ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/12 pp. 6-7
  • Uko wasobanukirwa Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wasobanukirwa Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • NI IKI CYAFASHIJE ABANTU BA KERA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?
  • NI IKI CYADUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA MURI IKI GIHE?
  • Urubuga rwihariye
    Nimukanguke!—2014
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2014
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2014
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/12 pp. 6-7

INGINGO Y’IBANZE | NI IKI CYAGUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?

Uko wasobanukirwa Bibiliya

Tekereza wasuye ikindi gihugu kandi akaba ari ubwa mbere ukigezemo. Uhasanze abantu, imico, ibyokurya n’amafaranga utamenyereye. Birumvikana ko ibyo bishobora kugutesha umutwe.

Ibyo ni na ko bigenda iyo usomye Bibiliya bwa mbere. Iyo uyisoma, umera nk’usubiye mu isi ya kera utazi. Utangira kumva abantu bitwa Abafilisitiya, ukumva imico idasanzwe nko ‘gushishimura imyambaro,’ cyangwa ukumva bavuze ibyokurya byitwa manu n’igiceri cyitwa idarakama (Kuva 16:31; Yosuwa 13:2; 2 Samweli 3: 31; Luka 15:9). Ibyo byose bishobora kugutera urujijo. Kimwe n’umuntu ugeze mu kindi gihugu bwa mbere, iyo ubonye ugusobanurira ibintu bimwe na bimwe, birushaho kuba byiza.

NI IKI CYAFASHIJE ABANTU BA KERA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?

Kuva igihe Ibyanditswe Byera byandikiwe mu kinyejana cya 16 Mbere ya Yesu, abantu bagiye bafashwa kubisobanukirwa. Urugero, Mose wabaye umuyobozi wa mbere w’ishyanga rya Isirayeli, ‘yasobanuye’ Ibyanditswe byariho icyo gihe.—Gutegeka kwa Kabiri 1:5.

Mu myaka igera ku gihumbi yakurikiyeho, hari hakiboneka abantu bashoboye gusobanura Ibyanditswe. Mu wa 455 Mbere ya Yesu, Abayahudi benshi n’abana babo bahuriraga i Yerusalemu ku karubanda, maze abari bafite inshingano yo kwigisha Bibiliya ‘bagasoma mu gitabo [cyera] mu ijwi riranguruye.’ Nanone ‘basobanuraga ibyo basomaga kandi bakabyumvikanisha.’—Nehemiya 8:1-8.

Imyaka igera kuri 500 nyuma yaho, Yesu Kristo na we yakoze uwo murimo wo kwigisha. Ikintu cy’ibanze abantu bari bamuziho ni uko yigishaga neza (Yohana 13:13). Yigishaga imbaga y’abantu benshi cyangwa umuntu ku giti cye. Umunsi umwe yahaye disikuru imbaga y’abantu, maze “batangazwa n’uburyo bwe bwo kwigisha” (Matayo 5: 1, 2; 7: 28). Mu ntangiriro z’umwaka wa 33, yaganiriye n’abigishwa be babiri berekezaga mu mudugudu wari hafi ya Yerusalemu, ‘abasobanurira Ibyanditswe.’—Luka 24:13-15, 27, 32.

Abigishwa ba Yesu na bo bigishaga Ijambo ry’Imana. Hari igihe umutegetsi wo muri Etiyopiya yarimo asoma Ibyanditswe Byera, hanyuma umwigishwa witwaga Filipo aramwegera, aramubaza ati “ese ibyo usoma urabisobanukiwe koko?” Uwo Munyetiyopiya yaramushubije ati “mu by’ukuri se, nabisobanukirwa nte ntabonye unyobora?” Nuko Filipo atangira kumusobanurira.—Ibyakozwe 8: 27-35.

NI IKI CYADUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA MURI IKI GIHE?

Kimwe n’abigishaga Bibiliya kera, Abahamya ba Yehova bakora umurimo wo kwigisha abantu Bibiliya mu bihugu 239 (Matayo 28:19, 20). Bigisha Bibiliya abantu barenga miriyoni icyenda, icyumweru kigashira ikindi kigataha. Mu bo bigisha Bibiliya harimo abantu benshi batari Abakristo. Bayigisha ku buntu kandi bashobora kukwigishiriza mu rugo cyangwa ahandi hantu hakunogeye. Hari n’abiga bakoresheje uburyo bwa videwo kuri telefoni, orudinateri cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Niba wifuza kwiga Bibiliya, ushobora kubaza umwe mu Bahamya ba Yehova. Uzibonera ko Ibyanditswe Byera bitagoye kubisobanukirwa, ahubwo ko “bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka,” kugira ngo ube ‘wujuje ibisabwa byose, ufite ibikenewe byose kugira ngo ukore umurimo mwiza wose.’—2 Timoteyo 3: 16, 17.

Reba videwo ifite umutwe uvuga ngo Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?, kuri www.jw.org/rw

Reba videwo ifite umutwe uvuga ngo Kwiga Bibiliya bikorwa bite?, kuri www.jw.org/rw

Iboneka no kuri interineti

Umugore uri muri resitora areba ku rubuga rwa jw.org

Ese wifuza gusobanukirwa Bibiliya, bitabaye ngombwa ko hagira ubigufashamo? Jya ku rubuga rwa jw.org/rw. Urwo rubuga rubonekaho inyigisho zitandukanye zishingiye kuri Bibiliya mu ndimi zirenga 700. Dore ingero:

Ibibazo abantu bakunda kwibaza

  • Kubaho bimaze iki?

  • Kuki abantu bapfa?

  • Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

(Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA)

Ibibazo by’umuntu ku giti cye

  • Icyo wakora mu gihe uhangayitse

  • Mu gihe urwaye indwara idakira

  • Uko wahangana n’ikibazo cy’amafaranga n’amadeni

(Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA)

Inama zigenewe umuryango

  • Icyabafasha kureka gutongana

  • Uko warera abana bawe neza

  • Jya ucengeza amahame mbwirizamuco mu bana bawe

(Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > ABASHAKANYE & ABABYEYI)

Inama zigenewe urubyiruko

  • Nakora iki mu gihe hari umbuza amahwemo ashaka ko turyamana?

  • Nakora iki niba hari abannyuzura?

  • Uko wahangana n’irungu

(Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > URUBYIRUKO)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze