Intwaro zose z’intambara zizarimburwa
Bibiliya ibivugaho iki?
Ese isi izigera igira amahoro?
Wasubiza iki?
Yego
Oya
Birashoboka
Icyo Bibiliya ibivugaho
Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu Kristo, hazabaho “amahoro menshi kugeza igihe ukwezi kuzaba kutakiriho,” mbese kugeza iteka ryose.—Zaburi 72:7.
Ibindi Bibiliya yigisha
Abantu babi bazakurwa ku isi. Ibyo bizatuma abantu beza “bishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.
Imana izakuraho intambara zose.—Zaburi 46:8, 9.
Ese dushobora kugira amahoro yo mu mutima?
Uko bamwe babibona. Hari abavuga ko kugira amahoro yo mu mutima bidashoboka mu gihe isi yuzuye imibabaro n’akarengane. Wowe se ubibona ute?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Muri iki gihe, abantu bose bafitanye ubucuti n’Imana bashobora kugira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.”—Abafilipi 4:6, 7.
Ibindi Bibiliya yigisha
Imana yadusezeranyije ko izakuraho imibabaro n’akarengane, “ibintu byose” ikabigira “bishya.”—Ibyahishuwe 21:4, 5.
Iyo tubonye “ibintu byo mu buryo bw’umwuka,” tugira amahoro nyakuri.—Matayo 5:3.