ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp17 No. 6 p. 3
  • “Ni yo mpano yandutiye izindi”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ni yo mpano yandutiye izindi”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ibisa na byo
  • Impano nziza ni imeze ite?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Kuki incungu ari yo mpano y’agaciro kenshi Imana yatanze?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Impano iruta izindi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Gutangiza ibiganiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
wp17 No. 6 p. 3
Umukobwa ufite ikibwana, umugore ufite mudasobwa, umugabo ufite agakarita

INGINGO Y’IBANZE | NI IYIHE MPANO IRUTA IZINDI?

“Ni yo mpano yandutiye izindi”

Ayo magambo yavuzwe n’umukobwa w’imyaka 13, igihe yahabwaga impano y’ikibwana. Hari umugore w’umushoramari wavuze ko mudasobwa se yamuhaye igihe yari mu mashuri yisumbuye, yahinduye ubuzima bwe. Nanone hari umugabo umaze igihe gito ashyingiwe, wavuze ko agakarita umugore we yikoreye akakamuhaho impano ku isabukuru y’umwaka umwe bari bamaranye, kamurutiye izindi mpano yahawe.

Buri mwaka, abantu benshi bamara igihe birya bakimara, kugira ngo babone impano iruta izindi bazaha inshuti cyangwa umuvandimwe ku munsi wihariye. Abenshi baba bifuza kubwirwa amagambo agize umutwe w’iyi ngingo. Wowe se ubibona ute? Ese wifuza gutanga impano ishimishije cyangwa kuyihabwa?

Ibyo ntawe bitashishikaza bitewe n’uko ari utanze impano ari n’uyihawe, bombi bibashimisha. Bibiliya igira iti: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Birumvikana ko iyo umuntu atanze impano igahabwa agaciro, birushaho kumushimisha.

None se wakora iki kugira ngo impano utanze zishimishe uwo uzihaye nawe bigushimishe? Niba se ubona ko impano utanze atari nziza cyane, wakora iki ngo ishimishe uwo uyihaye?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze