ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp17 No. 1 p. 4
  • Uko watangira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko watangira
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ibisa na byo
  • Icyo wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Gira umwete wo gusoma
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Kuki gusoma ari by’ingenzi ku bana?—Igice cya 1: Gusoma cyangwa kureba videwo?
    Inama zigenewe umuryango
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
wp17 No. 1 p. 4

INGINGO Y’IBANZE | NI IKI CYAGUFASHA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA?

Uko watangira

Umugore asenga mbere yo gusoma Bibiliya

Ni iki cyagufasha gusoma Bibiliya ku buryo uyikunda kandi ikakugirira akamaro? Reka dusuzume ibintu bitanu byafashije benshi.

Jya usomera ahantu hakwiriye. Gerageza gushakisha ahantu hatuje. Jya wirinda ibyakurangaza kugira ngo urusheho kwerekeza ibitekerezo ku byo usoma. Iyo usomeye Bibiliya ahantu hari urumuri rukwiriye n’akuka keza, bituma uzirikana ibyo usoma.

Jya utegura umutima. Bibiliya yaturutse kuri Data wo mu ijuru. Bityo rero, kugira ngo ikugirire akamaro, wagombye kuyisoma nk’umwana muto, witeguye kwigishwa n’umubyeyi we akunda. Niba hari ibintu wishyizemo byatuma udasoma Bibiliya, ujye ubyikuramo kugira ngo Imana ibone uko ikwigisha.—Zaburi 25:4.

Jya usenga mbere yo kuyisoma. Bibiliya irimo ibitekerezo by’Imana. Ni yo mpamvu dukeneye ko Imana idufasha gusobanukirwa Bibiliya. Imana yadusezeranyije ko ‘izaha umwuka wera abawusaba’ (Luka 11:13). Uwo mwuka wera ushobora kugufasha kumenya uko Imana ibona ibintu. Nyuma y’igihe, uzasobanukirwa “ndetse n’ibintu byimbitse by’Imana.”—1 Abakorinto 2:10.

Jya usoma ugamije gusobanukirwa. Irinde gusoma uhushura, ugamije gusa kurangiza ibyo wateganyije. Ahubwo jya ufata igihe, utekereze ku byo usoma. Jya wibaza uti “ni iyihe mico uyu muntu afite? Namwigana nte?”

Jya wishyiriraho intego zifatika. Kugira ngo Bibiliya igire icyo ikungura, jya uyisoma ushakamo ikintu cyakugirira akamaro. Urugero, ushobora kwiyemeza kumenya byinshi ku Mana, kuba umuntu mwiza kurushaho no kuba umugabo cyangwa umugore w’imico myiza. Hanyuma, ujye utoranya aho wasoma muri Bibiliya kugira ngo ugere ku byo wiyemeje.a

Ibyo bintu uko ari bitanu bizagufasha gutangira gusoma Bibiliya. Ariko se wakora iki ngo gusoma Bibiliya birusheho kugushimisha? Soma ingingo ikurikira.

a Niba utazi aho ibyo wifuza gusoma biherereye muri Bibiliya, uzabaze Abahamya ba Yehova bazabigufashamo.

ICYAGUFASHA GUSOMA BIBILIYA IKAGUKORA KU MUTIMA

  • Jya ufata igihe gihagije kandi usome udahushura

  • Jya werekeza umutima ku byo usoma, use n’ureba ibirimo biba

  • Suzuma imirongo ikikije uwo usomye

  • Shakisha amasomo wavana mu byo usomye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze