ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp17 No. 5 p. 3
  • Ese abamarayika bagira uruhare mu mibereho yacu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese abamarayika bagira uruhare mu mibereho yacu?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ibisa na byo
  • Ese ufite marayika murinzi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Uko Abamarayika Bashobora Kugufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Abamarayika ni “imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Tujye twigana abamarayika b’indahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
wp17 No. 5 p. 3
Umugabo n’umugore bahumuriza umugore bifashishije Bibiliya

INGINGO Y’IBANZE | ESE KOKO ABAMARAYIKA BABAHO?

Ese abamarayika bagira uruhare mu mibereho yacu?

Umunsi umwe ari ku cyumweru nyuma ya saa sita, Kenneth na Filomena batuye muri Curaçao bagiye gusura umugabo n’umugore we bigishaga Bibiliya.

Kenneth yaravuze ati: “Twarahageze dusanga hafunze n’imodoka yabo idahari. Ariko byanyanze mu nda, mpamagara umugore waho.”

Uwo mugore yaranyitabye maze ambwira ko umugabo we yari ku kazi. Icyakora amaze kumenya ko nge na Filomena twari mu rugo rwe, yaje kudukingurira.

Bahise babona ko yahoze arira. Igihe Kenneth yasengaga kugira ngo batangire kwiga Bibiliya, uwo mugore yarongeye ararira. Kenneth na Filomena bamubajije ikibazo yari afite.

Uwo mugore yavuze ko kuri icyo gicamunsi yashakaga kwiyahura kandi ko igihe yarimo yandikira umugabo we amubwira impamvu yabimuteye, ari bwo Kenneth yamutorefonnye. Yababwiye ko arwaye indwara yo kwiheba, maze bamusomera imirongo yo muri Bibiliya yo kumuhumuriza. Ibyo bamubwiye byatumye atiyahura.

Kenneth yaravuze ati: “Twashimiye Yehova kuba yaradufashije tukarokora uwo mugore wari wihebye. Ashobora kuba yarakoresheje umwuka wera cyangwa umumarayika we, kugira ngo tumuhamagare.”a

Ese koko Imana ni yo yafashije Kenneth na Filomena ikoresheje umumarayika cyangwa umwuka wera, cyangwa byabayeho mu buryo bw’impanuka?

Nta cyo twakwemeza muri ibyo. Icyo tuzi ni uko Imana ikoresha abamarayika bagafasha abantu. Urugero, Bibiliya ivuga ko Imana yakoresheje umumarayika akayobora Filipo ku mutegetsi w’Umunyetiyopiya wifuzaga gusobanukirwa Bibiliya.—Ibyakozwe 8:26-31.

Amadini menshi yumva ko hari ibiremwa by’umwuka bifite ububasha budasanzwe, muri byo hakaba harimo abamarayika bakorera Imana, abandi bakaba abarinzi. Abantu benshi bemera ko abamarayika babaho kandi ko bagira uruhare mu mibereho yacu. Icyakora hari n’abandi benshi batabyemera.

None se abamarayika babaho koko? Niba babaho se bakomoka he? Mu by’ukuri Abamarayika ni ba nde? Ese bagira uruhare mu mibereho yacu? Reka tubisuzume.

a Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.​—Zaburi 83:18.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze