ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/11 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Abapfuye bazazuka
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Uzongera kubona abo wakundaga bapfuye
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Abawe bapfuye bashobora kuzuka
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ukuzuka—Kuli ba Nde, Kandi Hehe?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/11 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ese koko Yesu yazuye abantu?

Yesu azura Lazaro, amuhamagara ngo asohoke mu mva

Yesu yazuye Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye

Bibiliya igaragaza neza ko yabazuye. Inkuru zibivuga si impimbano, kuko zigaragaza aho ibivugwamo byabereye n’igihe byabereye. Urugero, mu mpeshyi y’umwaka wa 31, abantu benshi bavanye na Yesu i Kaperinawumu berekeza i Nayini. Bagezeyo bahuye n’indi mbaga y’abantu. Dushobora kwizera inkuru ivuga iby’umuzuko wabayeho nyuma yaho kuko yanditswe mu Ijambo ry’Imana Bibiliya, kandi hakaba hari abantu biboneye uwo muzuko uba.—Soma muri Luka 7:11-15.

Nanone Yesu yazuye incuti ye Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye. Ushobora kwizera inkuru ivuga ibyo Yesu yakoze uwo munsi, kuko na byo hari abantu benshi babyiboneye.—Soma muri Yohana 11:39-45.

Kuki Yesu yazuye abantu?

Yesu yazuye abantu abitewe n’uko yari abafitiye impuhwe. Nanone yashakaga kwerekana ko Umuremyi dukesha ubuzima akaba na Se, yamuhaye ububasha bwo kunesha urupfu.—Soma muri Yohana 5:21, 28, 29.

Kuba hari abantu Yesu yazuye bituma twiringira ko azasohoza amasezerano ye arebana n’igihe kizaza. Azazura abantu benshi kurushaho, hakubiyemo n’abantu bakiranirwa batigeze bamenya Imana y’ukuri. Abo bantu bose bazahabwa uburyo bwo kumenya Yehova Imana no kumukunda.—Soma mu Byakozwe 24:15.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 7 mu gitabo, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze