ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w18 Gicurasi p. 32
  • Umusaruro wabaye mwinshi!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umusaruro wabaye mwinshi!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bukoreshwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Mbese ufite ifasi yawe bwite?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
w18 Gicurasi p. 32
Ikoraniro ry’Intara ryabereye i Nyzhnya Apsha, muri Ukraine, mu mwaka wa 2012

Ikoraniro ry’Intara ryabereye i Nyzhnya Apsha, muri Ukraine, mu mwaka wa 2012

Umusaruro Wabaye Mwinshi!

YESU yahanuye ko muri iyi minsi y’imperuka, ibisarurwa byari kuzaba byinshi (Mat 9:37; 24:14). Reka turebe uko ubwo buhanuzi bwasohoye mu buryo bwihariye mu karere ka Transcarpathia, muri Ukraine. Mu migi itatu gusa yo muri ako karere, hari amatorero 50 afite ababwiriza basaga 5.400.a Muri iyo migi, mu baturage bane, umwe aba ari Umuhamya wa Yehova!

Kubwiriza muri iyo fasi biba bimeze bite? Umuvandimwe waho witwa Vasile agira ati: “Abantu b’ino aha bubaha cyane Bibiliya kandi bakunda ubutabera. Abagize imiryango barakundana kandi rwose barafashanya.” Yongeraho ati: “Si ko buri gihe bemera ibyo twizera. Ariko iyo tubasomeye Bibiliya, batega amatwi bitonze.”

Birumvikana ko iyo abavandimwe na bashiki bacu babwiriza mu gace nk’ako karimo ababwiriza benshi, bahura n’ibibazo byihariye. Urugero, hari itorero rifite ababwiriza 134 ariko ifasi yaryo ikaba irimo ingo 50 gusa! Ubwo se babwiriza bate?

Abavandimwe na bashiki bacu benshi, bitangira kujya kubwiriza mu mafasi akeneye ababwiriza benshi. Umuvandimwe witwa Ionash ufite imyaka 90 agira ati: “Mu itorero ryacu, ugereranyije umubwiriza yahabwa ifasi y’ingo ebyiri. Mbere nabwirizaga mu ifasi yitaruye iri ku birometero 160, irimo abantu bavuga Igihongiriya. Ariko kubera iza bukuru, nsigaye mbwiriza ino aha.” Ababwiriza baba bagomba kwigomwa bakajya gufasha mu yandi mafasi. Ionash akomeza agira ati: “Nabyukaga saa kumi za mu gitondo kugira ngo nshobore gutega gari ya moshi. Narabwirizaga nkageza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, nkazana na gari ya moshi itashye. Najyagayo inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru.” Ese yumva hari icyo yagezeho? Agira ati: “Kubwiriza muri iyo fasi byaranshimishije cyane. Nishimiye ko hari umuryango wo muri iyo fasi yitaruye nafashije kumenya ukuri.”

Birumvikana ko ababwiriza bo muri ako gace atari ko bose baba bashoboye kujya kubwiriza kure. Ariko ababwiriza bose, hakubiyemo n’abageze mu za bukuru, bihatira kubwiriza ifasi yabo yose bakayirangiza. Ibyo byatumye mu mwaka wa 2017, umubare w’abateranye ku Rwibutso muri iyo migi uko ari itatu, wikuba hafi inshuro ebyiri umubare w’ababwiriza. Ni ukuvuga ko hateranye kimwe cya kabiri cy’abaturage b’iyo migi yose. Mu by’ukuri, aho twaba tubwiriza hose, turacyafite “byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.”—1 Kor 15:58.

a Iyo migi itatu ni Hlybokyy Potik, Serednye Vodyane na Nyzhnya Apsha.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze