ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/11 pp. 6-7
  • Uko Imana yabonaga intambara mu kinyejana cya mbere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko Imana yabonaga intambara mu kinyejana cya mbere
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Uko Imana yabonaga intambara mbere ya Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Uko Imana ibona intambara muri iki gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Imana ibona ite intambara?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ese birakwiriye ko Abakristo bifatanya mu ntambara?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/11 pp. 6-7

INGINGO Y’IBANZE | IMANA IBONA ITE INTAMBARA?

Uko Imana yabonaga intambara mu kinyejana cya mbere

Abari bagize ubwoko bw’Imana barakandamizwaga. Kimwe n’abakurambere babo, Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere basengaga Imana ubudasiba bayisaba ko yabatabara, ikabaca ku ngoyi y’Abaroma. Nyuma yaho, bumvise ibya Yesu. Ese ni we Mesiya wari warahanuwe? Ntibitangaje rero kuba abenshi ‘bariringiraga ko uwo muntu ari we wari kuzacungura Isirayeli’ akayikura ku ngoyi y’Abaroma (Luka 24:21). Icyakora, amaso yaheze mu kirere. Ahubwo mu mwaka wa 70, ingabo z’Abaroma zarabateye, zisenya Yerusalemu n’urusengero rwaho.

Byari byagenze bite? Kuki Imana itarwaniriye ubwoko bwayo nk’uko yari yarabigenje mbere yaho? Kuki se itabahaye uburenganzira bwo gushoza intambara kugira ngo bibohore? Ese Imana yari yarahinduye uko ibona intambara? Oya, ariko hari ikintu gikomeye cyari cyarahindutse ku birebana n’Abayahudi. Bari baranze kwemera ko Yesu Umwana w’Imana ari we Mesiya (Ibyakozwe 2:36). Ibyo byatumye ubucuti bwihariye bari bafitanye n’Imana buzamo agatotsi.—Matayo 23:37, 38.

Ishyanga ry’Abayahudi n’Igihugu cy’Isezerano, ntibyari bikirinzwe n’Imana. Nanone, Abayahudi ntibashoboraga kujya mu ntambara bibwira ko Imana yari kuzabatera ingabo mu bitugu. Yesu yavuze ko imigisha Abisirayeli babonaga bitewe n’uko bari ubwoko bw’Imana, yari kuzahabwa abagize ishyanga rishya, ari bo Bibiliya yita “Isirayeli y’Imana” (Abagalatiya 6:16; Matayo 21:43). Isirayeli y’Imana igizwe n’itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka. Mu kinyejana cya mbere ni bwo babwiwe bati “ubu muri ubwoko bw’Imana.”—1 Petero 2:9, 10.

Ese kuba Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bamaze kuba “ubwoko bw’Imana,” byatumye ibarwanirira, kugira ngo ibakure ku ngoyi y’Abaroma? Yaba se yarabahaye uburenganzira bwo kurwanya Abaroma? Oya. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo Imana yemeye ko habaho intambara, ni yo igena igihe igomba kubera, nk’uko ingingo ibanza yabivuze. Imana ntiyarwaniriye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere cyangwa ngo ibemerere gushoza intambara. Urebye, igihe Imana yari yaragennye cyo kurwanya abakora ibibi cyari kitaragera.

Ku bw’ibyo, kimwe n’abagaragu b’Imana ba mbere yaho, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagombaga gutegereza igihe Imana yageneye gukuraho ibibi. Yari itarabaha uburenganzira bwo kujya mu ntambara ngo barwanye abanzi babo. Yesu Kristo yabisobanuye neza mu nyigisho ze. Urugero, yabujije abigishwa be kwishora mu ntambara, ahubwo arababwira ati “mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza” (Matayo 5:44). Yavuze ukuntu Yerusalemu yari kazaterwa n’ingabo z’Abaroma mu kinyejana cya mbere, asaba abigishwa be guhunga aho kurwana. Kandi koko amaherezo baje guhunga.—Luka 21:20, 21.

Nanone intumwa Pawulo yahumekewe n’umwuka w’Imana aravuga ati “ntimukihorere, . . . kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura,’ ni ko Yehova avuga” (Abaroma 12:19). Pawulo yasubiyemo amagambo Imana yari yaravuze mu myaka ibarirwa mu magana mbere yaho, ari mu Balewi 19:18 no mu Gutegeka kwa Kabiri 32:35. Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, uburyo bumwe Imana yakoresheje kugira ngo ihorere abagaragu bayo ba kera, ni ukubafasha mu ntambara barwanaga n’abanzi babo. Ayo magambo Pawulo yavuze rero, agaragaza ko Imana itari yarahinduye uko yabonaga intambara. Mu kinyejana cya mbere, Imana yari ikibona ko intambara ari bwo buryo bukwiriye bwo guhorera abagaragu bayo, ikabakiza ibibi no gukandamizwa. Icyakora, kimwe no mu bihe bya kera, ni yo yonyine yari izi igihe iyo ntambara yari kubera n’abagombaga kuyirwana.

Biragaragara ko Imana itigeze yemerera Abakristo bo mu kinyejana cya mbere kujya mu ntambara. Ese muri iki gihe, hari abo Imana yemerera kujya mu ntambara? Ese ubu ni bwo Imana igiye kurwanirira abagaragu bayo? Imana ibona ite intambara muri iki gihe? Ingingo ikurikira irasubiza ibyo bibazo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze