintu byinshi bitangaje. Iya kabiri ni uko imigambi y’abantu nta cyo yagezeho, bitewe n’uko “isi yose iri mu maboko y’umubi,” ari we Satani Umwanzi. Ibyo ni byo byatumye abantu bananirwa kuzana amahoro ku isi nubwo nta ko batagira.—Soma muri Yeremiya 10:23; 1 Yohana 5:19.

Ubwikunde n’inyota y’ubutegetsi na byo byatumye isi itagira amahoro. Ubutegetsi bwakwigisha abantu gukunda ibyiza no kwitanaho, ni bwo bwonyine bwazana amahoro ku isi.—Soma muri Yesaya 32:17; 48:18, 22.

Ni nde uzazana amahoro ku isi?

Imana Ishoborabyose yasezeranyije ko izashyiraho ubutegetsi bumwe rukumbi buzategeka abantu bose. Ubwo butegetsi buzasimbura ubutegetsi bw’abantu bwose (Daniyeli 2:44). Umwana w’Imana ari we Yesu ni we uzaba ategeka, ari Umwami w’Amahoro. Azavanaho ibibi byose kandi yigishe abantu inzira y’amahoro.—Soma muri Yesaya 9:6, 7; 11:4, 9.

Abantu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi, barimo barigisha bagenzi babo kubana amahoro bifashishije Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Vuba aha, isi yose izagira amahoro.—Soma muri Yesaya 2:3, 4; 54:13.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 3 muri iki gitabo, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze