ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/9 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Ubwami bw’Imana burategeka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Bibiliya: amateka ahuje n’ukuri, ubuhanuzi bwiringirwa
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butwigisha iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 7
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/9 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Kuki ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ari ubw’ingenzi?

Yesu ari ku musozi w’imyelayo avugana na zimwe mu ntumwa ze

Kuki Bibiliya ivuga ibintu biba muri iki gihe?​—Luka 21:10, 11

Bibiliya irimo ubuhanuzi bwinshi kandi yerekana uko buzagenda busohora, ariko ibyo nta muntu wabishobora. Bityo, isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ni gihamya ifatika yemeza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Soma muri Yosuwa 23:14; 2 Petero 1:20, 21.

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, butuma twizera Imana mu buryo bwuzuye (Abaheburayo 11:​1). Nanone buduha icyizere cy’uko amasezerano y’Imana avuga ibirebana n’ibyiza biri imbere, azasohora. Ku bw’ibyo, ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butuma tugira ibyiringiro bihamye.​—Soma muri Zaburi 37:29; Abaroma 15:4.

Ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro?

Ubuhanuzi bumwe buburira abagaragu b’Imana kugira ngo bagire icyo bakora. Urugero, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonye ubuhanuzi bumwe na bumwe busohora, bava muri Yerusalemu. Nyuma yaho, igihe uwo mugi warimburwaga bitewe n’uko abaturage bawo bari baranze Yesu, abo Bakristo bo bari barahungiye kure, ahantu hari umutekano.​— Soma muri Luka 21:20-22.

Muri iki gihe ubuhanuzi bwasohoye bugaragaza ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzavanaho ubutegetsi bwose bw’abantu (Daniyeli 2:​44; Luka 21:​31). Ubwo rero, birihutirwa ko buri wese muri twe agira icyo akora, kugira ngo yemerwe n’Umwami wimitswe n’Imana ari we Yesu Kristo.​—Soma muri Luka 21:34-36.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 2 muri iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze