ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 1/11 p. 5
  • Ikinyoma kivuga ko Imana ari iyobera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikinyoma kivuga ko Imana ari iyobera
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Ubutatu Busobanurwa Bute?
    Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?
  • Mbese Birakwiriye Kubwemera?
    Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?
  • Mbese Ni Inyigisho ya Bibiliya Koko?
    Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?
  • Imana Ni Nde?
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 1/11 p. 5

INGINGO YO KU GIFUBIKO | IBINYOMA BITUMA ABANTU BANGA IMANA

Ikinyoma kivuga ko Imana ari iyobera

IBYO ABANTU BENSHI BIZERA.

Amadini atatu akomeye ku isi yiyita aya gikristo, “ni ukuvuga Kiliziya Gatolika y’i Roma, Aborutodogisi bo mu Burasirazuba n’Abaporotesitanti, yemera ko hari abaperisona batatu mu Mana imwe, ni ukuvuga Imana Data, Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu. Tewolojiya ya gikristo ivuga ko ibyo bitavuze ko hariho imana eshatu, ahubwo ko ari abaperisona batatu mu mana imwe.”—The New Encyclopædia Britannica.

UKURI KO MURI BIBILIYA.

Yesu Umwana w’Imana ntiyigeze avuga ko angana n’Imana cyangwa ko asangiye kamere na Se. Ahubwo yaravuze ati “ngiye kwa Data, kuko Data anduta” (Yohana 14:28). Nanone yigeze kubwira umwe mu bigishwa be ati “ndazamutse ngiye kwa Data, ari we So no ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”—Yohana 20:17.

Umwuka wera si umuperisona. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ‘bujujwe umwuka wera,’ kandi Yehova yaravuze ati “nzasuka umwuka wanjye ku bantu b’ingeri zose” (Ibyakozwe 2:1-4, 17). Ku bw’ibyo, umwuka wera si umwe mu baperisona bagize ubutatu, ahubwo ni imbaraga Imana ikoresha.

IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA.

Intiti z’Abagatolika, ari zo Karl Rahner na Herbert Vorgrimler, zasobanuye ibirebana n’Ubutatu, zigira ziti “nta wushobora kubusobanukirwa atabonekewe, kandi niyo yabonekerwa ntashobora kubusobanukirwa neza.” Ese koko ushobora gukunda umuntu udashobora kumenya cyangwa ngo usobanukirwe ibye? Ubwo rero, inyigisho y’ubutatu ni nk’inzitizi ituma abantu batamenya Imana by’ukuri, kandi igatuma batayikunda.

Marco twavuze mu ngingo yabanjirije iyi na we ni uko yabibonaga. Yaravuze ati “natekerezaga ko Imana yanyihishe kugira ngo ntayimenya, kandi ibyo byatumaga ndushaho kumva ko iri kure, ko ari iyobera kandi ko nta wushobora kuyegera.” Icyakora “Imana si Imana y’urujijo” (1 Abakorinto 14:33, American Standard Version). Ntiyaduhishe imico yayo, kandi yifuza ko tuyimenya. Yesu yaravuze ati “dusenga uwo tuzi.”—Yohana 4:22.

Marco yakomeje agira ati “igihe namenyaga ko Imana atari kimwe mu bice bigize Ubutatu, ni bwo natangiye kugirana na yo imishyikirano ya bwite.” Iyo tubona ko Yehova ariho koko aho kumva ko ibye ari amayobera, kumukunda biratworohera. Bibiliya igira iti “udakunda ntiyigeze amenya Imana, kuko Imana ari urukundo.”—1 Yohana 4:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze