ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 4 pp. 14-15
  • Ibintu bibiri by’ingenzi ukwiriye kugereranya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibintu bibiri by’ingenzi ukwiriye kugereranya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UKO TWAGERERANYA IBYO TWIZERA N’IBYO BIBILIYA YIGISHA
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Yesu Kristo ni muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ni Nde Ujya mu Ijuru, Kandi Kuki?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 4 pp. 14-15

Ibintu bibiri by’ingenzi ukwiriye kugereranya

ESE wumva uri Umukristo? Niba utekereza ko uri we, si wowe wenyine kuko hari abantu basaga miriyari ebyiri, ni ukuvuga umuntu umwe kuri batatu, bavuga ko ari abigishwa ba Kristo. Muri iki gihe, hari amadini abarirwa mu bihumbi avuga ko yemera Kristo, ariko akaba afite inyigisho n’imyizerere bivuguruzanya kandi ntabone ibintu kimwe. Birashoboka ko imyizerere yawe itandukanye n’iy’abandi bavuga ko ari Abakristo. Ese birakwiriye ko usuzuma imyizerere yawe? Ibyo birakwiriye kubera ko byagufasha gukurikiza ibyo Bibiliya isaba Abakristo.

Abigishwa ba Yesu Kristo bo mu kinyejana cya mbere bitwaga “Abakristo” (Ibyakozwe 11:26). Ntibyari ngombwa ko bahabwa andi mazina kubera ko icyo gihe hari idini rimwe rya gikristo. Abakristo bose hamwe bakurikizaga inyigisho n’amabwiriza byatanzwe na Yesu Kristo, kuko ari we watangije iryo dini rya gikristo. Ese no mu idini ryawe ni uko bimeze? Ese ubona ryigisha ibyo Kristo yigishije hamwe n’ibyo abigishwa bo mu kinyejana cya mbere bigishaga? Ni iki cyagufasha kubimenya? Nta kindi cyagufasha uretse gukoresha Bibiliya.

Tekereza kuri ibi: Yesu Kristo yubahaga Ibyanditswe akabona ko ari Ijambo ry’Imana. Ntiyashyigikiraga abantu bahigikaga inyigisho zo muri Bibiliya, bagamije gukomera ku migenzo y’abantu (Mariko 7:9-13). Ubwo rero twakwemeza ko abigishwa b’ukuri ba Yesu bakwiriye kugira imyizerere ishingiye kuri Bibiliya. Buri Mukristo akwiriye kwibaza ati “ese inyigisho zo mu idini ryanjye zihuje n’ibivugwa muri Bibiliya?” Kugira ngo ubone igisubizo cy’icyo kibazo, turagutera inkunga yo kugereranya inyigisho zo mu idini ryawe n’ibyo Bibiliya ivuga.

Yesu yavuze ko tugomba gusenga mu kuri, kandi uko kuri kuboneka muri Bibiliya (Yohana 4:24; 17:17). Intumwa Pawulo yavuze ko kugira ngo tuzabone agakiza tugomba kugira “ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Ubwo rero imyizerere yacu yagombye kuba ishingiye ku kuri ko muri Bibiliya. Ibyo ni ngombwa kuko ari byo bizatuma turokoka.

UKO TWAGERERANYA IBYO TWIZERA N’IBYO BIBILIYA YIGISHA

Turagusaba gusoma ibibazo bitandatu bikurikira, n’ibisubizo Bibiliya itanga. Urebe imirongo yavuzwe, kandi utekereze ku bisubizo byatanzwe, hanyuma wibaze uti “ese ibyo idini ryacu ryigisha bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga?”

Uribonera ko kugereranya ibyo bintu byombi bizakugirira akamaro cyane. Ese witeguye kugereranya n’ibindi idini ryawe ryigisha n’icyo Bibiliya ivuga? Abahamya ba Yehova bazagufasha kugenzura ukuri ko muri Bibiliya. Ushobora gusaba Umuhamya wa Yehova akakwigisha Bibiliya ku buntu, cyangwa ukajya ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw.

1 IKIBAZO: Imana ni nde?

IGISUBIZO: Yehova ari na we Se wa Yesu, ni Imana Ihoraho kandi ni Umuremyi w’ibintu byose.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

“Buri gihe dushimira Imana, Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, iyo dusenga tubasabira.”—Abakolosayi 1:3.

“Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose.”—Ibyahishuwe 4:11.

Nanone reba mu Baroma 10:13; 1 Timoteyo 1:17.

2 IKIBAZO: Yesu Kristo ni nde?

IGISUBIZO: Yesu ni Umwana w’imfura w’Imana. Yesu yararemwe; ubwo rero agira intangiriro. Yesu agandukira Imana kandi akayumvira akora ibyo ishaka.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

‘Data aranduta.’—Yohana 14:28.

“[Yesu] ni we shusho y’Imana itaboneka, akaba n’imfura mu byaremwe byose.”—Abakolosayi 1:15.

Nanone reba muri Matayo 26:39; 1 Abakorinto 15:28.

3 IKIBAZO: Umwuka wera ni iki?

IGISUBIZO: Umwuka wera ni imbaraga Imana ikoresha kugira ngo isohoze umugambi wayo; si umuntu. Abantu bashobora guhabwa umwuka wera bakagira imbaraga.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

“Elizabeti yumvise indamukanyo ya Mariya, umwana wari mu nda ye arasimbagurika. Nuko Elizabeti yuzuzwa umwuka wera.”—Luka 1:41.

“Muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho.” —Ibyakozwe 1:8.

Nanone reba mu Ntangiriro 1:2; Ibyakozwe 2:1-4; 10:38.

4 IKIBAZO: Ubwami bw’Imana ni iki?

IGISUBIZO: Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru. Yesu ni we mwami w’Ubwami bw’Imana. Vuba aha ubwo Bwami buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi hose.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

“Nuko umumarayika wa karindwi avuza impanda ye. Mu ijuru humvikana amajwi aranguruye agira ati ‘ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azaba umwami iteka ryose.’”—Ibyahishuwe 11:15.

Nanone reba muri Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10.

5 IKIBAZO: Ese abeza bose bajya mu ijuru?

IGISUBIZO: Oya. Hari itsinda rito ry’abantu bizerwa, batoranyirijwe kujya mu ijuru; bitwa “umukumbi muto.” Bazafatanya na Kristo gutegeka ari abami.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

“Ntimutinye, mwa mukumbi muto mwe, kuko So yemeye kubaha ubwami.” —Luka 12:32.

“Bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi.”—Ibyahishuwe 20:6.

Nanone reba mu Byahishuwe 14:1, 3.

6 IKIBAZO: Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi n’abantu?

IGISUBIZO: Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, isi izahinduka paradizo, kandi abakiranutsi bazagira amagara mazima, amahoro arambye n’ubuzima bw’iteka.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

“Abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.

“Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Nanone reba muri Zaburi 37:29; 2 Petero 3:13.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze