ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 1 pp. 4-5
  • Ingaruka z’ubuhemu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ingaruka z’ubuhemu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • BITUMA UTAKARIZWA ICYIZERE
  • UBUHEMU BUMEZE NK’INDWARA YANDURA
  • Kuba inyangamugayo ntibyoroshye
    Nimukanguke!—2012
  • Akamaro ko kuba inyangamugayo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Tube indakemwa muri byose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 1 pp. 4-5
Abagore babiri baganira

INGINGO Y’IBANZE | KUKI TUGOMBA KUBA INYANGAMUGAYO?

Ingaruka z’ubuhemu

“Kubeshya bituma dukemura ibibazo dufite; ikibi ni ugukabya.”—Samantha, Afurika y’Epfo.

Ese wemeranya na Samantha? Kimwe na we, twese twagiye duhura n’ibigeragezo. Icyakora uko twitwara mu gihe duhuye n’ikigeragezo gishobora gutuma duhemuka, ni byo byerekana abo turi bo. Urugero, ushobora guhemuka kugira ngo ukunde uhabwe icyubahiro, ariko iyo bigaragaye ko wahemutse, bikugiraho ingaruka. Dore zimwe muri zo.

BITUMA UTAKARIZWA ICYIZERE

Kwizerana bituma abantu babana neza kandi bakumva batuje. Ariko burya kugirirwa icyizere biraharanirwa. Abantu bizerana iyo bamaze kumenyerana, bakajya babwizanya ukuri kandi bakirinda ubwikunde. Icyakora guhemuka, niyo byaba incuro imwe gusa, bituma utakarizwa icyizere kandi kongera kukigarurirwa ntibyoroshye.

Ese waba warigeze guhemukirwa n’uwo wizeraga? Wumvise umeze ute? Ushobora kuba warababaye cyane, ndetse ukumva umanjiriwe. Ibyo rwose bitera agahinda kandi bitanya incuti.

UBUHEMU BUMEZE NK’INDWARA YANDURA

Ubushakashatsi bwakozwe n’umwarimu witwa Robert Innes wigisha iby’ubukungu muri kaminuza ya Kaliforuniya, bwagaragaje ko “ubuhemu bwandura.” Ku bw’ibyo, ubuhemu ni nka virusi. Uko ugenda ukorana n’abahemu, ni ko bagenda “bakwanduza” ubuhemu.

Ni iki cyagufasha kwirinda ubuhemu? Dore amahame yo muri Bibiliya yabigufashamo.

Uburyo butandukanye bwo guhemuka

Kubeshya

Umugabo ukuramo impeta

ICYO BISOBANURA. Kubeshya ni ukutabwiza ukuri umuntu ubifitiye uburenganzira. Bikubiyemo kugoreka cyangwa guhisha ukuri kugira ngo batagutahura, cyangwa guhisha amakuru y’ingenzi kugira ngo ubone ibyo wifuza. Nanone bikubiyemo kuvuga ibintu by’ukuri wongeramo umunyu, kugira ngo wigaragaze uko utari.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. “Yehova yanga urunuka umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze” (Imigani 3:32). “Ni yo mpamvu ubwo mwamaze kwiyambura ikinyoma, umuntu wese muri mwe akwiriye kubwizanya ukuri na mugenzi we.”—Abefeso 4:25.

Gusebanya

Abagabo babiri bongorerana, undi akabinjirana

ICYO BISOBANURA. Ni ukubeshyera umuntu cyangwa kumuharabika.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. “Umunyamatiku ahora akurura amakimbirane, kandi usebanya atanya incuti magara” (Imigani 16:28). “Ahatari inkwi umuriro urazima, kandi ahatari umuntu usebanya amakimbirane arahosha.”—Imigani 26:20.

Kuriganya

Umugabo werekana amasaha yahishe mu mufuka w’ikote

ICYO BISOBANURA. Ni ugushuka umuntu ukamurya amafaranga cyangwa ikindi kintu ukoresheje uburyarya.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. “Ntuzariganye umukozi ukorera ibihembo ufite ibibazo kandi w’umukene” (Gutegeka kwa Kabiri 24:14, 15). “Uriganya uworoheje aba atutse uwamuremye, ariko ugirira neza umukene aba ahesheje ikuzo uwamuremye.”—Imigani 14:31.

Kwiba

Umuntu wiba ikotomoni mu gakapu

ICYO BISOBANURA. Ni ugutwara ikintu cy’umuntu atakiguhaye kandi atabizi.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. “Umujura ntakongere kwiba, ahubwo akorane umwete akoreshe amaboko ye umurimo mwiza, kugira ngo abone icyo aha abafite icyo bakennye” (Abefeso 4:28). “Ntimuyobe. . . . abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana n’abanyazi, ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”—1 Abakorinto 6:9, 10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze