ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/10 p. 15
  • Mubabarirane rwose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mubabarirane rwose
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • ‘[Mukomeze] Kubabarirana Ibyaha’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Mubabarirane rwose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Kubabarira ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Mbese, Ubabarira nk’Uko Yehova Abigenza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/10 p. 15

INAMA ZA KERA ARIKO ZIGIFITE AKAMARO

Mubabarirane rwose

IHAME RYA BIBILIYA: “Mukomeze . . . kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.”​—Abakolosayi 3:13.

Umugore usa n’usezera undi mugore maze agahita agenda

Ibyo bisobanura iki? Bibiliya igereranya icyaha n’ideni naho imbabazi ikazigereranya no gusonera umuntu umwenda (Luka 11:4). Hari igitabo cyavuze ko muri Bibiliya, ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “kubabarira” risobanura “guharira umuntu umwenda burundu.” Iyo tubabariye umuntu wadukoshereje, ntitwongera kumurwara inzika, ahubwo ibibazo twagiranye biba birangiye. Kubabarira tubikuye ku mutima, ntibisobanura ko dushyigikira ibibi, cyangwa ko tutababajwe n’ikosa badukoreye. Ahubwo bisobanura ko twirinda kubika inzika, ndetse no mu gihe ‘twagize icyo dupfa n’undi’ muntu gifatika.

Ese iyo nama iracyafite akamaro? Kubera ko tudatunganye, twese turacumura (Abaroma 3:23). Bityo rero, birakwiriye ko tubabarira abandi kuko byatinda byatebuka, natwe tuzakenera ko batubabarira. Nanone kandi, iyo tubabariye abandi bitugirira akamaro. Mu buhe buryo?

Abagore babiri bahoberana

Iyo tutababariye abandi tugakomeza kurakara no kubika inzika, tuba twihemukira. Ibyo bishobora kutubuza ibyishimo, bikaduteza akaga kandi bigatuma tuba abantu babi. Nanone bishobora kudutera indwara zikomeye. Dogiteri Yoichi Chida na Porofeseri Andrew, baravuze bati “ubushakashatsi bwa vuba aha, bwagaragaje ko uburakari bushobora gutuma umuntu aba umugome cyangwa bukamutera indwara y’umutima.”​—Journal of the American College of Cardiology.

Icyakora kubabarira abandi byo bifite akamaro. Iyo tubabariye abandi tubikuye ku mutima byimakaza ubumwe n’amahoro, bityo bigatuma tubana neza. Icy’ingenzi kurushaho ni uko tuba twigana Imana, yo itubabarira ibyaha byacu, kandi na yo iba yiteze ko natwe tubabarira abandi.​—Mariko 11:25; Abefeso 4:32; 5:1.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze