ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/11 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Abapfuye bazazuka
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Umuzuko ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/11 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ese abapfuye bazazuka?

Abantu bakira abazutse muri paradizo

Uwaremye abantu ashobora no kubazura

Yehova Imana ni we soko y’ubuzima (Zaburi 36:9). Ubwo rero, afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Bibiliya itwizeza ko azabazura mu gihe kizaza (Soma mu Byakozwe 24:15). Ariko se kuki azabazura?

Ubundi, Umuremyi wacu yari yaragambiriye ko abantu babaho iteka ku isi (Intangiriro 1:31; 2:15-17). Kugeza ubu ni byo abifuriza. Iyo abonye imibabaro duhura na yo muri iki gihe n’ukuntu tubaho igihe gito, biramubabaza cyane.—Soma muri Yobu 14:1, 14, 15.

Abazazuka bazaba he?

Ese Imana yaremeye abantu kuba mu ijuru? Oya. Abamarayika ni bo yaremeye kuba mu ijuru, naho abantu ibaremera kuba ku isi (Intangiriro 1:28; Yobu 38:4, 7). Zirikana ko abantu Yesu yazuye, yabazuriye hano ku isi. Ku bw’ibyo, abenshi mu bazazuka mu gihe kizaza bazaba ku isi.—Soma muri Yohana 5:28, 29; 11:44.

Icyakora, Imana yatoranyije abantu bake bazajya kuba mu ijuru, aho ibiremwa by’umwuka biba (Luka 12:32; 1 Abakorinto 15:49, 50). Abazurirwa kuba mu ijuru bazafatanya na Kristo gutegeka isi.—Soma mu Byahishuwe 5:9, 10.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka kuri www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze