ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w16 Mata p. 32
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Ibisa na byo
  • Ibimenyetso bifatanya bya kera byabaga bimeze bite?
    Izindi ngingo
  • ‘Umwuka w’Imana uhamya ko ari abana b’Imana’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Umwuka w’Imana ufatanya n’umwuka wacu guhamya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
w16 Mata p. 32

IBIBAZO BY’ABASOMYI

“Gihamya” buri Mukristo wasutsweho umwuka ahabwa n’Imana n’“ikimenyetso” imushyiraho, byerekeza ku ki?​—2 Kor 1:21, 22.

Umuntu uri gushyira ikimenyetso ku ibumba riri ku nyandiko akoresheje impeta

Impeta ishyiraho ikimenyetso yaterwaga ku ibumba cyangwa ku bishashara biri ku nyandiko runaka, kugira ngo igire agaciro

Gihamya: Dukurikije uko igitabo kimwe cyabivuze, ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo “gihamya” mu 2 Abakorinto 1:22 ryari ijambo ryakoreshwaga “mu rwego rw’amategeko no mu by’ubucuruzi,” risobanura “amafaranga ya avansi, amafaranga umuntu aba agomba kubanza kwishyura cyangwa amafaranga atanzweho ingwate, agatuma ubona uburenganzira bwemewe n’amategeko bw’uko ikintu runaka ari icyawe, cyangwa agatuma amasezerano agira agaciro.” Igihembo cyangwa ingororano abasutsweho umwuka bazahabwa, kivugwa mu 2 Abakorinto 5:1-5. Havuga ko bazahabwa umubiri utabora w’abazaba mu ijuru. Nanone kandi icyo gihembo gikubiyemo impano yo kudapfa.—1 Kor 15:48-54.

Mu kigiriki cy’iki gihe, ijambo rifitanye isano n’iryo, rikoreshwa ryerekeza ku mpeta abafiyanse bambikana. Urwo ni urugero rukwiriye gukoreshwa ku birebana n’abazaba mu bagize umugore wa Kristo w’ikigereranyo.—2 Kor 11:2; Ibyah 21:2, 9.

Ikimenyetso: Kera ikimenyetso cyakoreshwaga nka sinya igaragaza nyir’ikintu, kikemeza ko ibivugwa ari ukuri cyangwa kigashyirwa ku masezerano. Ku birebana n’abasutsweho umwuka, umwuka wera ‘ubashyiraho ikimenyetso’ kigaragaza ko ari umutungo w’Imana (Efe 1:13, 14). Ariko icyo kimenyetso bagishyirwaho burundu mbere gato yuko bapfa ari indahemuka, cyangwa bakazagishyirwaho mbere gato y’uko umubabaro ukomeye utangira.​—Efe 4:30; Ibyah 7:2-4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze