ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 6 p. 16
  • Bibiliya ibivugaho iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ibivugaho iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese Imana isubiza amasengesho yose?
  • Ese Imana idutegeka uko tugomba kwifata mu gihe dusenga?
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Ese Imana isubiza amasengesho yanjye?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Kwegera Imana mu Isengesho
    Ni iki Imana Idusaba?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 6 p. 16
Umugore usenga

Bibiliya ibivugaho iki?

Ese Imana isubiza amasengesho yose?

ESE WAVUGA KO ISUBIZA AMASENGESHO . . .

  • Yose

  • Amwe n’amwe

  • Nta yo isubiza

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Yehova aba hafi . . . y’abamwambaza mu kuri bose.”​—Zaburi 145:18.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Imana ntiyumva amasengesho y’abantu bayigomekaho (Yesaya 1:15). Ariko bashobora guhindura imyifatire yabo maze ‘bakanoza’ imishyikirano bafitanye na yo.​—Yesaya 1:18.

  • Kugira ngo Imana isubize amasengesho yacu, tugomba gukora ibyo Bibiliya idusaba.​—1 Yohana 5:14.

Ese Imana idutegeka uko tugomba kwifata mu gihe dusenga?

ICYO BAMWE BABIVUGAHO. Hari abatekereza ko bagomba gupfukama, abandi bakumva ko bagomba kubika umutwe, abandi bo bakumva ko bagomba gufatana mu biganza. Wowe se ubitekerezaho iki?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Imana yumva amasengesho ya buri wese yaba ‘yicaye,’ ‘ahagaze,’ ‘yubamye’ cyangwa ‘apfukamye’ (1 Ibyo ku Ngoma 17:16; 2 Ibyo ku Ngoma 30:27; Ezira 10:1; Ibyakozwe 9:40). Ntishyiraho amategeko y’uko umuntu akwiriye kwifata.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Imana yumva amasengesho y’abantu bicisha bugufi.​—Zaburi 138:6.

  • Ushobora gusenga mu rurimi ushaka, cyangwa bucece.​—2 Ibyo ku Ngoma 6:32, 33; Nehemiya 2:1-6.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 17 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.pr418.com/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze