ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 2 pp. 3-4
  • Ese koko byabayeho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese koko byabayeho?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBIMENYETSO BYEMEZA KO BYABAYEHO
  • ESE YESU YARAZUTSE?
  • Umuzuko wa Yesu utumariye iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ese koko Yesu yarazutse?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Amavanjiri—Mbese, ni inkuru y’ibyabayeho koko cyangwa ni inkuru z’impimbano?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Twizeye rwose ko abapfuye bazazuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 2 pp. 3-4
Umurambo wa Yesu umanurwa ku giti cy’umubabaro mu gihe abigishwa be bari bahagaze kure babireba

INGINGO Y’IBANZE | KUKI YESU YABABAJWE KANDI AKICWA?

Ese koko byabayeho?

Yesu w’i Nazareti yishwe mu rugaryi rwo mu wa 33. Bamushinjaga ko agandisha abaturage, baramukubita hanyuma bamumanika ku giti. Nubwo yapfuye urw’agashinyaguro, Imana yaramuzuye maze nyuma y’iminsi 40 ajya mu ijuru.

Iyo nkuru ishishikaje tuyisanga mu Mavanjiri yo mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo, bakunze kwita Isezerano Rishya. Ese koko byabayeho? Icyo ni ikibazo cy’ingenzi cyane dukwiriye gutekerezaho, kuko biramutse bitarabayeho, ibyo Abakristo bizera n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, ntibyaba bifite ishingiro (1 Abakorinto 15:14). Ariko niba byarabayeho koko, twaba dufite icyizere cy’uko mu gihe kizaza ibintu bizaba byiza kandi ntibyaba bikwiriye ko iyo nkuru tuyihererana. None se ibivugwa muri izo nkuru zo mu Mavanjiri byabayeho?

IBIMENYETSO BYEMEZA KO BYABAYEHO

Amavanjiri atandukanye n’imigani y’imihimbano, kuko avuga buri kantu kose neza adaciye ku ruhande. Urugero, havugwamo amazina y’ahantu hashobora gusurwa muri iki gihe n’ay’abantu bazwi mu mateka.—Luka 3:1, 2, 23.

Abanditsi batari aba Bibiliya bo mu kinyejana cya mbere n’icya kabiri, bagize icyo bavuga kuri Yesu.a Uburyo abantu bakoresheje bamwica bwari busanzweho mu gihe cy’Abaroma. Nanone ibivugwa muri izo nkuru ni ukuri nyako, kuko havugwamo n’amakosa yakozwe na bamwe mu bigishwa ba Yesu (Matayo 26:56; Luka 22:24-26; Yohana 18:10, 11). Ibyo byose byerekana ko abanditsi b’Amavanjiri bavugishaga ukuri igihe bandikaga inkuru zivuga ibirebana na Yesu.

ESE YESU YARAZUTSE?

Nubwo muri rusange abantu bemera ko Yesu yabayeho kandi agapfa, hari abashidikanya ko yazutse, yewe n’intumwa ze ntizahise zibyemera (Luka 24:11). Icyakora abigishwa be n’izo ntumwa bamaze kumubona mu bihe bitandukanye, ntibongeye gushidikanya. Abantu bamwiboneye yazutse barenga 500.—1 Abakorinto 15:6.

Abigishwa ba Yesu bahaze amagara yabo bagenda babwira abantu bose ko Yesu yazutse, ku buryo bageze n’ubwo babibwira abari baramwishe (Ibyakozwe 4:1-3, 10, 19, 20; 5:27-32). Ese abo bigishwa bose bari kuvuga iby’uwo muzuko bashize amanga batyo, batizeye neza ko yazutse? Mu by’ukuri, kuba Yesu yarazutse ni byo byatumye itorero rya gikristo rishinga imizi kugeza n’ubu.

Hari ibimenyetso byinshi byemeza ko ibivugwa mu nkuru zo mu Mavanjiri zivuga ko Yesu yapfuye kandi akazuka, ari ukuri koko. Nuzisoma witonze bizatuma wemera udashidikanya ko ibivugwamo byabayeho. Kumenya impamvu byabayeho na byo, bizarushaho gukomeza ukwizera kwawe. Ibyo turabisuzuma mu ngingo ikurikira.

a Tacite wavutse ahagana mu wa 55, yaranditse ati “Kristo, ari na we Abakristo bakomokaho, yahawe igihano gikomeye n’umwe mu ba guverineri bacu witwaga Pontiyo Pilato ku ngoma ya Tiberiyo.” Nanone hari Suétone (wo mu kinyejana cya mbere), umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josèphe (wo mu kinyejana cya mbere) na Pline le Jeune wari guverineri wa Bituniya (mu ntangiriro z’ikinyejana cya kabiri).

Kuki nta bindi bimenyetso bibyemeza?

Dukurikije uruhare rukomeye Yesu yagize ku mibereho y’abantu, twagombye kwitega ko haboneka ibimenyetso bitari ibyo muri Bibiliya byemeza ko yabayeho kandi ko yazutse. Ariko ibyo si ngombwa, kuko hashize imyaka igera hafi ku 2.000 amavanjiri yanditswe kandi inyandiko zo muri icyo gihe zikiriho ni nke cyane (1 Petero 1:24, 25). Nanone kandi ntitwakwitega ko abarwanyaga Yesu bandika ibintu byatuma abantu bamwizera.

Umwe mu ntumwa za Yesu witwaga Petero yavuze iby’izuka rye, agira ati “Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu kandi imuha kwigaragaza, atari ku bantu bose, ahubwo yigaragariza abahamya Imana yashyizeho mbere y’igihe, ari bo twe abasangiye na we ibyokurya n’ibyokunywa, amaze kuzuka mu bapfuye” (Ibyakozwe 10:40, 41). Kuki atiyeretse abantu bose? Ivanjiri ya Matayo ivuga ko igihe abanyamadini b’icyo gihe bamenyaga ko Yesu yazutse, bacuze umugambi wo gusibanganya ibimenyetso bibyemeza.—Matayo 28:11-15.

Ese ibyo bivuga ko Yesu yashakaga ko iby’izuka rye biba ibanga? Oya. Petero yakomeje agira ati “yadutegetse kubwiriza abantu no guhamya mu buryo bunonosoye, ko Uwo ari we Imana yategetse ko aba umucamanza w’abazima n’abapfuye.” Abakristo b’ukuri bakomeza kubihamya no muri iki gihe.—Ibyakozwe 10:42.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze