Gutangiza ibiganiro
ESE IMANA IKWITAHO?
Iyo habayeho ibiza, cyangwa abantu bagahura n’ibibazo cyangwa se bagapfusha ababo, bashobora kwibaza niba Imana ibibona cyangwa niba ibitaho. Bibiliya igira iti:
“Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi, kandi amatwi ye yumva ibyo basaba binginga; ariko igitsure cya Yehova kiri ku bakora ibibi.”—1 Petero 3:12.
Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi igaragaza ukuntu Imana itwitaho n’icyo irimo ikora kugira ngo ikureho imibabaro yose duhura na yo.