ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w16 Ukuboza pp. 29-31
  • Ubugwaneza ni umuco ugaragaza ubwenge

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubugwaneza ni umuco ugaragaza ubwenge
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AKAMARO KO KUBA UMUGWANEZA
  • Hahirwa abagwaneza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Kwitonda bidufitiye akahe kamaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Mwambare ubugwaneza!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • “Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi usobanukiwe?”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
w16 Ukuboza pp. 29-31
Umuntu wita ku bageze mu za bukuru avugana n’umugore warakaye

Ubugwaneza ni umuco ugaragaza ubwenge

Toñi, akora akazi ko kwita ku bageze mu za bukuru. Umunsi umwe yarakomanze, maze umugore aramukingurira. Uwo mugore yaramutombokeye aramutuka, amuziza ko yari yatinze kuza kwita kuri nyina wari ugeze mu za bukuru. Ariko Toñi ntiyari yakererewe. Icyakora, Toñi yamusabye imbabazi atuje.

IGIHE uwo mugore yagarukaga gusura nyina, yongeye gutombokera Toñi. Toñi yabyitwayemo ate? Yaravuze ati “ntibyari byoroshye. Yambwiye nabi nta mpamvu.” Nyamara Toñi yarongeye amusaba imbabazi, amubwira ko amwumva rwose.

Iyo uza kuba Toñi, wari kwitwara ute? Ese wari kugerageza kugaragaza ubugwaneza? Ese kwifata byari kukugora? Tuvugishije ukuri, kwifata mu mimerere nk’iyo, ntibyoroshye. Mu gihe duhangayitse cyangwa hari umuntu uturakaje, gukomeza kurangwa n’ubugwaneza ntibiba byoroshye.

Icyakora Bibiliya ishishikariza Abakristo kuba abagwaneza. Koko rero, Ijambo ry’Imana rigaragaza ko ubugwaneza bufitanye isano n’ubwenge. Yakobo yaranditse ati “ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi usobanukiwe? Nagaragaze imirimo ye binyuze ku myifatire ye myiza, afite ubugwaneza buzanwa n’ubwenge” (Yak 3:13). Ubugwaneza bugaragaza bute ubwenge buva mu ijuru? Ni iki cyadufasha kugira uwo muco wubahisha Imana?

AKAMARO KO KUBA UMUGWANEZA

Umuntu w’umugwaneza ahosha uburakari. “Gusubizanya ineza bihosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”​—Imig 15:1.

Gusubizanya uburakari bishobora gusubiza ibintu irudubi, kubera ko ari nko kwenyegeza umuriro (Imig 26:21). Ariko gusubizanya ineza byo, byoroshya ibibazo. Bishobora no gutuma umuntu warakaye atuza.

Toñi yiboneye ko ibyo ari ukuri. Wa mugore yabonye ukuntu Toñi amushubije mu bugwaneza, ararira. Yamubwiye ko ibibazo bye n’iby’umuryango we byari byaramutesheje umutwe. Toñi yaramubwirije, atangira no kumwigisha Bibiliya. Ibyo byose byatewe n’uko yakomeje gutuza no kuba umunyamahoro.

Kuba abagwaneza bituma twishima. “Hahirwa abitonda, kuko bazaragwa isi.”​—Mat 5:5.

Kuki abagwaneza baba bishimye? Abantu benshi bahoze bagira amahane, biyemeje kugwa neza none ubu barishimye. Imibereho yabo yarahindutse kandi bazi ko ibyiza biri imbere (Kolo 3:12). Umugenzuzi usura amatorero wo muri Esipanye witwa Adolfo, yibuka uko yari ameze ataramenya ukuri.

Agira ati “ubuzima bwanjye ntibwari bufite intego. Nagiraga umujinya, ku buryo n’incuti zanjye zantinyaga, kuko niyemeraga kandi nkagira urugomo. Amaherezo ibintu byarahindutse. Nararwanye bantera ibyuma, ngira ibikomere bitandatu, mva amaraso menshi nenda gupfa.”

Icyakora, ubu Adolfo yigisha abandi kuba abagwaneza kandi akabaha urugero. Abantu benshi bakorwa ku mutima n’ukuntu asigaye ari umuntu ugira urugwiro kandi wishimye. Adolfo avuga ko yishimira ko yahindutse. Ashimira Yehova ko yamufashije kuba umugwaneza.

Umuntu w’umugwaneza ashimisha Yehova. “Mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye, kugira ngo mbashe gusubiza untuka.”​—Imig 27:11.

Yehova atukwa n’umwanzi we Satani. Imana ifite impamvu zumvikana zo kurakazwa n’ibyo bitutsi, ariko Bibiliya igaragaza ko Yehova ‘atinda kurakara’ (Kuva 34:6). Iyo twihatiye kwigana Yehova tugatinda kurakara kandi tukagwa neza, tuba tugaragaje ubwenge, kandi ibyo biramushimisha cyane.​—Efe 5:1.

Abantu bo muri iki gihe akenshi barangwa n’ubugome. Hari igihe duhura n’abantu ‘birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome’ (2 Tim 3:2, 3). Ariko ibyo ntibyagombye kubuza Umukristo kugaragaza ubugwaneza. Ijambo ry’Imana ritwibutsa ko ‘ubwenge buva mu ijuru ari ubw’amahoro, kandi burangwa no gushyira mu gaciro’ (Yak 3:17). Iyo turanzwe n’amahoro kandi tugashyira mu gaciro, tuba tugaragaje ko dufite ubwenge buva ku Mana. Ubwo bwenge butuma tugwa neza iyo hari uturakaje kandi bugatuma turushaho kwegera Yehova, we utanga ubwenge butagira akagero.

Uko waba umugwaneza

Mu gihe umuntu akubwiye nabi cyangwa akakurenganya, ni iki cyagufasha kwifata ntutomboke, ahubwo ugakora ibishimisha Yehova? Gutekereza kuri aya mahame y’ingirakamaro byagufasha.

  1. 1 IRINDE “UMWUKA W’ISI.”—1 Kor 2:12.

    Abantu benshi bavuga ko ubuze uko agira agwa neza. Batekereza ko umuntu utavugirwamo kandi w’umunyamahane ari we ukomeye. Iyo mitekerereze igaragaza umwuka w’isi, ntigaragaza ubwenge buva mu ijuru. Koko rero, Bibiliya igaragaza ko umuntu w’umugwaneza ari we ufite imbaraga nyinshi. Igira iti “iyo wihanganye ushobora kwemeza umuyobozi, kandi ururimi rurangwa n’ineza rushobora kuvuna igufwa.”​—Imig 25:15.

    Ibibazo byo gutekerezaho:

    Ese mbona ko ubugwaneza bugaragaza imbaraga cyangwa mbona ko bugaragaza intege nke?

    Ese nihatira kwirinda “imirimo ya kamere,” urugero nk’uburakari no gushyamirana?​—Gal 5:19, 20.

  2. 2 JYA UFATA IGIHE CYO GUTEKEREZA.

    “Umutima w’umukiranutsi uratekereza mbere yo gusubiza, ariko akanwa k’ababi gasukiranya ibibi” (Imig 15:28). Turamutse tuvuze tukirakaye, dushobora kuvuga amagambo, nyuma yaho tukazicuza. Icyakora, iyo dutekereje mbere yo kuvuga, dushobora gukurikiranya ibitekerezo neza, tugasubiza mu bugwaneza, tugatuma habaho ibiganiro byiza.

    Ibibazo byo gutekerezaho:

    Kwihutira kurakara byangiraho izihe ngaruka?

    Ese nshobora kwirengagiza akarengane kugira ngo nshake amahoro?​—Imig 19:11.

  3. 3 JYA USENGA KENSHI.

    Jya usenga usaba umwuka wera, wo mbaraga zikomeye mu ijuru no ku isi (Luka 11:13). Ibuka ko mu mbuto z’umwuka wera w’Imana hakubiyemo kugwa neza no kwirinda. Adolfo agira ati “gusenga Yehova ubudacogora byaramfashaga, cyane cyane iyo byabaga byakomeye.” ‘Nidusenga ubudacogora,’ Yehova azadusubiza.​—Rom 12:12.

    Ibibazo byo gutekerezaho:

    Ese nsenga Yehova buri gihe musaba ko agenzura umutima wanjye n’intego zanjye?

    Ese musaba umwuka wera n’ubwenge kugira ngo njye nkora ibimushimisha?​—Zab 139:23, 24; Yak 1:5.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze