ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/10 p. 5
  • Kuki Imana idusaba ko tuyisenga?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Imana idusaba ko tuyisenga?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Iba ishaka ko tuba incuti zayo
  • Iba ishaka kudufasha
  • Twaremanywe icyifuzo cyo gusenga
  • Ese Imana yumva amasengesho yawe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Kwegera Imana mu Isengesho
    Ni iki Imana Idusaba?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/10 p. 5

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE GUSENGA BIFITE AKAMARO?

Kuki Imana idusaba ko tuyisenga?

Iba ishaka ko tuba incuti zayo

Incuti ziraganira kugira ngo zishimangire ubucuti bwazo. Imana na yo idusaba kuyisenga kugira ngo tunoze ubucuti dufitanye na yo. Yaravuze iti “muzampamagara muze munsenge, kandi nzabumva” (Yeremiya 29:12). Nuvugana n’Imana mu isengesho ‘uzayegera na yo ikwegere’ (Yakobo 4:8). Bibiliya itwizeza ko “Yehova aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose” (Zaburi 145:18). Uko tuzagenda turushaho kumusenga, ni ko ubucuti dufitanye na we buzagenda burushaho gukomera.

“Yehova aba hafi y’abamwambaza bose.”​—Zaburi 145:18.

Iba ishaka kudufasha

Yesu yagize ati “ni nde muri mwe umwana we yasaba umugati akamuha ibuye? Cyangwa se wenda yamusaba ifi akamuha inzoka? None se niba muzi guha abana banyu impano nziza, . . . So wo mu ijuru we ntazarushaho guha ibintu byiza ababimusaba” (Matayo 7:9-11)? Imana idusaba kuyisenga kuko ‘itwitaho’ kandi ikaba ishaka kudufasha (1 Petero 5:7). Nanone idusaba kuyitura ibibazo byacu. Bibiliya igira iti “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.”​—Abafilipi 4:6.

Twaremanywe icyifuzo cyo gusenga

Impuguke mu birebana n’imibereho y’abantu zemeza ko abantu benshi baba bifuza gusenga. Yewe na bamwe mu bavuga ko batemera Imana n’abemeragato barabikenera.a Ibyo bigaragaza ko abantu baremanywe icyifuzo cyo gusenga. Yesu yagize ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Uburyo bumwe bwo kubigeraho ni ukuganira n’Imana buri gihe mu isengesho.

Nidusenga Imana nk’uko ibidusaba, bizatugirira akahe kamaro?

a Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Pew mu wa 2012, bwagaragaje ko 11 ku ijana by’abantu batemera Imana bo muri Amerika, basenga nibura rimwe mu kwezi.

Ni ibiki twashyira mu isengesho?

Bibiliya igaragaza ko mu isengesho dushobora kuvugamo ibintu bitandukanye. Muri byo harimo:

  • Kwicuza. “Nakwaturiye icyaha cyanjye, sinatwikira ikosa ryanjye.”​— Zaburi 32:5.

  • Gushimira. “Ni byiza gushimira Yehova.”​— Zaburi 92:1.

  • Gusingiza Imana. “Nzasingiza Yehova igihe cyose; akanwa kanjye kazahora kavuga ishimwe rye.”​—Zaburi 34:1.

  • Gusaba Imana ubuyobozi. “Umpe kugendera mu nzira y’amategeko yawe, kuko nyishimira.”​—Zaburi 119:35.

  • Gusaba imbaraga. “Unyiteho kandi ungirire neza. Uhe umugaragu wawe imbaraga.”​—Zaburi 86:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze