ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 4 p. 8
  • Bibiliya na n’ubu iracyariho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya na n’ubu iracyariho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya irimo ubutumwa buturuka ku Mana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Amateka utari uzi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Ibindi byafasha umuryango
    Nimukanguke!—2018
  • Ubona ute Bibiliya?
    Ubona ute Bibiliya?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 4 p. 8
Umugabo usoma Bibiliya

INGINGO Y’IBANZE | AMATEKA ASHISHIKAJE YA BIBILIYA

Bibiliya na n’ubu iracyariho

Muri iki gihe dushobora gusoma Bibiliya kubera ko yatsinze ibitero byose byayigabweho. Mu gihe uhisemo gusoma Bibiliya ihinduye neza, ushobora kwizera ko urimo usoma umwandiko uhuje n’uw’umwimerere.a None se ko Bibiliya yashoboraga kwangirika, ikaba yaragabweho ibitero bikomeye kandi abantu bakaba barashakaga kugoreka ubutumwa bwayo, kuki byose nta cyo byagezeho? Kuki twavuga ko Bibiliya ari igitabo kidasanzwe?

“Ubu noneho nemera ntashidikanya ko Bibiliya dufite ubu ari impano ituruka ku Mana”

Abantu benshi biga Bibiliya, na bo basanze ‘Ibyanditswe byera byose byarahumetswe n’Imana’ nk’uko intumwa Pawulo yabibonaga (2 Timoteyo 3:16). Bemera ko kuba Bibiliya ikiriho kugeza n’uyu munsi, ari uko yihariye kubera ko ari Ijambo ry’Imana. Faizal, twavuze mu ngingo ibanza, yiyemeje kwiga Bibiliya kugira ngo asuzume izo mpamvu zose. Ibyo yagezeho byaramutangaje cyane. Yaje kumenya ko inyigisho ziganje mu madini yiyita aya gikristo, zitaba muri Bibiliya. Yakozwe ku mutima n’umugambi Imana ifitiye isi nk’uko byanditswe mu Ijambo ryayo.

Yagize ati “ubu noneho nemera ntashidikanya ko Bibiliya dufite ubu ari impano ituruka ku Mana. Niba Imana yararemye isanzure, ifite n’ubushobozi bwo kuduha Bibiliya no kuyirinda. Uwabihakana, yaba ashatse kuvuga ko Imana nta mbaraga ifite cyangwa ko idashobora byose! None se ndi iki ku buryo navuga ko Imana idashobora byose?”—Yesaya 40:8.

a Reba ingingo ivuga ngo “Uko wahitamo Bibiliya ihinduye neza” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2008.

Ni iki kitwemeza ko Bibiliya ari ukuri?

Izi ngingo zasobanuye impamvu Bibiliya yarwanyijwe ariko ikaba ikiriho. None se ni iki cyakwemeza ko Bibiliya ari “ijambo ry’Imana,” aho kuba imigani y’abantu (1 Abatesalonike 2:13)? Reba videwo ivuga ngo Twabwirwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri? (Iri munsi y’isomo rya 3 mu gatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana, kaboneka kuri www.jw.org/rw (Reba ahanditse ngo IBITABO > IBITABO N’UDUTABO)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze