ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/8 pp. 3-4
  • Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abapfuye bari mu yihe mimerere?
  • Bigendekera bite umuntu iyo apfuye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Abapfuye bazazuka
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ukuzuka—Kuli ba Nde, Kandi Hehe?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ese ikuzimu ni ahantu ho kubabarizwa iteka? Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/8 pp. 3-4

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE ABAPFUYE BAZAZUKA?

Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

Abantu bakuru n’abana bari iruhande rw’isanduku mu irimbi

“Nari nzi ko iyo umuntu apfuye, hari ahantu hatatu ashobora kujya, ni ukuvuga mu ijuru, mu muriro w’iteka cyangwa muri purugatori. Numvaga ko ntari umuntu mwiza ku buryo najya mu ijuru, ariko nanone natekerezaga ko ntari mubi cyane ku buryo najya mu muriro w’iteka. Nanone, numvaga bavuga ibya purugatori ariko sinari mbisobanukiwe neza kuko ntigeze mbibona muri Bibiliya.”​—Lionel.

“Nari narigishijwe ko iyo abantu bapfuye bajya mu ijuru, ariko sinabyemeraga neza. Nibwiraga ko iyo umuntu apfuye biba birangiye, mbese ko adashobora kongera kubaho.”​—Fernando.

Ese waba waribajije uti ‘bigenda bite iyo umuntu apfuye? Ese abacu bapfuye bari ahantu bababarizwa? Ese tuzongera kubabona? Ibyo twabyizezwa ni iki?’ Reka tubanze turebe icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’abapfuye, hanyuma dusuzume ibyiringiro itanga ku birebana na bo.

Abapfuye bari mu yihe mimerere?

IGISUBIZO BIBILIYA ITANGA. “Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi, kandi nta bihembo bongera guhabwa, kuko baba baribagiranye, batacyibukwa. Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose, kuko mu mva aho ujya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.”a​—Umubwiriza 9:5, 10.

Muri make iyo umuntu apfuye ashyingurwa mu mva. Imva ni ahantu h’ikigereranyo abapfuye bari, bakaba badashobora kugira icyo bumva cyangwa icyo bakora. Umukiranutsi witwa Yobu yabonaga ate imva? Yari yaratakaje ibye byose, apfusha abana be bose mu munsi umwe kandi arwara ibibyimba umubiri wose. Yinginze Imana agira ati “icyampa ukampisha mu mva [ikuzimu, Bibiliya Yera], ugakomeza kumpisha” (Yobu 1:13-19; 2:7; 14:13). Biragaragara ko Yobu atumvaga ko mu mva ari mu muriro utazima, kuko atari kwifuza kujya ahantu yari kurushaho kubabara. Ahubwo yumvaga ko ari ahantu ho kuruhukira.

Ikindi cyadufasha gusobanukirwa imimerere abapfuye barimo, ni inkuru umunani zo muri Bibiliya zivuga iby’abantu umunani bazutse.​—Reba ingingo ivuga ngo “Abantu umunani bazutse bavugwa muri Bibiliya.”

Muri abo bantu umunani bazutse nta n’umwe wigeze avuga ko aho yari ari yari yishimye cyangwa ko yababazwaga. Ese iyo biza kuba byarabaye ntibari kubivuga, bikandikwa muri Bibiliya kugira ngo abantu bose babimenye? Nyamara nta cyo Bibiliya ibivugaho. Abo bantu bose nta cyo bigeze bavuga kuri iyo ngingo. Kuki? Ni uko bari bameze nk’abari mu bitotsi byinshi, bityo bakaba nta cyo bari bazi. Hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo ibitotsi yerekeza ku rupfu. Urugero, Bibiliya ivuga ko abagaragu b’Imana babiri ari bo Dawidi na Sitefano ‘basinziriye mu rupfu.’​—Ibyakozwe 7:60; 13:36.

None se hari ibihe byiringiro ku bantu bapfuye? Ese bashobora gukanguka bakava muri ibyo bitotsi?

a Muri Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya, ijambo ry’igiheburayo “Shewoli” n’iry’ikigiriki “Hadesi,” mu kinyarwanda ahindurwamo “imva.” Hari Bibiliya zikoresha ijambo “ikuzimu,” ariko igitekerezo cyo kubabariza abantu mu muriro w’iteka ntikiboneka mu Byanditswe.

ABANTU UMUNANI BAZUTSE BAVUGWA MURI BIBILIYAb

Umwana w’umupfakazi. Umuhanuzi Eliya yazuye umwana w’umuhungu w’umupfakazi wari utuye i Sarefati, mu majyaruguru ya Isirayeli.​—1 Abami 17:17-24.

Umwana w’i Shunemu. Umuhanuzi Elisa wasimbuye Eliya yazuye umwana w’umuhungu wo mu mugi w’i Shunemu, hanyuma amusubiza ababyeyi be.​—2 Abami 4:32-37.

Umuntu wajugunywe mu mva. Umurambo w’umugabo wajugunywe mu mva umuhanuzi Elisa yari yarahambwemo, hanyuma uwo murambo ukoze ku magufwa ya Elisa, uwari umaze gupfa ahita azuka.​—2 Abami 13:20, 21.

Umwana w’umupfakazi w’i Nayini. Yesu yahagaritse urugendo rw’abari bavuye mu mugi wa Nayini bajya gushyingura, maze azura umuhungu wari wapfuye amusubiza nyina wari wishwe n’agahinda.​—Luka 7:11-15.

Umukobwa wa Yayiro. Yayiro wari umutware w’urusengero yinginze Yesu ngo amukirize umukobwa we wari urwaye. Uwo mukobwa amaze gupfa Yesu yaramuzuye.​—Luka 8:41, 42, 49-56.

Incuti ya Yesu yitwaga Lazaro. Yesu yazuye Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye abantu benshi babireba.​—Yohana 11:38-44.

Dorukasi. Intumwa Petero yazuye uwo mugore wakundwaga cyane bitewe n’ibikorwa byinshi by’ineza yakoraga.​—Ibyakozwe 9:36-42.

Utuko. Umusore witwaga Utuko yahanutse mu idirishya ryo hejuru ahita apfa, maze intumwa Pawulo aramuzura.​—Ibyakozwe 20:7-12.

b Umuzuko wa Yesu Kristo utandukanye cyane n’uw’abo bantu umunani bazutse, nk’uko turi buze kubibona mu ngingo ikurikira.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze