Bibiliya ibivugaho iki?
Ese ku isi hazigera haba ubutabera nyakuri?
Wasubiza ngo iki?
Yego
Oya
Birashoboka
Icyo Bibiliya ibivugaho
“Nzi neza ko Yehova azarenganura imbabare, agasohoza urubanza rw’abakene” (Zaburi 140:12). Ubwami bw’Imana buzazana ubutabera nyakuri ku isi.
Ibindi Bibiliya yigisha
Imana ibona ibikorwa by’akarengane, kandi izabikuraho.—Umubwiriza 5:8.
Ubutabera bw’Imana buzatuma ku isi habaho amahoro n’umutekano.— Yesaya 32:16-18.
Ese hari abantu Imana itonesha ikabarutisha abandi?
Uko bamwe babibona
Hari abumva ko Imana itonesha abantu bamwe, abandi bakumva ko ifata abantu bose kimwe. Wowe se ubibona ute?
Icyo Bibiliya ibivugaho
‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). Abantu bose barareshya imbere y’Imana.
Ibindi Bibiliya yigisha
Bibiliya irimo “ubutumwa bwiza” bugenewe ‘amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.’—Ibyahishuwe 14:6.