ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 15/10 p. 3
  • ‘Dukomeze kubaha cyane abantu bameze batyo’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Dukomeze kubaha cyane abantu bameze batyo’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ni iki?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Uko Inteko Nyobozi ikora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Inteko Nyobozi ikora ite muri iki gihe?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Urukundo rutuma bunga ubumwe—Raporo y’inama iba buri mwaka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 15/10 p. 3
Ishusho igaragaza abagize imwe muri komite z’Inteko Nyobozi bari mu nama

‘Dukomeze kubaha cyane abantu bameze batyo’

KUVA mu mwaka wa 1992, Inteko Nyobozi yashyizeho abasaza b’Abakristo b’inararibonye kandi bakuze mu buryo bw’umwuka, kugira ngo bafashe komite zayo gusohoza umurimo ikora.a Abo bagabo bo mu ‘zindi ntama,’ bafasha mu buryo bugaragara Inteko Nyobozi (Yoh 10:16). Bajya mu nama iba buri cyumweru ya komite bashinzwe gufasha, bagatanga amakuru aba akenewe n’ibitekerezo by’icyakorwa. Abagize Inteko Nyobozi ni bo bafata imyanzuro ya nyuma, hanyuma abo bavandimwe babafasha bakareba ko iyo myanzuro ishyirwa mu bikorwa, kandi baba biteguye gukora ikintu icyo ari cyo cyose basabwe gukora. Baherekeza abagize Inteko Nyobozi mu makoraniro yihariye n’amakoraniro mpuzamahanga. Nanone bashobora gusabwa gusura ibiro by’amashami ari intumwa zihagarariye icyicaro gikuru.

Umwe muri abo bavandimwe bafasha Inteko Nyobozi watangiranye n’iyo gahunda, yaravuze ati “iyo nitaye ku nshingano zanjye neza, Inteko Nyobozi yita ku bintu by’umwuka mu buryo bwuzuye.” Hari undi muvandimwe washubije amaso inyuma mu myaka isaga makumyabiri amaze afasha Inteko Nyobozi, maze aravuga ati “uwo murimo uranshimisha cyane kurusha undi murimo wose nakora.”

Hari imirimo myinshi Inteko Nyobozi ishinga abayifasha, kandi yishimira umurimo abo bavandimwe b’indahemuka bakorana umwete. Nimucyo twese ‘dukomeze kubaha cyane abantu bameze batyo.’​—⁠Fili 2:29.

a Niba wifuza kumenya muri make ibyo komite esheshatu z’Inteko Nyobozi zikora, reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Uko Inteko Nyobozi yita ku nyungu z’Ubwami” kari mu gice cya 12 cy’igitabo Ubwami bw’Imana burategeka.

Abavandimwe bafasha Komite z’Inteko Nyobozi

Komite y’Abahuzabikorwa

  • John Ekrann

  • Robert Wallen

Komite Ishinzwe Abakozi

  • Gerald Grizzle

  • Patrick LaFranca

  • Daniel Molchan

  • Ralph Walls

Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo

  • Don Adams

  • Robert Butler

  • Harold Corkern

  • Donald Gordon

  • Robert Luccioni

  • Alex Reinmueller

  • David Sinclair

Komite Ishinzwe Umurimo

  • Gary Breaux

  • Joel Dellinger

  • Seth Hyatt

  • Christopher Mavor

  • Baltasar Perla, Jr.

  • William Turner, Jr.

  • Robert Wallen

  • Leon Weaver, Jr.

Komite Ishinzwe ibyo Kwigisha

  • Ronald Curzan

  • Kenneth Flodin

  • William Malenfant

  • Mark Noumair

  • David Schafer

Komite Ishinzwe Ubwanditsi

  • Robert Ciranko

  • James Mantz

  • Izak Marais

  • Gene Smalley

  • John Wischuk

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze