ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/8 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Mbese, gusenga hari icyo bimara?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Kwegera Imana mu Isengesho
    Ni iki Imana Idusaba?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/8 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ese Imana yumva amasengesho yose?

Imana yumva amasengesho y’abantu bo mu mahanga yose (Zaburi 145:18, 19). Ijambo ryayo Bibiliya ridutera inkunga yo kuyibwira ikintu cyose kiduhangayikishije (Abafilipi 4:6, 7). Icyakora hari amasengesho adashimisha Imana. Urugero, gusubiramo amasengesho umuntu yafashe mu mutwe ntibiyishimisha.—Soma muri Matayo 6:7.

Nanone Yehova yanga amasengesho y’abantu basuzugura nkana amategeko ye (Imigani 28:9). Urugero, mu bihe bya Bibiliya, Imana yanze kumva amasengesho y’Abisirayeli babaga bafite umwenda w’amaraso. Biragaragara rero ko hari ibyo tugomba kuba twujuje kugira ngo Imana itwumve.—Soma muri Yesaya 1:15.

Twakora iki ngo Imana yumve amasengesho yacu?

Gusenga Imana tudafite ukwizera nta cyo bishobora kutumarira (Yakobo 1:5, 6). Tugomba kuba twemera ko Imana iriho kandi ko itwitaho. Kugira ngo tugire ukwizera gukomeye, tugomba kwiga Bibiliya bitewe n’uko ukwizera nyakuri kuba gushingiye ku bimenyetso bifatika biboneka mu Ijambo ry’Imana.—Soma mu Baheburayo 11:1, 6.

Tugomba gusenga dushyizeho umwete kandi twicishije bugufi. Ndetse na Yesu Umwana w’Imana, yasengaga yicishije bugufi (Luka 22:41, 42). Bityo rero aho gutegeka Imana ibyo idukorera, twagombye gusoma Bibiliya kugira ngo dusobanukirwe ibyo idusaba. Nitubigenza dutyo ni bwo tuzasenga Imana nk’uko ibishaka.—Soma muri 1 Yohana 5:14.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 17 muri iki gitabo, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Ushobora kukivana kuri interineti kuri www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze