ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/6 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Imana yasezeranyije ko isi izahoraho
    Nimukanguke!—2023
  • Impano y’iteka yatanzwe n’Umuremyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Umubumbe uriho ubuzima
    Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?
  • Ibivugwa muri iyi gazeti ya Nimukanguke!
    Nimukanguke!—2023
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/6 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ese isi yacu yaremewe guturwaho?

musore yitegereza amabara atandukanye y’ibidukikije

Isi yaremewe guturwa n’abantu bishimye

Uyu mubumbe wacu wujuje ibisabwa byose kugira ngo ibinyabuzima biwutureho. Ufite amazi menshi, ari cyo kintu cy’ibanze mu buzima. Urwikaragiro rwayo ruberamye, urugendo ikora yizengurukaho n’icyerekezo cy’urugendo rwayo mu gihe izenguruka izuba birakwiriye, ku buryo bituma amazi y’inyanja adahinduka barafu cyangwa ngo abire cyane maze akame. Nanone ikirere cy’isi hamwe n’imbaraga rukuruzi zayo, biyirinda imirase irimo ubumara. Mu by’ukuri, ibimera n’inyamaswa biri ku isi byunganirana mu buryo butangaje. Ngiyo impamvu yatumye abantu benshi bemeza ko umubumbe wacu waremewe guturwaho.​—Soma muri Yesaya 45:​18.

Ariko ushobora kwibaza uti “none se imibabaro n’akarengane na byo byari mu mugambi w’Imana?​—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 32:​4, 5.

Ese umugambi Imana ifitiye isi uzasohora?

Isi yaremewe guturwaho n’abantu bishimye, bubahana kandi bakunda Umuremyi wabo. Ku bw’ibyo, umugambi Imana ifitiye abantu ni wo w’ingenzi cyane kurusha uwo ifitiye ibimera n’inyamaswa. Dushobora gusobanukirwa Umuremyi wacu, tukishimira imico ye y’urukundo n’ubutabera kandi tukayigana.​—Soma mu Mubwiriza 12:​13; Mika 6:​8.

Umuremyi wacu ashobora gusohoza ibyo yagambiriye gukora byose. Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko azavanaho imibabaro n’akarengane, maze iyi si akayihindura nziza, igaturwa n’abantu bishimye.​—Zaburi 37:​11, 29; Yesaya 55:​11.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze