ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 2 pp. 5-7
  • Kuki Yesu yababajwe kandi akicwa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Yesu yababajwe kandi akicwa?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMPAMVU ABANTU BAPFA
  • UKO IMANA YAKEMUYE ICYO KIBAZO
  • IMPAMVU YESU YABABAJWE KANDI AKICWA
  • IBYO BIDUFITIYE AKAHE KAMARO?
  • Yesu Arakiza—mu Buhe Buryo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Kuki Yesu yapfuye?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Akamaro k’urupfu rwa Yesu n’izuka rye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Incungu Ya Kristo—Inzira y’Agakiza Yateganyijwe n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 2 pp. 5-7
Abantu bo mu moko yose bari muri paradizo bishimimye

INGINGO Y’IBANZE

Kuki Yesu yababajwe kandi akicwa?

‘Icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe [Adamu], n’urupfu rwinjira mu isi binyuze ku cyaha.’—Abaroma 5:12

Adamu na Eva bitegereza urubuto Imana yababujije; Adamu na Eva bashaje; abantu bahetse umurambo

Wasubiza ute umuntu akubajije ati “ese wifuza kubaho iteka?” Abantu benshi bashobora kuvuga ko babyifuza, ariko bakumva ko bidashoboka, kuko abantu basigaye bapfa umusubizo.

Reka noneho tuvuge ko bahinduye ikibazo, bakakubaza bati “ese witeguye gupfa?” Aha ho, abenshi basubiza bati “oya.” Ibyo byerekana ko nubwo duhura n’ibigeragezo n’ingorane, twaremanywe icyifuzo cyo kubaho igihe kirekire. Bibiliya igaragaza ko Imana yaremanye abantu icyifuzo cyo kubaho iteka, igira iti “yashyize mu mitima y’abantu igitekerezo cyo kubaho iteka.”—Umubwiriza 3:11.

Ariko kandi, ikigaragara ni uko abantu batabaho iteka. Kuki bapfa? Ese hari icyo Imana yakoze kugira ngo icyo kibazo gikemuke? Ibisubizo Bibiliya itanga birashimishije kandi bifitanye isano n’impamvu Yesu yababajwe kandi akicwa.

IMPAMVU ABANTU BAPFA

Ibice bitatu bya mbere by’igitabo cyo muri Bibiliya cy’Intangiriro, bivuga ko Imana yabwiye Adamu na Eva ko bari kuzabaho iteka, inababwira icyo bagombaga gukora kugira ngo babigereho. Iyo nkuru nanone ivuga ukuntu batumviye Imana, bigatuma batakaza ibyiringiro byo kubaho iteka. Kubera ko iyo nkuru yanditse mu buryo bworoshye, abantu bayitiranya n’umugani. Nyamara kimwe n’Amavanjiri, ibintu bivugwa mu gitabo cy’Intangiriro si umugani; ahubwo ni ukuri.a

Kuba Adamu atarumviye byagize izihe ngaruka? Bibiliya irasubiza iti ‘icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe [Adamu], n’urupfu rwinjira mu isi binyuze ku cyaha, nguko uko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Abaroma 5:12). Igihe Adamu yasuzuguraga Imana, yari akoze icyaha. Ni yo mpamvu yatakaje ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka kandi agapfa. Adamu yaturaze icyaha kuko ari we twakomotseho. Ni yo mpamvu turwara, tugasaza kandi tugapfa. Ibyo bihuje neza n’ibyavumbuwe n’abahanga muri siyansi ku birebana n’imico abana bakomora ku babyeyi. Ariko se, hari icyo Imana yakoze ngo ikemure icyo kibazo?

UKO IMANA YAKEMUYE ICYO KIBAZO

Imana yagize icyo ikora kugira ngo yishyure icyo Adamu yatakaje, ni ukuvuga ibyiringiro byo kubaho iteka. Yabigenje ite?

Mu Baroma 6:23 hagira hati “ibihembo by’ibyaha ni urupfu.” Ibyo byumvikanisha ko umuntu ukoze icyaha, akwiriye gupfa. Adamu yapfuye azira icyaha, kandi natwe ni cyo tuzira. Nubwo twavutse turi abanyabyaha, si twe byaturutseho. Ni yo mpamvu Imana yohereje umwana wayo Yesu, kugira ngo yishyure “ibyaha” byacu. Yabikoze ite?

Abantu bo mu moko yose bari muri paradizo bishimimye

Urupfu rwa Yesu rwatumye tugira ibyiringiro byo kubaho iteka

Kubera ko Adamu wari utunganye yasuzuguye Imana, agakora icyaha maze akadukururira urupfu, hari hakenewe undi muntu utunganye wari kumvira kugeza apfuye kugira ngo adukize urupfu. Bibiliya igira iti “nk’uko kutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi baba abanyabyaha, ni na ko kumvira k’umuntu umwe kuzatuma benshi baba abakiranutsi” (Abaroma 5:19). Uwo ‘muntu umwe’ ni Yesu. Yavuye mu ijuru, aba umuntu utunganyeb maze aradupfira. Ibyo bishobora gutuma tuba abantu bakiranuka mu maso y’Imana kandi tukagira icyizere cyo kuzagira ubuzima bw’iteka.

IMPAMVU YESU YABABAJWE KANDI AKICWA

None se kuki byabaye ngombwa ko Yesu apfa ngo tuzabone ubuzima bw’iteka? Ese Imana Ishoborabyose ntiyari gutegeka ko abakomoka kuri Adamu babaho iteka, ikibazo kikaba kirakemutse? Nubwo ifite ubwo bubasha, iyo ibigenza ityo yari kuba irenze ku ihame rivuga ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu. Iryo si ihame ryapfa guhinduka bitewe n’imimerere, kuko ari iry’ingenzi ku birebana n’ubutabera nyakuri.—Zaburi 37:28.

Iyo Imana iza kwirengagiza ubutabera, abantu bashoboraga kwibaza niba itari kuzajya ibigenza ityo no mu yindi mimerere. Urugero, ese yari gukoresha ubutabera mu kugena abari kuzabona ubuzima bw’iteka? Ese abantu bari gukomeza kwiringira amasezerano yayo? Kuba Imana yarakurikije ubutabera, biduha icyizere cy’uko buri gihe ikora ibikwiriye.

Kuba Yesu yarapfuye byatumye tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka Paradizo. Muri Yohana 3:16, Yesu yagize ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.” Urupfu rwa Yesu ni gihamya y’uko Imana igira ubutabera nyakuri kandi ko ikunda abantu cyane.

Ariko se, kuki Yesu yahuye n’ibigeragezo kandi agapfa urw’agashinyaguro nk’uko byavuzwe mu Mavanjiri? Kuba Yesu yarahuye n’ibigeragezo bikaze ariko agakomeza kuba indahemuka, byatumye asubiza ikirego Satani yazamuye cy’uko umuntu uhanganye n’ibigeragezo adashobora gukomeza kubera Imana indahemuka (Yobu 2:4, 5). Igihe Satani yagushaga Adamu mu cyaha, bisa n’aho byagaragaye ko icyo kirego gifite ishingiro. Ariko Yesu wari utunganye kimwe na Adamu yakomeje kumvira, nubwo yababajwe bikomeye (1 Abakorinto 15:45). Yerekanye ko iyo Adamu abishaka yari kumvira Imana. Yesu yadusigiye urugero rwiza rwo gushikama mu gihe duhanganye n’ibigeragezo (1 Petero 2:21). Imana yagororeye Umwana wayo imuha ubuzima budapfa mu ijuru, bitewe n’uko yumviye.

IBYO BIDUFITIYE AKAHE KAMARO?

Urupfu rwa Yesu rwatumye tugira ibyiringiro byo kubaho iteka. Wakora iki niba wifuza kubaho iteka? Yesu yatubwiye icyo tugomba gukora agira ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

Abanditsi b’iyi gazeti bagutumiriye kwiga byinshi kurushaho ku byerekeye Yehova Imana y’ukuri n’Umwana wayo Yesu Kristo. Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo bazabigufashamo. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ku rubuga rwacu rwa www.jw.org/rw.

a Reba ingingo igira iti “Amateka yo mu gitabo cy’Intangiriro,” iri ku ipaji ya 986 mu gitabo Étude perspicace des Écritures (Umubumbe wa 1), cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

b Imana yimuriye ubuzima bw’Umwana wayo mu nda ya Mariya, ariko umwuka wera w’Imana uramurinda kugira ngo Mariya atamwanduza ukudatungana.—Luka 1:31, 35.

Gutambagiza umugati udasembuwe mu Rwibutso

“Mujye mukomeza gukora mutya”

Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Yesu yateranyirije hamwe intuma ze z’indahemuka, maze atangiza Urwibutso rw’urupfu rwe. Yarababwiye ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Abahamya ba Yehova bumvira iryo tegeko, bagateranira hamwe buri mwaka kugira ngo bizihize isabukuru y’urupfu rwa Yesu. Umwaka ushize, abantu 19.862.783 ni bo bitabiriye uwo munsi mukuru.

Uyu mwaka, urwibutso rw’urupfu rwa Yesu ruzaba kuwa gatatu tariki 23 Werurwe, izuba rirenze. Wowe, umuryango wawe n’incuti zawe, mutumiriwe kuzaza kumva disikuru ishingiye kuri Bibiliya. Izasobanura impamvu urupfu rwa Yesu ari urw’ingenzi n’akamaro rugufitiye. Kwinjira ni ubuntu kandi nta maturo yakwa. Ushobora kubaza Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo igihe n’aho urwo Rwibutso ruzabera. Nanone ushobora kubireba ku rubuga rwacu rwa www.jw.org/rw.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze